Bahitamo kuboneza urubyaro kubera gutinya ingaruka zo gusama

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Bamwe mu bangavu bo mu Rwanda bahangayikishijwe nuko iyo bashatse kuboneza urubyaro hari abantu babaha inkwenene , babafata nk’abataye umuco cyangwa bakoze ibidakwiriye gukorwa n’ umwari w’i Rwanda .Gusa bamwe muri bo basanga  bakwiye koroherezwa uburyo bwo kuboneza urubyaro kuko benshi basama  nta gahunda yabyo bafite .

Mu Rwanda hamaze iminsi havugwa impaka zerekeranye n’inyigisho zitangwa  ku kuboneza urubyaro cyane cyane izitangwa n’amadini n’ amatorero bivugwa ko zidafasha abanyarwanda kumva no gusobanukirwa politiki yo kuboneza urubyaro.Ni mugihe kandi bamwe mu bangavu bakeneye izi serivisi nabo bavuga ko bagorwa no kuzibona nyamara bazikeneye kuko zabarinda ingaruka nyinshi .Umwe muri bo witwa Clara (yahinduriwe izina ) agira ati “Muri iki gihe abana b’abakobwa  bugarijwe n’ ikibazo cy’ubusambanyi  butuma benshi batwara inda batifuza kandi badakeneye kubyara bigatuma bashaka uko bazikuramo .Bamwe zirabahitana  abandi  ntizibahire mu buryo butandukanye.Iki ni ikibazo rero gikomeye.Njyewe aho guhitanwa n’ inda nyikuramo naboneza urubyaro.”

Nubwo Clara avuga ibi bagenzi be bavuga ko bitaborohera kuboneza urubyaro kuko bisaba ko bikorwa mu ibanga rikomeye .Bati “Gutinyuka guhagarara imbere ya muganga ufite imyaka cumi na …urabireba uti ashwi da !atazamvamo.”

Ibi ngo ni ikibazo giterwa nuko  bamwe mu batanga serivisi zo kuboneza urubyaro batarakira neza mu mitekerereze yabo ko n’abangavu batarashaka bakwiye kuboneza urubyaro,nyamara ngo byabarinda ingaruka nyinshi zaterwa no gusama .

Abitwa “aterankunga”   kenshi nibo ba nyirabayazana

Umwe mu bangavu utuye mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali agira atiBenshi mu bakobwa baba bafite aba sponsors ( abaterankunga ) , kenshi aba abagabo bubatse baryamana nabo ubundi bakabamenyera buri kimwe cyose .”

Akomeza agira ati “ntabwo rero wakwanga amabwiriza y’umu  [sponsor]  wawe kandi byanga bikunda biba bishyira kukuba wazasama kandi uba udashaka kubyarana nawe “.

Uyu mukobwa avuga ko kenshi inda zitateguwe z’abangavu zikomoka kuri abo baterankunga kandi ko bigoye kubica mu rubyiruko rw’abangavu muri iki gihe  .Ati “wabica ute kandi ari bo batunze abakobwa benshi bo muri iyi Kigali ?”

Umwe mu bakora  kwa muganga mu Mujyi wa Kigali waganiriye na Valuenews kuri iki kibazo we ahakana ko nta mananiza ashyirwa kuri aba bangavu kuko ababikeneye babikorerwa nta kibazo. “Kwa muganga turabakira rwose kandi tukabakorera ibyo bashaka cyane ko aba yanabanje kukuganiriza ibibazo afite bituma yifuza kuboneza urubyaro .”

Uyu muforomokazi yabwiye Valunews ko abakobwa  babagana kenshi bavuga ko bafite ibibazo mu miryango birimo ubukene , ubupfubyi n’ ibindi bityo ngo bakaba bakora ubusambanyi  mu rwego rwo kubushakamo amaramuko.Gusa ngo hari n’ ababigize ubucuruzi babiterwa no kutanyurwa n’uko babayeho.

Kugeza ubu bumwe mu buryo bukoreshwa n’abangavu mu kuboneza urubyaro burimo  ibinini n’ inshinge ; ndetse ngo hari n’abahitamo ko babashyiramo udupira tw’igihe kirekire (imyaka itanu ) banga ko bazajya bahora bafata ibinini bya buri munsi. Gusa ariko kenshi ngo   baba bafite  isoni zuko byamenyekana ko baringanije urubyaro bakifuza ko byakorwa mu ibanga rikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *