Musanze: Umuhanda Remera –Gashaki wavugishije abaturage imbere y’Abadepite

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Musanze: Umuhanda Remera – Gashaki wavugishije abaturage imbere y’Abadepite

Mu ngendo abadepite barimo hirya no hino mu turere bareba uko ibikorwaremezo byifashe ,abaturage bo mu mirenge ya Gashaki,Remera na Rwaza yo mu karere ka Musanze babagaragarije ko batishimiye uburyo nta buvugizi babakorera mu buryo  bukwiye ngo ikibazo cy’ umuhanda Remera –Gashaki Musanze ukorwe.

 

Ubwo basuraga imirenge ya Gashaki,Remera na Rwaza  abaturage babwiye abadepite ko  ikibazo cy’umuhanda Kinyababa-Kagogo -Gashaki ukomeza Remera umeze nabi ku buryo ngo n’ubuhahirane bugoranye cyane.

 Ngo ni umuhanda umaze igihe udakorwa nyamara mu ba Meya batanu basimburanye ku buyobozi bw’akarere ka Musanze nta numwe utarijeje aba baturage ko ugiye gukorwa.
Umwe muri bo ati “kuva muri 2007 hariho  Meya Karabayinga,agasimburwa na Mpembyemungu Winifirida nawe agasimburwa na Musabyimana Jean Claude,Habyarimana Damasenti kugeza kubwa  Jeanine nta numwe utaratubwiye ko uwo muhanda ugiye gukorwa”.

Ngo ibi byatumye ubuhahirane bw’iyi mirenge bahagarara dore ko kujya muri umwe ukoresheje uyu muhanda bigoranye.Bati ” nta modoka zitinyuka kujyayo keretse moto kandi nayo irahenze cyane .”

 Kujya i Musanze uvuye muri iyi mirenge  na moto ni amafaranga hagati y’ibihumbi bitatu(3000f) n’ ibihumbi bitanu (5000f).Nta modoka zitwara abagenzi zihaba kenshi ngo kubera gutinya umuhanda mubi.Aba baturage bavuga ko iyo bigeze ku barwayi bo ngo biba ikibazo gikomeye.“iyo umurwayi yahawe taransiferi (transfert) yo kujya mu Ruhengeri  ni ukumuzirikanya n’ umu motari kuri moto!”

Aba baturage banasobanura kandi  ko iyo ushaka kuva muri iyo mirenge ya Gashaki,Remera na Rwaza uje mu Mujyi wa Musanze  bigusaba kwitwaza imyenda yo guhindura.Bati “twitwaza imyenda mu gikapu wagerayo ugahindura da! kubera ivumbi.naho ubundi abantu bakubonye baguseka cyane kuko uba wahindanye”.

Si umuhanda gusa n’amashanyarazi ngo ni ikibazo .

Ikibazo cy’amashanyarazi ataragera mu tugari twose nacyo abaturage bagisobanuriye abadepite  babanenga kutabavuganira .Abaturage bagifata nk’ubuyobozi bwabarangaranye.

Umwe muri bo ati”twese turi abaturage b’u Rwanda nta mpamvu yuko iterambere rigera ku bandi ngo abe ari twe dusigara“.Yongeraho ati”abayobozi ni bakore ibyo bakwiye gukora nicyo twabatoreye “.Undi muturage wo mu murenge wa Kagogo uvuga ku kibazo cy’umuriro yagize ati”umugabo wanjye aherutse kujya ahantu bafite umuriro gusharija (charger) telefoni baramubwira  ngo aho bigeze ujye ujya gushaka ahandi asharija“.Aha ngo bashakaga kumubwira ko arambiranye guhora aza kubasaba umuriro.

Uyu mugore wavuganaga agahinda akomeza agira ati”ko nta mudepite utaravukiye mu cyaro kuki iyo bahageze  batwirengagiza?”Akomeza agira ati”Ese ubu ibibazo byose tuzajya tubibaza Kagame buri gihe?abe umuriro,abe amazi abe umuhanda byose tuzajya tubibaza Kagame?” Asoza agira ati” hakwiye Umuti ukwiye” .Iri ni izina ry’ikiganiro cya Radio Musanze aba baturage bakunze kugaragarizaho ibibazo byabo.

Meya Jeaninne yasabwe kuba umucunguzi.

Benshi mu baturage  basabye umuyobozi w’akarere ka Musanze uriho ubu Uwumuremyi Jeaninne  kubafasha gukemura ibyo bibazo bimaze kuba akarande. Uwitwa Theo ati”ikibazo turagishyira mu maboko y’abantu batatu ubundi kikaba kirakemutse.abadepite nibave mu ntebe bafatanye na guverineri na Jeanine bicare bakemure ikibazo bavugute umuti” .

Asaba umuyobozi w’Akarere ka Musanze kubafasha kurangiza urutonde rw’ibibazo byabaye akarande kuko bimaze igihe bidakemuka .

Nta makuru Valuenews yabashije kumenya ku birebana n’ikorwa ry’ uyu muhanda kuko mu nshuro zitandukanye twagerageje kubaza umuyobozi w’ akarere ka Musanze Madamu Uwumuremyi Jeanine ntiturabasha kumuvugisha .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *