Huye :Indabo,imboga n’utunyatsi nibyo bihingwa bikenewe mu Mujyi

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Hashize amezi akabakaba atandatu ubuyobozi bw’ Umujyi wa Huye bufashe icyemezo ko nta bihingwa birebire izongera kugaragara muri uwo mujyi nk’urutoki,amasaka ,ibigori n’ ibindi .Ndetse nta n’ ingo zubakishije ibiti nk’imiyenzi , imihate n’ibindi bisa nabyo bigomba kugaragara muri uyu Mujyi kubera impamvu z’isuku y’Umujyi. Ni icyemezo cyafashwe n’inama njyanama y’Akarere ka Huye muri Nzeli 2019.

Urutoki n’ibindi bihingwa birebire byatangiye gukurwaho mu Mujyi wa Huye

Kuva iki cyemezo cyafatwa  ubuyobozi bahawe amezi atatu yo kuba bakuyeho ibyo bihingwa bigaragara mu mirenge ibiri igize Umujyi wa Huye ariyo Ngoma , na Tumba  ariko bamwe  ntibabikora .

Kuva tariki ya 17 Mutarama 2020, ubu ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze  nibwo buri kwikorera iki gikorwa  cyo gukuraho icyo gikorwa cyo gusukura umujyi, hatemwa ingo z’imiyenzi n’imihate  kandi hakurwaho izubakishije ibikoresho bitaramba nk’ibishangari, imiseke n’imbingo.

Hagiye hatemwa n’insina, amasaka n’ ibigori ndetse n’ ibindi bihingwa birebire  abaturage babwirwa ko  bitemewe  mu duce tw’Umujyi wa Huye .

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye Valuenews ko  impamvu z’ibi ari ukugira ngo habahirizwe ishyirwa mubikorwa ry’ igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye , ariko kandi by’umwihariko   kugira ngo hagaragare isuku mu mujyi, no kugira ngo ubutaka bujye bukoreshwa icyo bwagenewe.

Meya Sebutege  amara abaturage impungenge ko nta kindi kibyihishe inyuma nkuko bamwe mu baturage babivuga .Ati “turagerageza kugenda  dushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera buhoro buhora aho bidushobokera  ari nayo mpamvi niki gikorwa cyatangiriye mu tugari tumwe na tumwe tugaragara ko ari utw’Umujyi two mu mirenge ya Ngoma na Tumba”

Bamwe mu baturage ntibarabyiyumvisha

Hari abaturage bo mu tugari tumwe na tumwe  binubira ko batategujwe, abari bazi iby’iyi gahunda na bo bakinubira ko batahawe igihe cyo gushakisha ubushobozi bwo kubaka ingo zabo , none ubu bakaba bari hanze ,ibintu ngo bitamenyerewe mu muco nyarwanda .

Aba baturage bijujuta bagira bagira bati “abanyarwanda tubaho twiyuhagirira mu gikari , niho twanika utwenda tw’imbere none ubu urasohoka ugahura n’igisambo , badusize ku gahinga nyine “.

Mu kagari ka Cyarwa  mu Murenge wa Tumba ho hari abaturage batemewe insina .Bavuga ko batunguwe no kubona abayobozi nka mudugudu babazindukira mu ngo, bagenda bararika insina .Hari umuturage wabwiye abanyamakuru  ati “nabonye umukuru w’ umudugudu aturutse iwe n’umuhoro ngiye kumva numva ngo pa, pa, pa  ariko yararika insina”.

Aba baturage b’i Cyarwa bavuga ko urutoki rwari mu bihingwa bibatunze k’uburyo kuruvanaho burundu ari ukubashumuriza ubukene .Bamwe mu byifuzo byabo bati “ bagakwiye kutubwira tukazigabanya ariko kuvuga ngo dukureho insina zose  ni ukuduhemukira “

Umuyobozi w’Akarere  ka Huye avuga ko nubwo ibyo bigomba gukorwa bidakwiye guhutaza umuturage  ari nayo mpamvu bigomba gukorwa buhoro buhoro.Ati “ ntiwasanga igitoki cy’umuturage cyamaze kwana ngo ugikureho hari igihe tubaha ngo imyaka yabo ibanze yere”.

Sebutege yihanangiriza bamwe mu bayobozi mu nzego zo hasi bahutaza abaturage , akavuga ko bagomba kubaganiriza bakumva akamaro k’igishushanyo mbonera aho kumva ko ibiri gukorwa ari agahimano k’ubuyobozi .

Meya Sebutege avuga kimwe n’izindi mpinduka abaturage bose batazakirira igihe kimwe ari nayo mpamvu usanga hari abavuga ko batari bamenyeshejwe iyo gahunda .

Yongeraho ko kuri ubu hari gahunda ihamye yo  kuzenguruka Umujyi, baganira n’abantu bakumvikana ku isuku igomba gukorerwa aho batuye  ,aho bibaye ngombwa  ubuyobozi bukabunganira .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *