Ubushishozi bw’inkiko mu guhana abakurikiranyweho ruswa burakemangwa

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu nama iherutse guhuza inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kurwanya ruswa, mu cyumweru gishize ,yabereye mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ,abari bayirimo bagaragaje ko imikoranire itanoze y’inzego zishinzwe kurwanya ruswa cyane cyane inzego z’ubutabera ari kimwe mubiyiha icyuho.


Iyo nama yateguwe n’ihuriro ry’abagize Inteko ishinga amategeko baharanira kurwanya ruswa yibanze ku bintu bibiri by’ingenzi:gusesengura imiterere ya ruswa mu Rwanda no kureba nzitizi zikigaragara mu kuyirwanya n’uburyo zakurwaho.
Umuyobozi w’umuryango ugamije kurwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda) Ingabire Marie Immaculee yabwiye abari muri iyo nama ko ruswa isigaye yigaragaraza mu isura nshya ku buryo bitoroshye kuyitahura.Ati” nka polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ntiwabona umupolisi ugifata amafaranga mu ntoki,abwira ugomba kuyamuha ngo genda nugera hirya uyajugunye hasi aho ndeba ugende “.Ingabire akomeza avuga ko hari n’ababihinduye urwenya bavuga ko “ruswa yabaye kashilesi (cashless ).
Uyu muyobozi kandi atunga agatoki inzego z’ubutabera nazo ko ruswa imaze gufata indi ntera.Asobanura ko hari amagambo asigaye akoreshwa bavuga ruswa byagera mu nkiko abacamanza bakagaragaza ko kuyahuza n’ibiteganywa n’amategeko ntaho byerekana ko habayeho icyaha cya ruswa.
Atanga urugero aho mu rukiko rumwe rwo mu Ntara y’Amajyepfo umucamanza yirengagije nkana icyaha kubera amagambo ajimije asigaye akoreshwa.Ati “…yamubajije niba uwo muntu yarakoreye umuti umucamanza …niba umucamanza yarabonye Umuti…”.Aha madamu Ingabire yerekega inzego ko hari amagambo mashya atandukanye asigaye akoreshwa mu kuvuga ruswa n’uburyo ihererekanwa kenshi abacamanza nabo bakayirengagiza nkana ngo kuko ntaho agaragara mu mategeko.Icyo gihe ngo uwo mucamanza yanzuye agira ati “gukora Umuti se bihurira he na ruswa?”.

Inzego zitandukanye zirashidikanya ku mikorere y’inkiko

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha( RIB) Ruhunga Jeannot avuga ko imikorere itanoze ya zimwe mu nzego z’Ubutabera ituma abakurikiranyweho ruswa badahanwa bigaca intege abatanga amakuru kuri ruswa .Ati“iyo ugiye Mageragere ,ugashakayo umuntu wishoboye ufunzwe by’agateganyo , ntawe ukabona!” Umuyobozi wa RIB akomeza agira ati”bagera ahantu (abacamanza) bati byose biragaragara, n’ibimenyetso biragaragaza ko iki cyaha yagikoze ariko urukiko rurasanga ko atari ngombwa ko akurikiranwa afunzwe akarekurwa ubwo.”
Ruhunga Yongeraho ati “hari nabo dufatana amafaranga tukagenda n’ibimenyetso bihagije byuko yakoze icyaha bikarangira abacamanza bavuze ko basanga atari ngombwa ko bakurikiranwa bafunzwe.”Ibi ngo ni kimwe mu bituma abatanga amakuru kuri ruswa bagenda bacika Intege bikabangamira gahunda yo kurwanya ruswa igihugu kigiye nk’inshingano ikomeye yo kubaka ubuyobozi buhamye.
Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin avuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu kurwanya ruswa muri iyi myaka 26 ishize ariko byaba ari ikibazo mu gihe hari inzego zimwe na zimwe zigikingira ikibaba abaka n’abatanga ruswa.Ati”byaba ari ikibazo gikomeye“.

Perezida wa Sena nawe agaragaza ko hari ibikorwa, imishinga ndetse na gahunda zigenewe abaturage zikomeje kudindira kubera ruswa.
Aha ni naho Obadiah Biraro,Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ahera agaragaza ko miliyari ijana na mirongo itatu n’esheshatu (136.000.000.0000Frws) zatsikiriye mu guha urwaho ruswa mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.
Biraro avuga ko 33% by’ingengo y’imari muri uyu mwaka ariyo mafaranga yakoreshejwe neza nkuko  biteganywa n’Itegeko Nshinga.Ngo amasoko ya miliyari 26 yatawe na ba Ruyemezamirimo!
Asa n’ugaruka ku mwanzuro Umuyobozi w’Akanama ngishwanama k’inararibonye Tito Rutaremara avuga ko niba izi nzego zose zidashoboye kwicarana ngo zijye inama zifate gahunda ihamye yo kurwanya ruswa,ati “zose niziveho“.
Muzehe Tito Rutaremara ati “byumvikana gute ukuntu mu manza ijana, inzego z’ubugenzacyaha zagaragaza ibimenyetso,ubushinjacyaha bukabigaragaza ariko byagera mu nkiko ibimenyetso bikabura?Ese ko byaba ku rubanza rumwe,ebyiri, eshatu ,bishoboka bite kugera ku manza 90?

Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020 mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.Insanganyamatsiko yacyo iragira iti”ruswa ni icyaha kitihanganirwa .Yigendere kure.”Iki cyumweru kizasozwa ku wa gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 mu karere ka Muhanga.

One Reply to “Ubushishozi bw’inkiko mu guhana abakurikiranyweho ruswa burakemangwa”

  1. RUSWA IGOMBA KURWANYWA ARIKO INZIRA IRACYARI NDENDE ,KUKO HARI NA RUSWA ISHINGIYE KU KIMENYANE N’ICYENEWABO ,CYANE CYANE MU ITANGWA RY’AKAZI ,RUSWA NI NAYO ITUMA HABAHO UBUKENE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *