Burera:Umuturage yapfuye afungiwe ku murenge (Ivuguruye)

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu murenge wa Ruhunde ,Akarere ka Burera ,Intara y’Amajyaruguru haravugwa inkuru y’urupfu rw’umuturage Habumuremyi Telesphore witabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2020,akaba ngo yapfiriye ku biro  by’Umurenge ari naho yari afungiye nkuko abaturage babivuga.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha ya saa tanu z’amanywa nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’Umudugudu wa Gashishori,Akagari ka Gatare uyu muturage yari atuyemo.
Nkurunziza Ferdinand, Umuyobozi w’umudugudu, yabwiye Valuenews ati”amakuru yuko yapfiriye muri mabuso yo ku murenge twayamenye mu ma saa tanu z’amanywa ngo yari ahamaze iminsi itatu”.
Umuyobozi w’umudugudu wa Gashishori uyu Habumuremyi yari atuyemo avuga ko ku wa gatatu aribwo yamenye amakuru ko yafashwe na Dasso hamwe n’undi mugenzi we bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.”ba Dasso bampamagaye ku wa gatatu bambwira ko baraye mu mudugudu wanjye kandi ko batwaye n’Abaturage babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge ndetse ngo bari no ku rutonde.”
Mudugudu akomeza agira ati” ubusanzwe iyo hari abantu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge ,inzego z’umutekano zifatanije n’ubuyobozi zirabahiga abo zifashe bari ku rutonde rw’abakekwa ariko batabifatanywe bakoherezwa I Nemba mu kigo cy’nzererezi,abo tubisanganye bagashyikirizwa ubutabera.”
Kuri Habumuremyi we ngo yari agifunguye ku murenge ahamaze iminsi itatu ari naho yaguye.
Amakuru agera ku kinyamakuru Valuenews aravuga ko kuri ubu umurambo wajyanwe mu bitaro bya Butaro kugira ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane icyamwishe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhunde Didace Majyambere nawe yemeje iby’urupfu rw’uyu muturage wapfiriye ku murenge afunzwe.Yagize ati” nibyo yapfuye ari ku Murenge ,yari ategereje kujyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Nemba .Batubwiye ko yikubise hasi agakubita umutwe kuri sima agahita apfa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madamu Uwanyirigira Marie Chantal nawe yemeje urupfu rw’uyu mugabo gusa yirinze kugira ikindi abivugaho.”urupfu rwe twarumenye ,umurambo wajyanwe ku bitaro bya Butaro ngo hamenyekane icyamwishe”.Ku kibazo cyuko yaba yapfiriye ku murenge afunzwe Meya Uwanyirigira yirinze kugira icyo abivugaho.

Umurambo we wateje ibibazo mu baturage.

Amakuru Valuenews yamenye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 09 Gashyantara ni uko mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 08 Gashyantare abaturage bo muri uyu mudugudu wa  Gashishori bari bafite uburakari byinshi batewe n’umurambo wa Nyakwigendera. Mu masaha ya saa tanu z’ijoro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge  wa Ruhunde yari yabwiye Valuenews ko umurambo wavanwe mu bitaro bya Butaro ukajyanwa mu muryango we kugira ngo ushyingurwe kuri uyu wa gatandatu ariko byarangiye abaturage bongeye kuwusubiza mu bitaro.Umwe mu baturage yabwiye Valuenews ati“twabonye imodoka y’ivatiri izanye umurambo wa Nyakwigendera irimo umushoferi uyitwaye wenyine  nta n’Umuyobozi numwe cyangwa undi muntu bari kumwe turumirwa.”

Yongeyeho ati “abaturage bahise batera hejuru bibaza ukuntu umuntu yajyanywe n.a. Dasso ku manywa y’ihangu none akaba agarutse ari umurambo nta n’umuyobozi numwe ihari cyangwa uwuzanye!!!”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko byabaye ikibazo kirekire abaturage basakuza cyane,bavuga ko badashobora kwakira uwo murambo ndetse bamwe muri bo bati “twabwirwa n’iki ko nubundi uyu murambo wagejejwe mu bitaro?

Byarangiye abaturage bategetsi umushoferi waje atwaye umurambo mu modoka kuwusubiza aho awukuye dore ko nta n’icyizere bari bagifite ko uvanywe kwa muganga.

Iyi modoka niyo yazanye umurambo ninjoro Abaturage barayishwishuriza

Inzego z’Ubuyobozi zamanutse.

Kuri iki cyumweru abayobozi mu nzego zitandukanye iza gisivili n’iz’umutekano barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal basuye  umuryango wa Nyakwigendera Habumuremyi n’abaturage bo mu mudugudu wa Gashishori.

Meya yihanganishije aba baturage n’umuryango wa Nyakwigendera abasaba gutuza bakazaherekeza umuvandimwe wabo mu ituze. Yejeje abaturage ko Akarere kaza kubafasha mu muhango w’ishyingura kandi ko ibikenerwa byose Ubuyobozi buri bubitange.

Meya yijeje abaturage ko iperereza ryatangiye ku rupfu rwa Habumuremyi kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe.Ati”haramutse hari ababyihishe inyuma bagomba guhanwa kandi ibyo bizagaragazwa n’iperereza.”

Biteganijwe ko umurambo wa Nyakwigendera Habumuremyi Telesphore ushyingurwa kuri uyu wa mbere .Asize Umugore n’umwana umwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *