Kigali:Umuturage arashinja ubuyobozi bw’Umujyi gushaka kumuriganya hakoreshejwe inyandiko mpimbano

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Umuturage witwa Nyandwi Onesphore utuye mu kagari ka NyakabandaII,Umurenge wa Nyakabanda ,Akarere ka Nyarugenge aravuga ko inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali zahimbye inyandiko zigamije gutanga raporo itariyo ku kibazo uyu muturage afitanye n’Akarere ka Nyarugenge kirebana n’uruganda rwe rwangijwe ku cyo yita “akagambane n’Akarere ka Nyarugenge”.

Iyi Kontineri niyo irimo ibikoresho by’uruganda rwa Nyandwi ariko we avuga ko ari dechets zisigaye imashini zatwawe

Mu ibaruwa Nyandwi yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu tariki ya 21 Mutarama 2020, yasabye Minisitiri gutesha agaciro raporo yakozwe n’Umujyi wa Kigali ku kibazo cye ngo kuko iyo raporo irimo amanyanga.

Mu isobanurampamvu ry’iyo baruwa ,Nyandwi aragira ati”gusaba gutesha agaciro ibikubiye muri raporo yo ku wa 03/01/2020 ugaragara mu ibaruwa no 3490/07.01.10/20 Umujyi wa Kigali wandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yakozwe n’Umujyi wa Kigali yerekeranye n’ikibazo cya Nyandwi Onesphore.”
Muri iyi baruwa Nyandwi asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu kudaha agaciro ibikubiye muri iyi raporo ngo kuko igaragaramo guhimba inyandiko.Ati “bandikiye mbasaba gutesha agaciro ibikubiye muri raporo yakozwe n’Umujyi wa Kigali,ku mpamvu yuko bakoresheje inyandiko mvugo y’impinbano mu kugaragaza ibiyikubiyemo”.
Nyandwi akomeza avuga ko mu gutanga iyi raporo basibye bimwe mu bikubiye mu nyandiko mvugo yemeza ibyabaye yakozwe n’Umuhesha w’inkiko Me Niwemugeni Francine.
Uyu muturage avuga ko Umujyi wa Kigali wakoresheje iyo nyandikomvugo umaze kuyihindurira umwimerere ngo kuko iyometswe kuri raporo yahawe Minisitiri Shyaka itandukanye n’iyo umuhesha w’inkiko yamuhaye.Ati ” bigaragara ko Umujyi wa Kigali wabikoze ukoresheje inyandiko mvugo wamaze guhindura ireme ryayo,kuko inyandiko y’ukuri igaragaraho ibyo Nyandwi Onesphore atemeranijweho na Huissier ubwo yayimuhaga ngo ashyireho umukono “.
Umuhesha w’inkiko Me Niwemugeni Francine wiyambajwe muri iki gikorwa yabwiye Valuenews ko atigeze akora inyandiko ebyiri zitandukanye ahubwo ko nawe atabashije gusobanukirwa n’ibivugwa na Nyandwi.

Ati”njyewe nahawe akazi na CHIC kandi naragakoze nkora raporo nyishyikiriza uwantumye ariwe CHIC .ibyo bindi rero bivugwa hagati y’Umujyi wa Kigali n’umuturage ntibindeba sinzi nuko byakozwe “.

Me Niwemugeni ariko avuga ko abantu bagombaga gusinya kuri iyo nyandiko mvugo buri umwe yagiye amusigira kopi ye gusa ngo yayisigaga bitabaye ngombwa gusinyisha abantu bose.Ati “inyandiko mvugo isinyweho n’abantu bose bari mu gikorwa cyo kwereka Nyandwi ibikoresho by’uruganda rwe nayihaye CHIC kuko yari yantumye niho mwayisanga,abandi buri wese namusigiraga iyo amaze kunsinyiraho”.

Aha niho Me Niwemugeni akeka ko Umujyi wa Kigali waba waratanze inyandiko mvugo idasinyweho n’abantu bose kuko ngo bayifashe mbere abantu bose barebwa n’ikibazo batarayisinyaho!
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu ibaruwa bwandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu tariki ya 15 Mutarama 2020 bumugezaho raporo ikubiyemo uko bwakemuye ikibazo cy’uyu muturage buvuga ko bwamugaragarije ibikoresho bye aho bibitse muri Kontineri iri ahakusanyirizwa imyanda hafi na Lagalette ndetse ngo n’Umuhesha w’inkiko yari yiteguye kubibara akabimuhesha ariko Nyandwi akanga kubyakira ndetse ngo ntagaragaze impamvu atabyakiriye.
Muri raporo yakozwe n’umuhesha w’inkiko icyo gihe hagaragaramo ko Nyandwi yagaragarijwe ibikoresho bye akanemera ko aribyo, ariko ko yanze kubitwara.Gusa mu nyandiko mvugo umuhesha w’inkiko nawe ntagaragaza impamvu Nyandwi yatanze zituma adatwara ibintu bye ari nacyo nyirabayazana wo kwanga gusinya kwa Nyandwi kuri iyi nyandiko mvugo.

Bimwe mu bikoresho by’uruganda rwa Nyandwi abyerekwa n’Umujyi wa Kigali

Ubwo yazanirwaga iyi nyandiko mvugo ngo ayisinye Nyandwi yanze kuyisinya avuga ko ibyo umuhesha w’inkiko yanditse bituzuye ,maze mu mukono we yandikaho ati”njyewe Nyandwi Onesphore,iyi PV nshyikirijwe ntabwo nshobora kuyishyiraho umukono kuko ibiyikubiyemo ntabyemera,kuko ibintu bwanjye bitarimo mbonyemo dechets gusa.”
Iyi nyandiko ya Nyandwi kuri iyi nyandikomvugo isa naho ari nyirabayazana w’iki kibazo afitanye n’Umujyi wa Kigali kuko itagaragara kuri kopi yometswe kuri raporo yahawe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu,bityo Nyandwi akavuga ko ngo bayisibye nkana cyangwa hakozwe inyandiko mvugo ebyiri zitandukanye aribyo yita ubufatanyacyaha.

Nyandwi Onesphore ni nyir’uruganda CA-ITS Ltd rwahoze rukora ibikoresho by’isuku mu Mujyi wa Kigali rukorera mu cyahoze ari ETO MUHIMA kuri ubu hubatswe inzu y’ubucuruzi izwi ku izina rya CHIC.Avuga ko Akarere ka Nyarugenge kamushimuse uru ruganda ubwo kamwirukanaga aho yakoreraga mu buryo bunyuranije n’amategeko none akaba asaba indishyi ya miliyoni zisaga 700 z’amafaranga y’u Rwanda.Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu minsi ishize yari yasabye Umujyi wa Kigali gukemura iki kibazo kandi ukamuha raporo yuko cyakemutse.Twaragerageje kuvugana n’Umujyi wa Kigali kuri iki kibazo ariko ntitwabashije kubabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *