Kigali yaraye yibasiwe n’imvura idasanzwe

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Mutarama 2020,umunsi wiriwe wabaye undi wundi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Ubukonje bukabije n’imvura idasanzwe byari mu bice byose by’Umujyi ,amazi menshi yaretse mu mihanda ndetse n’ahantu hatandukanye higanjemo ibishanga amazi yaretse aruzura.

Imvura yari nyinshi.n’abakoreshaga imodoka ntibari borohewe (foto:TNT)

Byatangiye mu gitondo ijuru bigaragara ko ryahindutse mu Mujyi wa Kigali.Uko amasaha yicuma imvura iba igeze hasi ,maze yiriza umunsi wose abantu hirya no hino babura amajyo aka yamvugo ngo”uyu munsi hararya umwana ufite nyina”.Iyi mvura yanyuzagamo igasa n’igabanyutse mu duce tumwe na tumwe gusa irakomeza kugeza mu masaha y’umugoroba.

Imyuzure yari yose hafi no gutwara abantu (foto:TNT)

Iteganyagihe ryari ryayihanuye

Mu itangazo riburira iki kigo cyatanze ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 27 Mutarama 2020, cyatangaje ko bitewe n’isangano ry’imiyaga ndetse n’ubuhehere bw’umwuka bukomeje kwiyongera mu karere u Rwanda ruherereyemo, guhera ku mugoroba wa tariki 27 kugeza kuri 28, ndetse no ku itariki ya 31 Mutarama kugera ku ya 01 gashyantare 2020, hateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 25 na 50, mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Uburengerazuba n’Iy’Uburasirazuba.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti’Mu Ntara y’Amajyepfo imvura nyinshi iteganyijwe cyane cyane mu Turere twegereye ishyamba rya Nyungwe.

Imvura nyinshi kandi iteganyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba, no mu Ntara y’Uburasirazuba mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Bugesera.

Meteo Rwanda kandi yatangaje ko uretse mu turere twavuzwe haruguru, imvura iteganyijwe hirya no hino mu gihugu ku matariki yatangajwe, ariko ho ikazaba iringaniye.

Bitaganyijwe kandi ko iyo mvura iba irimo umuyaga uri hagati ya metero eshanu na 10 ku isegonda (5-10 m/s), mu Ntara y’Uburasirazuba hakaba ari ho hari bugaragare umuyaga mwinshi kurusha ahandi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe serivisi z’ubumenyi bw’ikirere Mathieu Mabati Mugungu mu kigo cy’igihugu cy’iteganyagihe yabwiye TNT ko uyu muyaga ushobora kwangiza byinshi cyane cyane mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba kubera imiterere y’aho.Ati”ahantu nkahariya hashashe imiyaga myinshi ishobora kuzana amakuba ,ishobora kwiga imyaka cyangwa ikaba yanatwara ibisenge by’inzu.
Bwana Mugunga araburira abantu kutegera imigezi uko bikomeye ndetse n’ahantu hose hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nko mu bishanga.”Abantu bakwiye gufata ingamba zo kwirinda aho bibaye ngombwa ko bakenera ubutabazi bagahamagara inzego zibishinzwe nk’umuryango utabara imbabare Croix rouge ndetse na Minisiteri ifite Ibiza mu nshingano zayo.
Mu minsi yashize Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyari cyatangaje ko aya mezi atatu ya mbere ya 2020 ashobora kuzagaragaramo imvura nyinshi kuruta iyo muri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *