Ba Minisitiri babiri Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi beguye

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Amabaruwa y’ubwegure bw’aba bayobozi bombi bayashyikirije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2020.

Bwana Uwizeyimana Evode wari Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST

Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “Kuri uyu mugoroba, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi, azashyikiriza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.’’

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza.

 

Dr IsaacMunyakazi wari umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC

Hari amakuru agera kuri Valuenews ko Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta bisoza umwaka wa 2019. Munyakazi ngo yaba  yragize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y’ijana mu bizamini bisoza amashuri by’umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Bivugwa ko yabikoze abifashijwemo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) aho bikekwa ko yahawe ruswa n’umuyobozi w’iryo shuri kugira ngo bikorwe. Gusa andi makuru yemeza ko ibyaha akurikiranyweho bikiri gukorerwa iperereza, nubwo nyir’ubwite yemera ibyo aregwa ndetse akanabisabira imbabazi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *