Miliyari hafi 3 zahawe uturere dufite abaturage bakennye cyane

Yanditswe na  Umuhire Valentin

Miliyari zikabakaba eshatu z’amafaranga y’u Rwanda nizo zahawe uturere dutanu tugaragaza ibipimo by”abaturage bakennye kurusha abandi ngo zibafashe kwivana muri ubwo bukene.Ni  amafaranga yatanzwe n’umuryango w’abibumbye muri gahunda yiswe ikomatanije mu guhashya ubukene mu turere dutanu tugaragaramo abaturage bakennye cyane kurusha abandi.

Uturere 5 ari two  Karongi,Rutsiro,Kirehe,Burera na Nyamagabe nitwo twahawe ayo mafaranga yatanzwe n’umuryango w’abibumbye k’ubufatanye n’ikigega cyawo gishinzwe gutera inkunga intego z’iterambere rirambye SDGs.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase avuga ko aya mafaranga aje kongera ingufu mu zindi gahunda zari zisanzweho zigamije kuvana Abaturage mu bukene nka VIP n’izindi.Gusa ngo umwihariko wayo nuko igomba kugera ku muturage umwe ku wundi kugira ngo ibafashe kwivana muri ubwo bukene kandi no gusuzuma uko yakoreshejwe n’akamaro yagize bikazasuzumirwa ku muturage ku wundi.

Minisitiri Shyaka ati “turasaba izindi nzego za Leta zose zigira aho zihurira n’imibereho myiza y’abaturage gufasha inzego z’ibanze kugera kuri iyo nshingano.”Shyaka akomeza avuga ko ari mu rwego rwo kuvugurura imikorere kugira ngo ibigera ku muturage bimugereho kandi bimubyarire umusaruro.

Ati“iyi gahunda yateguwe mu buryo igice kinini cy’ubushobozi kizajya mu baturage kugira ngo na bo ubwabo babigiremo uruhare, babigire ibyabo bazane impinduka zifatika kandi tugahera ku gipimo cy’umuryango.”

Haribazwa uko abaturage bazakoresha aya mafaranga ngo abavane mu bukene
Bamwe mu bakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kuvana abaturage mu bukene bibaza agashya mu mikoreshereze y’aya mafaranga dore ko n’inyito yayo igaragaza umwihariko mu mikoreshereze yayo.
Umuyobozi w’umwe mu miryango ya sosiyete sivile yabwiye Valuenews ati” igikenewe nuko ayo mafaranga agera ku muturage mu buryo bufatika agafashwa gukora imishinga imufasha kwiteza imbere kandi igaterwa inkunga mu buryo bufatika bitari iby’ikitiriro“.

Uyu muyobozi avuga ko inshuro nyinshi amafaranga agenerwa kuzamura imibereho y’abaturage ariko washaka uko yakoreshejwe ntumenye irengero nyamara amaraporo agaragaza ko yageze mu baturage.Ati”hakwiye uburyo buhamye bwo gukurikirana niba aya mafaranga abageraho koko”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro Musabyemariya Chantal avuga ko akarere ka Rutsiro ari kamwe mu dufite abaturage bakennye cyane bitewe n’imisozi miremire kandi ifite ubutaka busharira.Gusa avuga ko iyi gahunda ikomatanije igiye kubafasha kureba icyangombwa cyafasha abaturage kuva muri ubwo bukene.

Ati”ubufasha tugiye guhabwa tugiye gushyira imbaraga mu kubaba hafi, kubacungira umutekano kugira ngo amafaranga bahawe barusheho kuyabyaza umusaruro.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza Mukase Valentine we avuga ko nka kamwe muri 5 dukennye mu gihugu, kuri ubu ikigereranyo cy’ubukene muri rusange mu karere, abakene bari ku kigereranyo cya 52.7%, mu gihe abari mu bukene bukabije bari ku kigero cya 21.3%.

Mukase avuga ko hari byinshi bagisabwa gukora, akavuga ko impamvu nyamukuru itera ubukene mu karere ka Karongi ari uko igice kinini cy’abaturage hafi 85% ari abahinzi, nyamara igice kinini cy’akarere ubutaka bukaba bwaragundutse butakera. Avuga ko imishinga myishi iha abaturage benshi akazi ikiri mike cyangwa ikaba mu gice kimwe ntikwire mu mirenge imwe ya kure.

Yongeraho  ko binaterwa no kuba hari imiryango imwe n’imwe ikiba mu makimbirane ntibone akanya ko gukora no kwita ku iterambere ry’urugo ndetse bikaba byaragaragaye ko imiryango myinshi irimo abana benshi ku buryo ugereranyije n’ubushobozi bw’umuryango bwo kubitaho no kubabonera ibyo bakeneye bikigoye.

Akomeza avuga ko hari  kurebwa uko mu karere hazamo imiryango myinshi n’abashoramari batanga akazi ku baturage kugira ngo babone ibyo bakora, hanyuma n’inkunga zihariye ku miryango irimo abagore batwite, abana bato cyane bari munsi y’imyaka ibiri, n’ifite abafite ubumuga ku buryo yabafasha bakavayo mu buryo bwihuse.

Mukase avuga ko hariho na gahunda yo guha inguzanyo abari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ku nyungu nto ngo babashe gukora imishinga mito n’iciriritse yabyara amafaranga mu buryo bwihuse kugira  ngo bashobore gukora ku ifaranga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *