Wa mugabo wakuye umwana mu mugezi wa Yanze Leta yamugeneye igihembo

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Minisiteri ishinzwe ibiiza iravuga ko igiye gushimira umugabo witwa Bunani Jean Claude wagaragaye mu ka video ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi ari kuvana umwana mu mugezi wa Yanze wari wananiwe kuvamo kubera amazi menshi yatembaga muri uwo mugezi.

Nguwo Bunani na Jackson yakuye mu mugezi wa Yanze bongeye guhura kuri uyu wa kabiriĀ 

Nyuma yuko iki gikorwa cy’ubutwari cy’uyu mugabo ukiri na muto ku myaka 27 y’amavuko kibaye abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bashimiye ubutwari yagize ndetse banasaba Leta ko yazabishimirwa ku mugaragaro.

Muri videwo, uyu mwana witwa Gatego Jackson w’imyaka itandatu yagaragaraga nk’uwabuze uko abigenza ari mu mazi rwagati atembana umuvuduko munini (birashoboka kubera imvura iri kugwa cyane muri iyi minsi imigezi ikuzura) abantu benshi bahagaze hejuru y’ikiraro bamushungereye basa n’ababuze icyo bakora kubera ubukana bw’u muvuduko aya mazi yari afite.
Bunani ubwe yafashe icyemezo amanukira ku rwego agera mu mugezi aho umwana ari,aramuheka ,arongera yurira urwego arazamuka amugeza hejuru y’ikiraro.ubwo ni nako urusaku rw’abantu rwari rwinshi bamuha amashyi.

Nyuma yabyo rero hari Umuyobozi wo muri Minisiteri y’ibiiza wabwiye TNT ko bari gutegura igihembo kigomba guhabwa Bunani kuri uyu wa kane tariki ya 06 Gashyantare 2020 ,gusa ntiyigeze atangaza igihembo Bunani aza kubona icyo ari cyo.

Yagize ati”turashimira byimazeyo ibyo Bunani yakoze kandi dutekereza no kumushimira.turimo turareba uko twazahura nawe kuri uyu wa kane tukamugenera igihembo cye tunamushimira cyane.”

Bunani ni muntu ki?

Amakuru yakusanijwe na TNT dukesha iyi nkuru avuga ko Bunani Jean Claude yavukiye mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Kuri ubu avuga ko aba I Kigali aho amaze amezi abiri ashakisha akazi,akaba acumbitse mu murenge wa Kimisagara Akarere ka Nyarugenge.
Ni umubyeyi w’umwana w’amezi atandatu,arubatse ,abaana n’umugore we batuye mu karere ka Rwamagana.
Bunani avuga ko yaje I Kigali nyuma yaho salo yogosha yari afite mu Mujyi wa Rwamagana ihombeye.Kuri ubu ni umunyabiraka muri salon yogosha I Nyabugogo

Ku mpamvu zishobora kuba zaramuteye akanyabugabo ko gukora igikorwa nka kiriya yakoze imbere y’abantu batari bake Bunani avuga ko akibona uriya mwana atigeze ajijinganya na gato .Ati” navuye mu kiraka ntungurwa no kubona abantu benshi iruhande rw’umugezi basakuza ,bashungereye umwana wari mu kaga mu mazi rwagati mu mugezi.
“Nta muntu numwe wabonaga ko ashaka kumanuka ngo atabare umwana ku buryo byashobokaga ko yatwarwa n’umwuzure.Nafashe umwanzuro ndamanuka.Gusa nari mfite ubwoba ko nanjye nshobora kuhasiga ubuzima bwanjye ariko nanone ngira umutima ukomeye niyemeza kujyayo kubw’uriya mwana”.
Bunani avuga ko amaze kuzamura umwana imisozi hari abantu babiri bamuhembye ibihumbi batandatu by’amafaranga y’u Rwanda (6000Frws),bitatu muriyo ayishyura bimwe mu bikoresho yakoresheje yari yakodesheje akura umwana mu mugezi.
Bunani avuga ko byamushimishije birenze urugwiro yongeye guhura n’uyu mwana kuri uyu wa kabiri kubera ko ngo umunsi yamukuye mu mugezi bahise bamujyana aka kanya atavuganye nawe.
Gatego Jackson umwana w’imyaka itandatu wakuwe mu mazi ya Yanze yabwiye TNT ko yari yagiye mu mugezi gushakayo ibyuma (bimwe abana birirwa batoragura bakabigurisha bita injyamani),hanyuma imvura imusangamo.

Uyu mwana ati”Byaranshimishije ko atabaye ubuzima bwanjye,natekerezaga ko ngiye gupfa”.
Bunani asanga abanyarwanda bose bakwiye kumva ko ari inshingano zabo zo gukunda abandi ndetse no kwemera guhora amagara yawe ngo urokore ubuzima bw’abandi.”

Uretse Leta hari abandi bantu ku giti cyabo biyemeje gukusanya amafaranga hakoreshejwe inbuga nkoranyambaga kugira ngo bashakire Bunani igihembo cy’igikorwa cy’ubutwari yakoze.

2 Replies to “Wa mugabo wakuye umwana mu mugezi wa Yanze Leta yamugeneye igihembo”

  1. Uyumu mugabo afite ubumutu rwose,ni umm Red Cross wujuje byose,ahubwo bamushyire mu ikipe ishinzwe gutabara ahabaye ibiza .
    Murakoze.

  2. Uyu mugabo yanditse amateka atazasibangana ku isi. N’abo mu kinyejana kizakurikiraho bazabarirwa iby’uyu nkuru kandi we n’umuryango we bazahora basoroma ku mbuto Uyu munyasamariya mwiza (le bon samaritain) yakoze. Njye niko mubatije:le bon samartain

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *