Donald TRUMP yatangiye kwihimura

President wa leta zunze ubumwe za amerika  Donald Trump yirukanye abayobozi babiri bo ku rwego rwo hejuru batanze ubuhamya bumushinja ubwo muri senat habaga urubanza rugamije kumweguza.
Ambassadeur wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi bwana Gordon Sondland yavuze ko yasabwe guhagarika inshingano ze agahita anataha muri amerika.

Perezida Donald TRUMP wa USA (Aerchives)

Undi wirukanwe ni Lieutenant Colonel Alexander Vindman impugucye mu bya politiki ya Ukraine wakoreraga mu biro by’umukuru w’igihugu.Ejo yasabwe gusohoka mu biro by’umukuru w’igihugu ndetse araherekezwa agezwa ku marembo. Perezida Trump yavuze ko yifuza kuvugurura abakozi nyuma y’uko sena y’iki gihugu yiganjemo aba republikani (Republican) imugize umwere ku byaha yaregwaga n’ishyaka ry’abademokarate (democratics) by’uko yaba yarakoresheje umwanya arimo mu nyungu ze bwite cyane cyane mu gusaba ubutabera bwa Ukraine gukora iperereza kuri Joe Biden,umudemocrate wigeze kuba visi Perezida  w’iki gihugu ariko ubu akaba arimo guhatanira kuba Perezida.
Mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize ambassadeur Sondland yatanze ubuhamya muri kongere ya Amerika avuga ko ubwo Perezida  wa Ukraine Bwana Volodmir zelensky yakirwaga mu biro by’Umukuru w’Igihugu yari yasabwe ko agomba gutangiza iperereza kuri Joe Biden;yemeje ko kwakirwa na Perezida Trump byari bifite ikiguzi.

Abajijwe niba adafite ubwoba bwo gutakaza akazi,yavuze ko azi neza ko Leta zunze ubumwe za Amerika ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’abantu.Kugeza ubu Perezida Donald Trump ntacyo aravuga kuri ibi.

Lt Col Vindman nawe mu kwezi kwa 11 kwa 2019 yatanze ubuhamya muri Kongere  aho yavuze ko yumvise agize ubwoba n’impungenge akimara kumva ibiganiro kuri telephone hagati ya Perezida Donald Trump na Perezida Vladmir zelensky.

Haracyari abandi bantu batanze ubuhamya bushinja Perezida Donald Trump bagikora mu biro by’umukuru w’igihugu bitekerezwa ko ari bo bashobora kuba bagiye kwirukanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *