Abakuru b’ibihugu bine i Gatuna mu bibazo by’u Rwanda na Uganda

 

Inama yaberaga i Luanda muri Angola ku bibazo by’u Rwanda na Uganda, kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020 yashojwe hanzuwe ko inama itaha izabera ku mupaka w’ibihugu byombi wa Gatuna/Katuna.

Ni inama yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweli Museveni, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi n’uwa Angola João Lourenço.

Uyu mwanzuro washimishije bamwe mu bakurikiranira hafi ibibazo bivugwa hagati y’u Rwanda na Uganda ,ku buryo hari ababona ko kuva muri Angola bagahurira ku mupaka wa Gatuna/Katuna bitanga icyizere cyo kubyutsa imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.
Mu baganiriye na Valuenews,umwe muri bo yagize ati” isesengura ryanjye riranyereka ko igihu kigiye kweyuka mu mubano w’ibihugu byombi”.
Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko Abakuru b’u Rwanda na Uganda bijeje gukomeza gushaka uko ibibazo ibihugu byombi bifitanye byakemuka mu nzira z’ibiganiro, mu nyungu rusange z’abaturage b’ibyo bihugu.

Perezida Kagame na Perezida Museveni bijeje gukora ibisabwa biganisha ku mahoro, kubana neza nk’abaturanyi ndetse no kwizerana.
Abakuru b’ibihugu kandi baniyemeje kurekura abaturage ba buri kimwe muri ibi bihugu bagaragazwa n’amalisiti ibihugu byombi biziranyeho.

Impande zombi  ziyemeje guhagarika ibikorwa byose biganisha ku gushyigikira no gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.

Buri gihugu kandi kigomba gukomeza kubaha no kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abaturage b’ikindi gihugu.

Iyi nama ije ikurikira indi yitabiriwe n’aba bakuru b’ibihugu yabaye kuwa 12 Nyakanga umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *