Ni iki kigiye gukurikira iyeguzwa rya Evode na Munyakazi ?

Nyuma yuko ku munsi w’ejo taliki ya 07 Gashyantare 2020 hacicikanye amakuru yo kwegura kw’abanyamabanga ba Leta babiri:Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko na Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke,abanza ndetse n’ayisumbuye,ubu haribazwa ibigiye gukurirkira iyegura ryabo.”Baratashye iwabo mu ngo?bagiye gushaka akandi kazi?cg bagiye gufatwa bafungwe?”

Evode Uwizeyimana (ibumoso) na Dr Isaac Munyakazi (iburyo)

Ni ibibazo kugeza ubu bitoroshye gusubiza ariko nanone amakuru avugwa kuri iri yagura/zwa agasa n’aca amarenga y’ikigomba gukurikiraho .
K’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko Bwana Evode Uwizeyimana ,bivugwa ko yaba yarazize ibyamubayeho mu minsi mike ishize ubwo yangaga kumvira umusekirite wa ISCO amusanze mu kazi ,akamusaba gusubira inyuma ngo anyure mu byuma bisaka (scanner) ariko undi we aho kubyumva ngo abikore agahitamo kumusunika kugeza naho uyu mukobwa yituye hasi agahaguruka arira.
Ni igikorwa cyagawe n’abantu batari bake ku mbuga nkoranyambaga,mu itangazamakuru n’ahandi hatandukanye abanyarwanda batangiramo ibitekerezo kugeza naho hari abakoresheje amatora kuri Twitter bahitishamo abayikoresha kwemeza niba Evode akwiye kugenda cyangwa niba yaguma ku mwanya w’ubuyobozi arimo.
Nubwo Evode yasabye imbabazi ,benshi bakomeje kugaragaza ko yakoze amakosa akomeye nk’umuyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri.
Ndetse umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Umuhoza Marie Michelle yabwiye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye gukorwa ku bivugwa kuri Minisitiri Evode none byarangiye asabwe kwandika asezera muri guverinoma.
Kubirebana n’ukweguzwa kw’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke,abanza ndetse n’yisumbuye Dr Isaac Munyakazi,we bisa n’ibyatunguranye,ariko kandi nanone bitari cyane.
Ngirango icyatunguranye nuko byabereye rimwe n’ibya Evode.

Nubwo nta rwego rwa Leta rurabyemeza ,hari amakuru agera mu itangazamakuru ko Munyakazi yaba avugwa mu byaha bya ruswa mu bizamini bya Leta.

Bivugwa ko Munyakazi yaba yarafashije kimwe mu bigo by’amashuri nanubu kitaramenyekana kuva mu myanya y’inyuma ku rutonde rw’ibigo byatsindishije neza kikaza mu myanya icumi ya mbere; kandi ngo akaba yarabikoze yahawe ruswa.

Amakuru avugwa ko hari n’abandi bakozi b’Ikigo gishinzwe uburezi REB bafatanije na Munyakazi.
Kugeza ubu amakuru aturuka mu bugenzacyaha nuko RIB yamaze gufungura dosiye kuri ibi byaha bya ruswa bivugwa kuri Munyakazi nkuko umuvugizi wa RIB yabyemereye itangazamakuru.
Uretse nibi kandi hari n’andi makuru ko Munyakazi yaba azira kwitwaza umwanya afite akabangamira ifatwa ry’ibyemezo muri Minisiteri ndetse no kuba yabangamiraga abakozi.
Hari n’abasubije amaso inyuma ku bibazo byagize bivugwa muri Minisiteri y’Uburezi mu minsi mike ishize cyane cyane ihuzagurika ryabaye ku birebana n’ururimi rwo kwigishamo hagati y’ikinyarwanda n’icyongereza mu mashuri abanza.Abasesenguzi basanga ibyo byose byakwereka indorerwamo umuntu yareberamo ikigiye gukurikiraho.

Ni iki gikurikira rero kweguzwa kwabo?

Itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi No 61/2008 ryo ku 11/09/2008 nkuko ryavuguruwe mu mwaka wa 2013 , mu ngingo yaryo ya 6 rigaragaza uburyo umuyobozi agomba kwitwara.
Rigira riti”Umuyobozi agomba kumenya , guteza imbere no kubaha uburenganzira bwa muntu, akabitoza abo ayobora n’abo akorana na bo” .
Ku gace karyo ka 4 ko kagira kati” Umuyobozi agomba kwakira neza no kumva abamugana”.
Iri tegeko kandi rinateganya ibihano mu ngingo yaryo ya 25 bihabwa abayobozi bitwaye nabi baramutse bahamwe n’icyaha ndetse mu ngingo yaryo ya 30 rigahana abantu bose bahishiriye imyitwarire idahwitse y’umuyobozi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta Kajangana Jean Aime yabwiye Valuenews ko nubwo ibihano biteganywa n’itegeko ngo byose biterwa n’ibyavuye mu iperereza.Ati “ibihano bishobora kugenwa n’inkiko mu rwego rw’amategeko ahana cyangwa bikaba byaba ibihano byo mu rwego rw’akazi.”

Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase aherutse kubwira abadepite bagize Komisiyo ya Politiki,uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu ko hari abayobozi bamwe batarasobanukirwa n’itegeko rigenga imyitwarire yabo cyane cyane ibitabangikanwa n’akazi kabo nko kuba mu buyobozi bw’amashyirahamwe n’imiryango itari iya Leta¬† ndetse n’amasezerano batemerewe gukora ku giti cyabo ndetse no gupiganira amasoko ya Leta binyuze mu bigo bafitemo imigabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *