Mu Kinigi :Imvura yahuye n’umwanda bibyara umunuko

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Abaturiye n’abagenda muri santeri y’ubukerarugendo ya Kinigi baravuga ko barembejwe n’umunuko uturuka aharundwa imyanda ukusanywa mu isoko kubera kutagira ikimpoteri.Hari n’abaturage banituma mu bihuru no mu mugezi witwa Muhe uri hafi aho, none kubera imvura nyinshi iri kugwa muri iyi minsi umunuko watangiye kuzamuka .

Iyo imvura iguye ibi bishingwe ngo bizamura umunuko udasanzwe (foto VALUENEWS)

Iyo uvuze mu Kinigi,umunyarwanda utarahakandagira ahita yumva ahantu nyaburanga,ahantu h’ubukerarugendo ukwiye gutemberera cyangwa gusohokera.Ibi biterwa nuko Kinigi ari wo murenge ufatwa nk’irembo ry’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi kubera ko ariwo urimo pariki y’ibirunga.

Utaragera mu mizi y’ibirunga ahubatse amahoteli meza yakira ba mukerarugendo ubanziriza muri santeri y’ubucuruzi ya Kinigi.Igizwe n’amazu y’ubucuruzi;gare bategeramo imodoka, ndetse n’isoko rya Kinigi.

Mu Kinigi abagenzi baho bakoresha imodoka zo mu bwoko bwa tagisi ariko zishaje zimwe zizwi ku izina rya twegerane.Kubera uburyo batwara abantu hari imvugo ikoreshwa n’abatwara abantu mu modoka zijya mu Kinigi abagenzi babita “imizigo”.

Kubona ubwiherero muri santeri ya Kinigi ni ihurizo rikomeye.Abaturage bavuga ko bagorwa no kubona uko bikiranura n’umubiri igihe bakubwe,rimwe na rimwe bikabatera kwituma mu bihuru.”ino buri wese ariyaranja,ujya mu baturage gutira ubwiherero byakwanga ukihina mu guhuru”.Hari n’abavuga ko abaturage benshi bakorera mu isoko rya Kinigi bituma mu mugezi wa Muhe urikikije.

Si ubwiherero gusa,nta n’ikimpoteri bagira

Abakorera muri iri soko bavuga ko imyaka ishize ari myinshi bagaragariza ubuyobozi ko bahangayikishijwe no kutagira aho bashyira ibishingwe n’imyanda yo mu isoko.Bati “Ikibazo cy’ikimpoteri ngo si icyanone twakigejeje no ku badepite inshuro zirenze ebyiri ariko twarumiwe”.
Aba baturage bashinja ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi n’Akarere ka Musanze kutabyitaho none muri iki gihe imvura igwa ari nyinshi ngo babangamiwe bikomeye n’umunuko uturuka aharunze imyanda yo mu isoko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kinigi Mitali Narcisse nawe iki kibazo arakizi ndetse avuga ko kiri muri bimwe mu bihangayikishije ubuyobozi.Ati” ikibazo cyo kutagira ikimpoteri kimenwamo imyanda ni kimwe mu byo wabwiye abadepite ubwo baheruka kudusura mu minsi ishize.”
Mitali avuga ko ahari ikimoteri cyakusanyirizwagamo imyanda mu Kinigi bwari ubutaka bwa SOPYRWA mu mudugudu wa Rugi,Akagari ka Kampanga none bakaba barabwisubije kuko badashaka ko haba ikimoteri.
SOPYRWA ikimara gufata iki cyemezo,Umurenge wabimenyesheje Akarere ngo hashakishwe ikindi igisubizo kuko Umurenge utari ufite ubushobozi bwo kugikemura.Gitifu ati”twasabye akarere ko kagirana ibiganiro nabo bakaba bakomeje kudutiza ubwo butaka ariko nanubu ntituramenya icyavuye muri ibyo biganiro.Ni ikibazo kimaze amezi atandatu gishyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.
Gitifu akomeza avuga ko mu murenge wa Kinigi nta butaka bwa Leta buhari ku buryo bwashyirwamo ikimoteri kandi ko n’ibindi bimpoteri byakwiyambazwa icya Cyuve nicyo Busogo biri kure.Ati”rwiyemezamirimo yatubwiye ko atajyana imyanda mu murenge wa Cyuve cyangwa Busogo kuko amasezerano yagiranye n’Akarere bitavamo.”
Ku kibazo cy’ubwiherero bw’isoko na gare ,Gitifu Mitali avuga ko bari kugishakira umuti bafatanije n’abafatanyabikorwa.Ati“abacuruzi bemeye kugura ikibanza cya miliyoni umunani hanyuma Akarere akabafasha kubaka ubwiherero”.

Ubu bwiherero bwagafashije abo mu isoko rya Kinigi ariko ngo bwirirwa bufunze kandi ngo bwubatse no mu murenge utari uwabo (foto VALUENEWS)

Ngo mu minsi ishize Akarere kari kabandikiye kabasaba ahantu hakenewe ubwiherero rusange bityo agakeka ko ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka.Hari ubwiherero bwubatse mu murenge wa Nyange uhana imbibi na Kinigi ariko abaturage bavuga ko nubwo buri kure no kububona bukinguye ari gake kandi ngo bunishyuza amafaranga!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *