Musanze: Ndabereye wari visimeya araburanira mu muhezo

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rumaze gufata umwanzuro ko urubanza ubushinhacyaha buregamo uwahoze ari Visimeya ushinzwe ubukungu mu karere ka Musanze Bwana Ndabereye Augustin ruburanishirizwa mu muhezo.

Ndabereye Augustin imbere y’urukiko kuri uyu wa gatatu (Foto Valuenews)

Ni icyemezo urukiko rufashe nyuma yuko Ndabereye n’umwunganira mu mategeko basabye ko rwashyirwa mu muhezo.Impamvu batanga  nuko ibyaha aregwa byakorewe mu muryango. Ndabereye ati”mfite impungenge ko ibigomba kuvugirwa muri uru rubanza bishobora guhungabanya umutekano biramutse bivugiwe mu ruhame”.Umwunganira yunzemo ati”twasabaga ko bibera mu muhezo mu nyungu z’ubutabera”
Ndabereye akigera mu rukiko yabanje gusaba  ko urubanza rwimurirwa undi munsi kubera ko atari yiteguye kuburana. Yabwiye urukiko ko yajuririye icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze ko afungwa by’agateganyo ,akajuririra urukiko  rukuru bityo ko  ari gutegura urwo rubanza  rw’ubujurire .Yakomeje abwira urukiko ko atashobora gufatanya izo manza zombi  kandi ko atigeze abona umwanya wo kwitegura ku buryo ubu yaburana.

Nyuma urukiko rwihereye rusuzuma icyifuzo cya Ndabereye maze rutangaza ko nta mpamvu n’imwe rusanga yamubuza kuburana bityo rutegeka ko urubanza ruburanishwa .
Ndabereye wari wambaye impuzankano y’imfungwa yagaragaje indi nzitizi yuko yifuza ko urubanza rwaburanishirizwa mu muhezo.Ngo ibyaha ashinjwa byakorewe mu muryango bityo kurushyira mu ruhame byavamo kumena amabanga y’ urugo

Mu ijwi risa n’ iryongorera urukiko Ndabereye ati”ndifuza ko naburanira mu muhezo kuko ibyo nzavuga muri uru rubanza bireba umuryango wanjye,kandi bishobora gutera umutekano muke biramutse bivugiwe mu ruhame”.

Umwunganizi we yasobanuriye  urukiko ko  ibyo umukiliya we asaba  abyemererwa n’amategeko bityo arusaba  ko rwaha agaciro impamvu yatanze.Yongeyeho ko uwo yunganira  mu kwiregura mu mizi hari byinshi azagaragaza bishobora kuba byihishe inyuma y’ibyo yakoze ndetse ngo hari n’amazina ashobora kugarukwaho y’ababyihishe inyuma kandi bishobora kumufasha mu rubanza rwe n’ubwo bitari muri dosiye ye.

Muri uru rubanza ubushinjacyaha buhagarariwe  n’abashinjacyaha babiri.Umucamanza yabasabye kugira icyo buvuga ku cyifuzo cy’uregwa maze  bombi bavuga ko “nta kidasanzwe yigeze agaragaza ko cyabangamira umuco mbonezabupfura nk’uko abivuga.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko impamvu ebyiri arizo ziteganywa n’ itegeko zishobora gutuma umuntu aburanira mu muhezo :“kubangamira umutekano w’igihugu no kubangamira umuco mbonezabupfura” ,Ati“ibyaha aregwa ntaho bihuriye n’ibivugwa mu itegeko”
Urukiko rushingiye ku ngingo z’amategeko cyane cyane itegeko nshinga rya Republika y’ u Rwanda ryo mu w’ 2003 nkuko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015 mu ngingo zaryo, iya 131 n’iya 18 ,rwanzuye ko icyifuzo cya Ndabereye gifite ishingiro ko nta mpamvu n’imwe imuzitira ngo  aburanishirizwe mu muhezo;rutegeka  ko “urubanza rubera mu muhezo.”
Ndaberewe Augustin wahoze ari visimeya mu karere ka Musanze akurikiranyweho ibyaha bibiri :gukubita no gukomeretsa abigambiriye no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Nyuma yo kuburanira mu muhezo Urukiko rwatangaje ko urubanza rupfundikiwe rukazasomwa tariki ya 27 Gashyantare 2020 saa munani n’igice.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *