Musanze:Amasaka yongeye kuvugisha abaturage n’abayobozi

Yanditswe na  UMUHIRE Valentin

Mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, aho Valuenews yageze, hari bamwe mu baturage bavuga ko batishimiye gahunda yo kubarandurira imyaka mu murima ,by’umwihariko amasaka babibye ngo bikorwa n’ubuyobozi mu nzego z’ibanze.

Mu midugudu ya Cyili na Gahama yo mu kagari ka Gakoro , hari bamwe mu baturage bavuga ko babibye amasaka yamara kumera ubuyobozi bugategeka ko arandurwa ndetse bakanacibwa amande.
Uwitwa Nsengiyumva Vincent wo mu Kagari ka Gakoro avuga ko aherutse kurandurirwa amasaka k’ubuso bwa hegitari nk’ebyiri anacibwa amande angana n’ibihumbi mirongo itanu ndetse anafungirwa mu nzererezi mu Kinigi.
Kuri kitansi yaciriweho amande n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca handitseho “amande yo kwica site  y’ubuhinzi “.

Kitansi igaragaza ingano y’amande baciwe n’impamvu zayo

Uyu muturage kimwe n’umugore we bavuga ko babibye amasaka kuko babonaga n’abandi babiba.Bati”twabonye n’abandi babiba natwe turabiba nyuma ubuyobozi burayarandura buduca n’amande”.
Iki kibazo kandi unagisangana bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Gahama.
Iyo bagisobanurira itangazamakuru bavugana agahinda mu mvugo zabo bagaragaza ko ari ikibazo kibakomereye.

Ikibazo cyo kurandurirwa amasaka bakivugana agahinda

K’urundi ruhande ariko abo baturage ntibahuza na bamwe mu bahinzi bagenzi babo barimo n’abafashamyumvire mu buhinzi.
Uwitwa Sengabo avuga ko nta karengane gakorerwa abaturage bahinze amasaka ahubwo ngo abo bayaranduza ni ababa bigometse ku byemezo  byafatiwe mu nama z’abaturage .Agira ati”mu nama z’abaturage nibwo twemeza site zizahingwaho n’icyo tuzazihingaho,hari abantu rero bagira gutya bakihingira ibinyuranye n’ibitemewe kuri site ari nacyo kibazo bamwe muri twe bafite”.
Uyu mufashamyunvire akomeza avuga ko hari abantu bihaye kubiba amasaka muri site zari zigenewe ibishyimbo bisanga baguye mu makosa. Ati”bene abo inama yarateranye ibafatira imyanzuro irimo kurandura ayo masaka bakanacibwa amande kuko barenze ku byemejwe kuri site z’ubuhinzi”.
Uyu mufashamyumvire avuga ko kenshi ngo uku kutubahiriza site zatoranijwe n’igihingwa cyemejwe  bigira n’ingaruka kuri nkunganire zihabwa abahinzi.Ati” uko season itangiye buri muhinzi yiyandikisha muri “smart nkunganire” akandikisha igihingwa azahinga,ubuso azahingaho ndetse n’ifumbire ,iyo bamwe batangiye kwica ubuso bandikishije bigira ingaruka ku mbuto n’ifumbire biba byaratumijwe”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Kanyarukato Augustin avuga ko batigeze babuza abaturage guhinga amasaka cyangwa ngo barandure ayo babibye ariko ngo “abarenze ku mabwiriza bo barabihanirwa.”
Kanyarukato ati”buri mwaka haba hari ahagenewe guhinga amasaka kimwe n’ibindi ibihingwa,utabyubahirije rero afatwa nk’uwigometse bityo akabihanirwa harimo no gucibwa amande“.

Mu murenge wa Gacaca ngo uwarenze ku mabwiriza ya site y’ubuhinzi ahanishwa gukuraho ibyo yashyizemo bitemewe ndetse agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu (5000Frws) by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu majyaruguru abaturage n’amasaka rwarahiritse

Mu duce twa Musanze,Burera na Gicumbi abaturage bakomeye ku gihingwa cy’amasaka.Bamwe mu basaza bo mu murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera bavuga ko amasaka ari igihingwa cya kera kandi gifite amateka mu mibanire yabo.


Uwitwa Mpagazehe ati”weza amasaka ugasura abavandimwe,abana bakarya bakanywa ugasanga urugo rususurutse” .
Uyu musaza kimwe na bagenzi be bati ” byagorana kuba abaturage bo mu Majyaruguru babaho badahinga amasaka. Bakomeza bagira bati”babanje kutubuza kuyahinga ariko byaje kuboneka ko amasaka ari zahabu yacu baratureka turongera turayahinga rwose barakoze.”
Iyo utembera muri utu duce tw’Amajyaruguru usanga hirya no hino mu tubari abaturage banywa imisururu n’ibigage byenzwe mu masaka.Bazwiho kunywesha ibikombe binini bipima litiro n’igice kimwe kigura amafaranga 200 ariko hari naho kigurwa 500.

One Reply to “Musanze:Amasaka yongeye kuvugisha abaturage n’abayobozi”

  1. Murakoze cyane kutugezaho iyi nkuru nubwo ibabaje,

    Igitekerezo cyanjye numva ko gufata umwanzuro wo kurandura ago masaka Ari icyemezo cyahubukiwe kitari gikwiriye kuko gitera igihombo abaturage ndetse nigihugu muri rusange(umusaruro mbumbe w’igihugu)
    Uko mbyumva numva ko mukimbo cyo kubarandurira amasaka ahubwo Bari kongera ibihano bityo umuturage akaba ariwe ubihomberamo kubw’amande aciwe ariko igihugu cyo kigakomeza kubyungukiramo kuko ago mande azaba akoresha mubindi bikorwa biteza imbere abaturage ndetse nuwo musaruro wazaboneka ukifashisha mukugabanya ibura ry’ibintu Ku isoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *