Mu biganiro bibera ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, mu minsi ishize hariho insanganyamatsiko igira iti “Ese imibonano mpuzabitsina ni inkingi ya mwamba mu kubaka urugo ?” Bamwe mu bagaragaje aho bahagaze kuri iyi ngingo harimo n’Umunyamakurukazi Ayanone Solange ,uzwi cyane mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda na mpuzamahanga ahanini bitewe n’ igihe amaze muri uyu mwuga .
Umunyamakurukazi Solange Ayanone ati “nta mibonano mpuzabitsina ruba ruir mu manegeka “(archives)
Mu gitekerezo cye Ayanone Solange agira ati “urugo rubuzemo imibonano mpuzabitsina ruba ruri mu manegeka .Muhinduka mushiki na musaza ;yego urugo si imibonano gusa ariko iyo ibuze ntiruba rukiri urugo rwuzuye .
Solange asoza ubutumwa bwe agira ati “ Imibonano mpuzabitsina ni inkingi ya mwamba mu kubaka urugo.”
Kuri iyi ngingo hari abasigaye bibaza niba koko “agaciro k’uwo mwashakanye kabarirwa mu mibonano mpuazabitsina “ ndetse bamwe bakanemeza ko ngo “ ibitsina bihura nyuma yo guhuza kwa ba nyirabyo “.
Ni ingingo yatinzweho na bamwe mu bakoresha twitter bibaza impamvu abantu bakunze guha agaciro cyane imibonano mpuzabitsina nk’ikintu cy’ibanze mu kubuka urugo; nyamara atari cyo cyonyine kiba gikenewe mu rugo.
Uwitwa Popote we yagize ati “kuki ari byo byitwa kubaka urugo /gutera akabariro kandi mu byukuri rwubakwa na byinshi ?”
Uwiyise Papa Keza kuri twitter ati “biterwa n’irari rya buri muntu ariko imibonano mpuzabitsina si yo yibanze nubwo iba ikenewe “ . We asanga icyo yakwita inkingi ya mwamba mu kubaka urugo ari “impamvu n’intego abarwubatse basangiye .Ati “imwe mu mpamvu zo kubaka urugo harimo kororoka; “ nubwo hari bagenzi be benshi bagaragaza ko ngo “kororoka bitagombera kubaka urugo”
Hari n’abagereranya imibonano mpuzabitsina n’umunyu wo mu biryo.Umwe muri bo ati “Umunyu mu biryo iyo ubuze biba ikibazo , ibiryo ntibiryoha , ni kimwe n’urugo rwabuzemo imibonano mpuzabitsina ,usanga rutuzuye rutameze neza.”
Ese mwebwe iki kibazo mu kibona mute ? Imibonano mpuzabitsina niyo nkingi ya mwamba mu kubaka urugo ? Ganira na bagenzi bawe wohereza igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru, tugisangize abandi .
Ubwanditsi @Valuenews.info