Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Abaturage bo mu Mudugudu wa Rubandu, Akagari ka Bukinanyana , Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze bavuga ko kuva aho bakoraniye na Kompanyi itunganya imyanda ikayikoramo ifumbire, inkari n’amaganga byabaye imari muri ako gace .
Aya majerekani abitsemo inkari n’amaganga
Muri uyu Mudugudu wa Rubandu niho hari ikimoteri gikusanyirizwamo ibishingwe byose bituruka mu ngo zo hirya no hino mu Karere ka Musanze .Abaturage baturiye iki kimoteri babanje kwinubira umunuko wacyo ,ariko kuri ubu bishimira ko bakibyaza umusaruro babifashijwemo na Kompanyi itunganya ibishingwe .
Ikimpoteri cya Cyuve gikusanyirizwamo ibishingwe
BIDEC Group Ltd ni Kompanyi itunganya ibishingwe byo muri iki kimoteri ,nyuma yo kubivangura ibibora n’ ibitabora bakoramo ifumbire y’imborera.Umuyobozi wayo mu Karere ka Musanze Tugiremungu Ernest yabwiye Valuenews ati “twe tuvangura ibi bishingwe ibibora ukwabyo n’ ibitabora ukwabyo ubundi tugakoramo ifumbire y’imborera tukayigurisha abaturage hirya no hino mu gihugu”.
Ngiyi ifumbire y’imborera ikorwa na BIDEC Group Ltd
Mu gukora iyi fumbire Tugiremungu avuga ko bavangavanga ibintu byinshi bitandukanye birimo inkari n’amaganga.Yemeza ko nta handi babikura uretse kuzigura n’abaturage baturiye ikimoteri.Agira ati “buri rugo mubo dukorana turuha amajerekani bitewe n’izo bumva bashobora kubona , ijerekani yuzuye inkari n’amaganga tuyishyura amafaranga igihumbi “.
Tugiremungu avuga ko cyane cyane bakorana n’abo mu miryango ikennye mu rwego rwo guharanira imibereho myiza yabo. Ibi ngo byatumye abaturiye icyo kimpoteri babona isoko ry’ inkari ku buryo ntawe ushobora kuzipfusha ubusa .
Umugabo witwa Rubanzabigwi Sipiriyani aturiye ikimpoteri cya Cyuve .Agira ati “buri muntu iwanjye aba afite ikijerekani agomba kuzuza .Abana tubashakira utudobo basobamo ubundi bagashyira mu ijerekani bagapfundikira zakuzura tukagemura kuri Kompanyi”.Uyu mugabo avuga ko kubika inkari n’amaganga muri ako gace bamaze kubimenyera ngo kuko bazikuramo amafaranga .Ati “ino nta muntu wabona ukihagarika ku giti cyangwa ahandi , niyo zigufashe wiruka ujya mu rugo gushaka icyo uzisobamo.”
Mu mvugo irimo n’urwenya , umwe mu bagore baganiriye na Valuenews ati “kubera imisururu myinshi tunywa inaha usanga nk’ijerekani umuntu ashobora kuyuzuza mu minsi itatu !”.
Mu ngo z’aba baturage usangamo depo z’inkari n’amaganga .Gusa abo twaganiriye ntabyaboroheye kwemera ko dufotora aho bazibika ,( wabonaga bisa n’ibibateye isoni) , bakavuga ko igikoresho cyose kuva ku macupa y’amazi , utujerekani duto , utudobo n’amabesani byose babikoresha mu kubika izo nkari n’amaganga .
Ba nyir’iyi Kompanyi bavuga ko iyo bagiye kuvanga ifumbire ingsno y’inkari n’amaganga bakoreshwa igenwa n’ ingano y ibyo bari buvange.Tugiremungu ati “biterwa n’ ingano y’ibyo tuvanga , nko muri toni 20 z’ ibishingwe byatunganijwe dushobora gukoresha nk’ibijerekani 20 by’inkari n’amaganga”
Gusa ariko ngo izikoreshwa zose, bikorwa ku bipimo kugira ngo zitazagira ingaruka ku bihingwa byashyizwemo iyo fumbire .
Gufata no kubika izi nkari n’ amaganga ngo bisaba kwitonda cyane no kwigengesera kugira ngo hatagira amazi na mba azimenekamo.Tugiremungu agira ati “abo dukorana twabanje kubahugura uko bafata izo nkari n’amaganga k’uburyo nta mazi zahura nayo, iyo bibeshye hakajyamo amazi ntabwo tuzigura “.
Urakoze Valente kubwizo nkuru zicukumbuye uba utugejejeho kandi byose bijyanye nubuzima bw’abaturage.ndumva ariburyo bufasha abaturage kubona agafaranga byo nkingi yiterambere.
Mubadusabire banyiri iyo company bazagere no mutundi turere cyane cyane nko muduce tubamo inka nyinshi kuburyo ago maganga abyazwa umusaruro.