Burera:Ba rwiyemezamirimo bamwe beguriwe amavuriro aciriritse bayasigiye imitwaro

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu mwaka ushize wa 2019 Minisiteri y’ubuzima yafashe icyemezo cyo kwegurira amavuriro aciriritse azwi ku izina rya “poste de sante” ba rwiyemezamirimo kugira ngo abe aribo bayacunga.
Mu karere ka Burera ,Intara y’Amajyaruguru hari amavuriro aciriritse yari yahawe ba rwiyemezamirimo ariko kuri ubu bakaba baramaze kuyamburwa kuko batubahirije amasezereno bagiranye n’uturere.
Poste de sante ya Kagitega iherereye mu kagari ka Kagitega ,Umurenge wa Cyanika ,Akarere ka Burera ni imwe kuri ubu zidafite ba rwiyemezamirimo bazikurikirana.

Iri vuriro rya Kagitega ni rimwe mu ryagizweho ingaruka n’imikorere itanoze ya ba rwiyemezamirimo (foto:Valuenews)

Uwari warahawe kuyicunga  yarayambuwe bitewe no kutubahiriza amasezerano nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera .
Iyi “poste de sante” kuri ubu iri gucungwa n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Cyanika,nyuma yuko rwiyemezamirimo yirukanywe.

Umwe mu bashinzwe kuyicunga Bwana Nshimiyimana Emmanuel avuga ko kuva aho rwiyemezamirimo ahagarikiwe abagana iri vuriro babaye bake cyane kugeza naho bashobora kwirirwa nta murwayi bakiriye.

Ibi ngo biterwa ahanini n’imyitwarire yabahakoreraga mbere bemereraga abarwayi serivisi zitemewe gukorerwa muri “poste de sante”.Agira ati”abarwayi bagera hano bashaka gukurwa amenyo nyamara iyo serivisi ntitangirwa muri poste de sante,twabahakanira bakagenda batanyuzwe kuko ngo mbere rwiyemezamirimo wahakoreraga yabavuraga amenyo kuko ari n’inzobere mu buvuzi bw’amenyo”.

Nshimyimana avuga ko mu buvuzi bw’ibanze butangirwa muri poste de sante ibirebana no gukura amenyo bitemewe kuhakorerwa ariko ngo rwiyemezamirimo wari warayihawe we yarabikoraga.
Ibi ngo byagize ingaruka ku ivuriro kuko usanga abarwayi bagenda bikubita bakeka ko banze guhabwa serivisi.

Ibyo ngo bakeka ko ari bimwe mu byatumye umubare w’abaganaga iri vuriro ugabanuka kuko basigaye bajya kwivuriza ahandi aho kugana ahabegereye.

Uretse iki kandi kuri iyi “poste de sante” ya Kagitega abarwayi bavuga ko ngo bishyuzwaga amafaranga menshi na rwiyemezamirimo arenze ateganijwe ,cyane cyane  ku bakoresha ubwisungane mu kwivuza .
Nshyimyimana ati”hari nkaho umurwayi wagombaga kwishyura amafaranga magana abiri agasabwa magana atanu.
Mu karere ka Burera havugwa amavuriro aciriritse asaga atanu yambuwe ba rwiyemezamirimo kubera kutuzuza inshingano bahawe mu masezerano bagiranye n’Akarere.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MANIRAFASHA Jean de la Paix yahamije ayo makuru ko hari ba rwiyemezamirimo bagenda bahagarikwa muri poste de sante kubera kudashaka kubahiriza ibikubiye mu masezerano.Agira ati“mu mabwiriza ya minisiteri y’ubuzima iyo rwiyemezamirimo adashaka cyangwa anyuranije n’ibiteganywa nayo turamusezerera nta shiti.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kimwe mu byo badashobora kwihanganira kuri ba rwiyemezamirimo bahawe poste de sante ari uko uwayihawe yaba akora ahandi.Mu karere ka Burera habarurwa poste de sante 57.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *