Mu bitaro by’Uturere barasaba Leta kubasubiza agahimbazamusyi bambuwe

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Minisiteri y’ Ubuzima  iravuga ko itigeze ihagarika agahimbazamusyi ka bamwe mu bakozi bayo  bavuga ko bakabuze guhera mu kwezi kwa 11  mu mwaka ushizwe wa 2019 nyamara bakemererwa n’amategeko .

Mu mwaka wa 2017 nibwo inama y’abaminisitiri  yo ku wa 30/05/2007 yemeje ko mu rwego rwo guteza imbere umwuga  no kubagumisha aho bari  abacungamali (Accountants ) ,abashinzwe gucunga  amasoko  ya Leta (internal auditors ),abashinzwe gucunga inguzanyo (credits officers ) n’abashinzwe ubugenzuzi bw’umutungo (internal auditors ), bashyirwa ku rwego rw’ abakozi b’ umwuga (professionnals ) kandi bagahabwa agahimbazamusyi (top up ) katarenze 30% y’ umushahara wabo , ibyo kandi bigatangira  n’ingengo y’imari ya 2008.

Kuva iki cyemezo cyafatwa inzego zose bireba zabigize ibyazo aya mafaranga  angana n’ibihumbi mirongo icyenda na kimwe  na magana arindwi n’ane (91,704Frws) atangira guhabwa ba nyirayo kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013  nkuko bigaragara mu ibaruwa  Minisitiri w’ abakozi ba Leta yandikiye umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Republika amumenyesha ko ayo mafaranga atangiye gutangwa  kuzageza igihe hazatangwa andi mabwiriza .

Mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa 11 aya mafaranga  yaje guhagarara k’uburyo abakozi bayahabwaga batigeze bamenya amakuru y’icyabaye .Umwe muri bo ukora mu bitaro by’Akarere yabwiye Valuenews ati “ nagiye kubona  mbona ntaje  ku mushahara  nkuko byajyaga bigenda  ngira ngo bibeshye , nandikiye  Akarere  mbaza impamvu ntibansubiza “.

Uyu mukozi akomeza avuga ko nyuma yaje kumenya amakuru ko n’abandi bakozi bagenzi be bo mu bindi bitaro bikuru n’iby’Uturere nabo amafaranga yahagaze ariko nta makuru bafite y’icyatumye ahagarara.

Gusa ariko  ngo hari uturere twandikiye abayobozi b’ibitaro babamenyesha ko ayo mafaranga atazongera guhawa abakozi  yabariwe ku mushahara  ahubwo ko “ ibitaro bizajya biyatanga avuye mu mafaranga byinjije  mu bikorwa byabyo bya buri munsi.”

Bamwe muri aba bakozi bavuga ko kuva ubwo kugeza uyu munsi batarongera kubona ayo mafaranga  nubwo hari bimwe mu bitaro bikuru n’iby’Uturere bikiyaha abakozi babo .

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki kibazo kizwi kandi ko ayo mafaranga  atahagaze ahubwo yari yahinduriwe umurongo .

Umukozi w’ibiro by’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima Bwana Julien Mahoro Ngabire avuga ko mu mwaka ushize wa 2019 aribwo  Minisiteri y’imari n’igenamigambi yasabye ko ayo mafaranga yatandukanywa n’umushahara ahubwo ngo “akajya atangwa n’ibitaro binyuze mu mafaranga byinjiza.”

Mahoro Julien avuga ko  nyuma byaje kugaragara ko ibyo bitazashoboka bitewe n’ubushobozi buke  bw’ibitaro.Ati “Ubushobozi bw’ibitaro  ahanini buterwa nuko ikigo cy’ubwishingizi RSSB gitinda kwishyura ibitaro bityo nabyo ntibibashe kwishyurira abakozi ku gihe ako gahimbazamusyi.”

Uyu mukozi wo  mu biro by’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima akomeza avuga ko Minisiteri y’ubuzima yabonye ko ari ikibazo,  biba ngombwa ko hari ibyo basaba izindi nzego ko byakorwa ngo abo bantu barenganurwe . .Avuga ko MINISANTE yandikiye Minisiteri y’ imari n’igenamigambi isaba ko ayo mafaranga yakomeza guhabwa abo bakozi  binyuze ku mushahara wabo , ndetse  banandikira Minisiteri y’umurimo n’abakozi isaba ko yashyiraho amabwiriza yandi yemerera  MINECOFIN  gusubiza ako gahimbazamusyi ku mushahara wabo batagombye gutegereza amafaranga y’ibitaro.

Bwana Mahoro Julien anongeraho ko banandikiye n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe basaba ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo icyo kibazo kihute  kuri ubu bakaba bategereje igisubizo cyaturuka kuri ayo mabaruwa yose yamaze kwandikwa.

 Ikibazo cyafashe indi sura  

Hari uturere tumwe na tumwe  dusa n’ututarumvise neza aya mabwiriza aho  nyuma yo kwandikirwa n’abakozi basaba ko bahabwa aya mafaranga n’ibitaro.Utwo turere twaje kwandikira Minisiteri y’Abakozi ba Leta tugisha inama kuko ngo “bitari bisobanutse ku bakozi bemerewe ayo mfaranga n’abatayemerewe .”

Ni ikibazo cyakuruye impaka nanubu  ku buryo  Komisiyo y’Abakozi ba Leta  nayo yakigiyemo  nayo biba ngombwa ko igisha inama Minisiteri y’imari n’igenamigambi maze mu ibaruwa Umucungamari Mukuru   (Accountant General) yabasubije  nawe asaba ko abakozi ba Leta   Minisiteri y’abakozi ba Leta kwemeza neza abakozi bavugwa nk’abakozi ba Leta bemerewe guhabwa aka  gahimbazamusyi.

Minisitiri w’abakozi ba Leta mu ibaruwa yandikiye umuyobozi w’ Akarere ka Huye nawe wari wanditse agisha inama kuri icyo kibazo ,tariki 02/04/2019 yagize ati “mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha ko , accountants ,internal auditors, Budget officers , na procurements  officers bakora  mu bitaro bikuru hamwe n’ibitaro by’Uturere  badahabwa  agahimbazamushyi kagenewe ababaruramali kuko atari budget agencies “.Iyi baruwa niyo Uturere dutandukanye twarafatiyeho umurongo wo kudaha aba bakozi aya mafaranga .

Iri jambo “ budget agencies” ni ukuvuga inzego cyangwa ibigo bya Leta bihabwa ingengo y’imari byigengaho na “ Non Budget agencies “ inzego za Leta n’ibigo bitagira ingengo y’imari byigengaho niryo ryabaye nyirabayazana w’ikibazo na nubu inzego zitandukanye zikitana ba mwana mu kwemeza niba aba bose bakwitwa kimwe “abakozi ba Leta “ kugira ngo aya mafaranga abagereho bose.

Mi ibaruwa baherutse kwandikira Minisitiri w Intebe aba bakozi bo mu bitaro bikuru n’iby’Uturere bisaga 40 bakaba basaba kurenganurwa bagahabwa aya mafaranga bemerewe n’iInama y’Abaminisitiri.

One Reply to “Mu bitaro by’Uturere barasaba Leta kubasubiza agahimbazamusyi bambuwe”

  1. Iyi nkuru iraburaho ikintu cy’ingenzi mwavugishije uruhande rumwe, mwagombaga kuvugisha Mifotra, Minecofin na Office ya PM nabo bakavuga uruhande bahagazeho. Otherwise haraburaho ikintu cy’ingenzi ku nkuru yanyu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *