Kinigi:”Kashi”ku isonga mu bituma abakobwa babona abagabo

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze rurahamya ko abakobwa bafite umutungo ifatika cyangwa bazi gushakisha amafaranga aribo bahabwa amahirwe menshi yo kubona abagabo kuruta abandi.

Ibireti ni kimwe mu byo urubyiruko rukuramo amafaranga

Aba bakobwa bakunda kuvuga ko “bafite ifumbire mu mutwe”bashaka kugaragaza ko ari intyoza mu gushakisha Kashi ngo kenshi barangwa no kuba ari abahinzi b’ibirayi ku buryo beza amatoni n’amatoni.Ngo hari kandi n’abacuruza bafite za butiki zikomeye kandi bigaragaza nk’abazi gushakisha ifaranga.
Umwe mu basore bo mu kagari ka Bisate mu murenge wa Kinigi agira ati” gushaka umukobwa wize ino biba bikaze.inkwano ni miliyoni kujyana hejuru”.

Uyu umusore ariko avuga ko nubwo abakobwa bize basaba inkwano iremereye ngo nabo basabwa kujyana ibishyingiranwa by’agaciro.Ati “nawe agomba kumenya ko agomba kuzana hagati y’eshatu ‘eshanu” .Izo ni miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda avuga.

Mu bishyingiranwa abakobwa bo mu Kinigi bajyana ngo haba harimo imirima batunze,matela,icyuma gitera umuti mu birayi n’ibireti,ikigega cy’amazi,intebe zo mu ruganiriro n’ibindi bitandukanye.

Imbogamizi ku bakobwa badafite cash

Aba basore bavuga ko kenshi abakobwa bize badakunda kubona abagabo kuko nta bushobozi bw’amafaranga baba bafite.Uwitwa Innocent wo mu mudugudu wa Bunyenyeri ati”hari ababa barize ariko barabuze akazi batagira amafaranga,bene abo ntawe ubiteza”.

Mu Kinigi Kashi ntizishakirwa mu buhinzi gusa

Benshi mu basore bo mu Kinigi ni abahinzi b’ibirayi n’ibireti.Abandi bakora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo bajya gusura pariki y’ibirunga.Ibi ngo bituma babona amafaranga ngo kuburyo nta musore ujya gushaka atarubaka inzu ye .

Kubera ba mukerarugendo Kashi bazishakishiriza hose

K’urundi ruhande ariko ngo hari n’abakobwa “boroshya ubuzima “badasaba inkwano ziremereye. Abenshi muri abo ngo ni abakobwa b’abarokore.”You musore ati “abarokore  ntibagorana n’inkwano y’ibihumbi ijana kuri bo birashoboka”
Ku bakobwa ngo icyangombwa ni amafaranga n’imyitwarire myiza kugira ngo ubashe kwigarurira imitima y’abasore .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *