Minisitiri Evode mu nteko ku mpamvu z’abashora Leta mu manza

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Evode Uwizeyimana kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Mutarama 2020 yitabye Inteko ishinga amategeko aho ari gusobanurira abadepite bagize Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage ingamba Leta ifitiye abayobozi bafata ibyemezo bigusha Leta mu igihombo.

Minisitiri Evode Uwizeyimana mu Nteko ishinga amategeko (archives)

Abagize iyi Komisiyo baribaza impamvu zimwe mu nzego za Leta n’ibigo byayo hari abakozi basezererwa mu kazi mu buryo bunyuranije n’amategeko,abandi amasezerano yabo agaseswa,hakaba n’abatsinda Leta mu manza ariko ntibahabwe ibyo bemerewe.
Abakuru agera ku ikinyamakuru Valuenews avuga ko kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu kwezi kwa gatandatu kwa 2018,Leta y’u Rwanda yatanzwe imanza zatumye yishyura akayabo ka miliyari n’igice y’amafaranga y’u Rwanda,ikayishyura abayitsinze mu manza.Hagati y’umwaka wa 2017 na 2018 yonyine Leta y’u Rwanda yatakaje miliyoni 224 z’amanyarwanda agendeye mu manza abahoze ari abakozi b’inzego n’ibigo byayo bayirezemo bakayitsinda.
Mu bisobanuro bihabwa abadepite harimo kugaragaza ingamba Guverinoma ifite mu gukurikirana abayobozi bagira uruhare mu gushora Leta mu manza ndetse n’umubare w’amafaranga amaze kugaruzwa mu amakosa yagiye akorwa.
Bimwe mu bigo bishyirwa mu majwi mu gushora Leta mu manza harimo Ikigo gishinzwe amazi,isuku n’isukura WASSAC ndetse n’Ikigo gishinzwe ingufu REG. Hari amakuru avuga ko mu manza zarezwemo ibi ibigo buri kimwe kigomba kwishyura miliyoni 13 z’amanyarwanda.Kurt urutonde kandi hagaragaraho Ikigo cy’ubushakashatsi NIRDA kigomba kwishyura asaga miliyoni 6,Akarere ka Nyarugenge kishyuzwa asaga miliyoni 8 ,aka Nyabihu kishyuzwa akabakaba miliyoni 3 n’ibindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *