Harakekwa “tour du Rwanda” mu bakozi b’inzego z’ibanze

Yanditswe na Umuhire Valentin

Ijambo  “tour du Rwanda” rimaze kumenyerwa mu Rwanda ko rikoreshwa cyane iyo abakozi mu nzego z’ibanze cyane bari gusezererwa mu kazi umusubirizo.

Muri iki gihe bamwe mu bakozi ba Leta cyane cyane abo mu nzego z’ibanze batangiye kongera kuryikanga ko haba hari gahunda yo kunyuza umweyo mu bakozi nkuko bimaze kuba akamenyero.
Nyuma y’abanyamabanga Nshingwabikorwa 14 baherutse gusabwa na Meya mu karere ka Bugesera ngo basinye amabaruwa abasezerera ku kazi barindwi muri bo bakanga abandi bagasinya,inkuru y’Umuseke iravuga ko “tour du Rwanda yambutse Nyabarongo”, none ubu  ikaba igeze mu karere ka Muhanga aho abayobozi batandukanye ku Karere, mu Mirenge na DASSO basabwe kwandika basezera akazi nyuma yo kugaragarizwa amakosabakoze.

Meya wa Muhanga Kayitare Jacqueline abwira abakozi amakosa bamwe bakoze(foto:Umuseke)

Byari mu nama ikomeye yahuje Mayor n’abakozi kuri uyu wa gatatu ndetse ikanitabirwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana.

Mbere yo gusabwa kwandika amabaruwa babanje kubwirwa amwe mu makosa baregwa .

Bamwe mu bakozi b’Akarere barashinjwa gukingira ikibaba Abacukuzi batagira ibyangombwa, bo ubwabo kwijandika mu bucukuzi no guteshuka ku nshingano barahiriye.

Hari abamaze kwandika amabaruwa abasezerera

Abamaze kwandika basezera barimo uwari Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Akarere, Eugene Mugengana n’umwungirije.

Ba Gitifu b’Imirenge 6 uwa Nyarusange, Nyamabuye, Kabacuzi, Rugendabari, Nyabinoni na Shyogwe na bo banditse basezera akazi.

Hari Abayobozi b’Amashami mu Karere, ushinzwe Imihanda witwa Manirafasha Amos, ushinzwe Ishami ry’Ishoramari n’Ubushabitsi, ushinzwe Imiyoborere myiza, ushinzwe Imibereho myiza, ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere, Ushinzwe Ibidukikije ndetse umweyo wageze ku Mukozi Ushinzwe Itumanaho no guhuza Akarere n’abakagana (PRO), ndetse n’Ushinzwe amashuri abanza no kwigisha abakozi bose banditse basezera.

Ushinzwe Igenamigambi wungirije witwa Bosco Harelimana, na we bivugwa ko ngo “agomba kugenda”.

Mu basezeye ku kazi harimo n’abayobozi ba Dasso(foto:Umuseke)

Mu kiciro cya kabiri hahamagajwe Abakozi bo ku Mirenge n’abo mu Tugari bose hamwe 20, na bo banditse basezera akazi.

Umuyobozi w’Akarere Kayitare Jacqueline mbere gato y’uko bariya bakozi bandika basezera, yavuze ko bakoze igenzura basanga hari bamwe mu bafite ukuboko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abandi bakaba bakingira ikibaba abacukura nta byangombwa bakaba barasanze mu ngo z’abaturage harimo toni 40 z’amabuye y’agaciro zidafitiwe ibyangombwa.

Avuga kandi ko hari abakorana batavugana bashaka guhana amakuru bakandikirana ubutumwa bugufi, basuzugurana bakanapingana.

Yagize ati: “Mwateshutse ku nshingano, imihigo muzayesa mute mudakorera abaturage? Mwirirwa mwandikisha amabaruwa yo kujya mu butumwa (Ordre de Mission) mushaka amafaranga gusa.

Kayitare avuga ko hari abandi iyo bahembwe basinda bakanga kwitabira umurimo, abandi bakagirana amatiku hagati yabo.

Mayor yabagiriye inama yo kureka izo ngeso bagashyira umuturage ku isonga kuko ari we bakorera kandi bakaba bahembwa imisoro yatanze.

Yanavuze ko ari yo mpamvu batesa imihigo ku rugero rwiza kubera ko inyungu zabo ari zo bibandaho kuruta uko bakora akazi.

Yakebuye bamwe mu bakozi bafitiye SACCO umwenda ko bihutira kwishyura vuba, batakwishyura bagashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Nta mukozi wigeze ahakana ayo makosa Ubuyobozi bubashinja.

Bigeze mu ijoro cyane, ahagana saa mbili n’iminota zisatira saa tatu, nibwo Guverineri yahageze avugana na Mayor bicaranye, barahaguruka, nyuma abakozi bagenda bandika basezera Akazi.

Bamwe mu bakozi baganiriye na  Valuenews iyi nkuru ikimara kumenyekana bagize bati”iyi ni tour du Rwanda kabisa”.Umukozi umwe ukorera mu karere ka Musanze ati”hari amakuru adushyira ko natwe iwacu birimo gutegurwa.buriya ni rusange nuko byahereye I Bugesera”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *