Impanuro za Minisitiri Busingye i Karongi zakuruye impaka

Mu nama iherutse kubera mu Karere ka Karongi yabaye tariki ya 31 Mutarama 2020 igamije kugahiriza abaturage kwirinda ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Johnson Busingye yabwiye abagabo bo muri ako karere ko mubyo akaboko kabo karemewe hatarimo gukubita ,asaba ko uwo binaniye kubireka yagura urukezo akagaca cyangwa ubuyobozi bukarumugurira.

Minisitiri Busingye Johnston mu nama n’abayobozi n’abaturage I Karongi

Yagize ati”akaboko kacu mubyo amategeko akemerera gukora ntabwo harimo gukubita umugore ,ako kaboko dukwiye kugaca kakavaho niba akazi kako harimo gukubita umugore twashatse.”
Mu nkuru yatangajwe na Igihe tariki 02 Mutarama 2020  Minisitiri Busingye akomeza agira ati”ndiho ndababurira buriya ubirimo niba afite ubwenge niyigurire urukezo rwe ka kaboko akavaneho we ubwe ariko niba adafite ubwenge nta kundi byagenda turarumugurira,mu isibo barugure,mu mudugudu barugure,inzego zose”
Minisitiri Busingye kandi yasabye abagabo ba Karongi kwemera bakaba inganzwa ariko ingo zabo zikagira amahoro.
Aya magambo bivugwa ko “akarishye”ya Minisitiri Busingye ntabwo yakiriwe neza na bamwe mu bayumvise cyangwa bayasomye mu binyamakuru ,ndetse bamwe ntibazuyaza kwerura ko “ashobora ahubwo guteza ibibazo mu muryango.”

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe barayamaganye bati “ibi biri mu bituma gender irushaho kuba inzozi.inyigisho zihabwa uruhande rumwe.Abagore nibo bigishwa uburenganzira bwabo ngo umugabo ntakabavogere,abagabo bagasabwa kutavogera abagore,abagore ntibasabwa kutavogera abagabo ngo n’abagabo bigishwe uko bakwitwara igihe abagore babavogereye,bisa naho abagabo bareberwa mu ndorerwamo ya ba bihemu abagore bakareberwa mu ndorerwamo y’abamalayika”.
Undi wagize icyo avuga kuri aya magambo ya Minisitiri yagize ati”kuba inganzwa mu rugo erega si ikintu.uretse umutuzo mu rugo kubera kwemera gushinyiriza naho sinzi niba hari irindi terambere ryaboneka.”
Bamwe mu bagize icyo bavuga kandi kuri izi mpanuro za Minisitiri Busingye basaba ko abayobozi n’abandi bose bafite mu nshingano kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakwiye kureba impande zombi abagore n’abagabo bakareka kwibasira uruhande rumwe kuko ibyaha by’ihohoterwa bikorwa ku mpande zombi nubwo ngo bitanganya ubukana.
Mu karere ka Karongi ubuyobozi bugaragaza ko mu mwaka ushize ingo 230 arizo zagaragayemo amakimbirane ati no n’urugomo,muri zo 8 akaba ari abagore bahohoteye abagabo.
Imibare y’ibyaha bishingiye ku ihohoterwa igaragaza ko mu mwaka wa 2009-2010 abagore biyahuye kubera abagabo babo ari 29 mu gihe abagabo biyahuye muri iyo myaka yombi ari 49.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *