Nyakinama : Malariya yongeye kwibasira abaturage baturiye Mukungwa

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Abaturage bavuga ko bibasiwe na Malariya muri iyi minsi ni abo mu tugari twa Rugeshi na Bikara mu murenge wa Nkotsi ,Akarere ka Musanze.
Bavuga ko Malariya iri kwibasira abantu mu ngo ku buryo hari aho usanga abagize urugo bose barwariye icyarimwe.

Ku kigo nderabuzima cya Nyakinama abarwayi bategereje kubonana na mutangaMu Рiyi gahunda 

Ntakirutimana Alphonsine wo mu mudugudu wa Karambi ,Akagari ka Rugeshi yabwiye Valuenews ati”muri iyi misozi ikora ku kibaya cy’umugezi wa Mukungwa usanga urugo rwose rwarafashwe”.Binashimangirwa na Manirakiza wo mu Mudugudu wa Karambi,Akagari ka Bikase naho ho mu murenge wa Nkotsi uvuga ko mu rugo rwe abana bane muri batandatu barwaye Malariya.
Abaturage twasanze ku kigo nderabuzima cya Nyakinama abenshi bakubwira ko baje kwivuza Malariya nubwo bwose baba batarabonana na muganga!Iyo ubabajije icyo bashingiraho bavuga ko barwaye malariya bose bahuriza ku bimenyetso.

Abaturiye ikibaya cy’uyu migezi wa Mukungwa nibo bavuga ko bugarijwe

Hakuzimana Jeanne wo mu Mudugudu wa Gasebeya,Akagali ka Rugeshi ati” dufite ikibazo ko Malariya idufata twagera kwa muganga bakatubwira ngo ni negatif”Uyu mubyeyi avuga ko abenshi bafatwa bafite umuriro kandi bakababuka iminwa,ibyo rero¬† ni ibimenyetso simusiga bya Malariya.

Ikigo nderabuzima cya Nyakinama kivuga ko bidakabije

Umukozi ushinzwe gupima ibizamini by’abarwayi (laboratoire) mu kigo nderabuzima cya Nyakinama Nzabonimpa Danniel avuga ko Malariya igaragara mu barwayi babagana muri iyi minsi ariko ngo ntabwo ari ikibazo gikomeye.Agira ati”Aka gace gaturiye ikibaya cya Mukungwa n’ubusanzwe gakunze kugaragaramo malariya (region endemique).”
Mu mibare itangazwa n’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima igaragaza ko mu barwayi 750 bakiriye muri uku kwezi kwa mbere kugeza tariki ya 28 Mutarama 2020 habinetsemo abarwayi 99 bafite Malariya.Naho mu barwayi 419 bakiriye mu kwezi kw’Ukuboza 2019,abagera kuri 64 babasanzemo

Inzitiramibu zarashaje

Bamwe mu baturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyakinama bavuga ko nta nzitiramibu bafite nabyo bishobora gutuma Malariya yiyongera.Bamwe bati”inzitiramibu dufite zarashaje imibu yinjiramo uko yishakiye,nta muti urimo yemwe hari n’abatakizigira biryamira gutyo”.

Kubirebana no kuba bazigurira muri farumasi ,aba baturage bagaragaza ko inzitiramibu zihenda byagera ku b’amikoro make kuzigurira bikaba ibindi Bindi “inzitiramibu kuri ubu igura amafaranga ibihumbi 8,ku rugo rufite uburiri bune birasaba ibihumbi 32,ayo mafaranga ntaho twayakura”.
Alba baturage basaba Leta kongera ikabaha nzitiramibu ziteye Umuti kuko arizo babona zaba igisubizo.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cya Malariya ivugwa mu duce twa Nyakinama yakimenye.Ati” Malariya iri mu baturage b’tugari duturiye umugezi wa Mukungwa ,muri iki gihe bari kuhubaka ingomero bityo bagahagarika amazi bigatuma imibu yororoka”.

Dr Muhire akomeza asaba abaturage batuye muri utwo duce kugana abajyanama b’ubuzima kuko bafite imiti ya malaria kandi bahuguriwe uburyo bayiha abaturage.
Ku kibazo cy’inzitiramibu nta gihe bazongera kuzitanga atangaza, ariko agira inama abakizifite kuziryamamo ngo kabone niyo Umuti waba warashizemo.
Hagati aho ariko u Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020 rwatangije gahunda yo gutera Umuti wica umubu utera malariya hifashishijwe utudege duto tuzwi ku izina rya “drones”.
Ni gahunda igamije kurandura burundu icyorezo cya malaria mu gihugu.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2015 abantu 663 bishwe na malariya mu gihe umwaka ushize bari 200.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *