Minisitiri Evode yanze ko bamusaka ahohotera umusekirite

Amakuru yuko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yahohoteye umukobwa w’umusekirite washakaga kumusaka yacicikanye kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.
Twitter yaje igira iti“Minisitiri Evode mu kanya ahiritse umukobwa wo muri Isco ushinzwe gusaka abinjira muri Pension Grand Plazza gukubita hasi.Umukobwa ushobora kuba atari yamenye Nyakubahwa amusabye kunyuza mu cyumba gusaka (scanner) nk’abandi undi ahita amusunika yitura hasi.so,sad..”

Minisitiri Evode Uwizeyimana (photo archives)

Valuenews yamenye  ko Minisitiri Evode yinjiye muri uyu muturirwa agiye kubikuza amafaranga ku cyuma (ATM) cya Banki ya Kigali kiwubamo, ntiyaca mu cyuma gisaka nkuko bisanzwe ku binjira mu nyubako zikomeye zo mu mujyi wa Kigali.

Uyu mukobwa ashobora kuba atamenye ko uwo yahagarikaga ari minisitiri ,ari nayo mpamvu yamukurikiranye akamusaba gusubira inyuma akanyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi .Minisitiri Evode ngo yahise amuhirika yitura hasi ahaguruka ari kurira kubera ko yari ahohotewe.
Nyuma gato y’iyi tweet ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri y’umugoroba hasohotse indi tweet ya Minisitiri Evode isaba imbabazi uwo mukobwa ,sosiyete ya ISCO ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Minisitiri yagize ati” Ndicuza mbikuye ku mutima ibyabaye.Ntabwo byakabaye byakozwe nanjye nk’umuyobozi n’imboni ya rubanda.Namaze gusaba imbabazi abakozi ba ISCO,n’ubu mbikoze imbere ya rubanda.Nsabye imbabazi buri wese”
Ubu butumwa kuri Twitter bwanditswe nyuma yuko Minisitiri Evode hari abari bamaze kumumenya ko ari Minisitiri bakamwereka ko ahohoteye uwo mukobwa nkuko ikinyamakuru umuryango cyabitangaje.

Kutagira ababarinda birashyirwa mu majwi kuba nyirabayazana.

Abantu batandukanye bakomeje kwibaza kubyakozwe na Minisitiri nyamara gusakwa bikorwa kuri buri muntu wese winjiye mu nyubako ikomeye mu Mujyi wa Kigali.
Hambere abaminisitiri n’abandi bayobozi bakomeye bagiraga ababarinda (escort) ari nabo akenshi bafataga iya mbere bagasobanurira abashinzwe gusaka abantu ko umuntu bari kumwe ari “Nyakubahwa”atari busakwe ,bakamureka agatambuka akagenda batamukozeho.Abo babarindaga ubu ntibakibagira kuburyo byagorana gutandukanya umuturage usanzwe na minisitiri mu gihe nta cyangombwa kiranga umuntu cyerekanwe.

Barasaba ko Minisitiri Evode yakurikiranwa n’amategeko

Hari abantu bamwe batambukije ubutumwa bwabo basaba ko Minisitiri Evode akwiye gukurikiranwaho icyaha cya guhohotera umuntu uri mu kazi.Uwitwa Nsanga Sylvie ati “imbabazi ntizihana icyaha.agomba gushyikirizwa ubutabera nk’abandi bose”,Uwitwa Nadine Blessings nawe agira ati”rwose agomba kugezwa imbere y’ubutabera cyangwa niba urwego arimo ruri hejuru y’amategeko nabyo tubimenye”.
Itegeko ngenga rigena imyitwarire y’abayobozi No 61/2018 ryo ku wa 10/ 09/2008  nkuko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’itegeko ngenga ryo ku wa 11/09/2013 mu ngingo yaryo ya 6 rigaragaza uburyo umuyobozi agomba kwitwara.

Rigira riti”Umuyobozi agomba kumenya , guteza imbere no kubaha uburenganzira bwa muntu, akabitoza abo ayobora n’abo akorana na bo” Ku gace kayo ka 4 ko kagira kati” Umuyobozi agomba kwakira neza no kumva abamugana”.
Iri tegeko kandi rinateganya ibihano mu ngingo yaryo ya 25 bihabwa abayobozi bitwaye nabi baramutse bahamwe n’icyaha ndetse mu ngingo yaryo ya 30 rigahana abantu bose bahishiriye imyitwarire idahwitse y’umuyobozi.Ibihano kandi bishobora kuba mu rwego rw’amategeko ahana cyangwa akaba yahanishwa ibihano byo mu rwego rw’akazi.

Ubwanditsi@Valuenews

One Reply to “Minisitiri Evode yanze ko bamusaka ahohotera umusekirite”

  1. Nta muyobozi ntunze urutoki mu ruhare rwo kuba yahungabanya umutekano w’igihugu. Ariko nanone Leta ibitekerezeho ko nabo bakabaye bagira uburyo basakwa kuko uzateza umutekano muke ntago tumusanga muri rubanda rugufi gusa nomubayobozi bakuru nabo birashobokaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *