Kigali : Ubucuruzi bw’inzoga bubangamiwe n’izinyiganano

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali havugwa ikibazo cy’inzoga z’inyiganano zitujuje ubuziranenge kandi ziri ku masoko.Ni inzoga  zikorwa n’abantu batabifitiye uburenganzira bigana izikorerwa mu nganda bagamije kuzicuruza ku giciro gito.Abaturage n’abacuruzi bavuga ko bigoye kuzitandukanya n’izisanzwe ukoresheje amaso ngo keretse  iyo uzisomyeho kandi nabwo hari ubwo utabasha kuzitandukanya.

Ni mu ma saha ya mu gitondo, saa tatu n’igice, ahitwa mu Kibonobono, akajagari ka Kiruhura, umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Muri butiki irimo  abagabo babiri barimo umwe mu bayobozi mu mudugudu, baraganira basangira inzoga. Baranywa inzoga ya pirimusi izwi ku izina rya Nolesi. Hirya gato ndaganira n’undi mugore nyir’akabari. Mubajije impamvu abo bantu basinze hakiri kare ati “buriya bashyizemo akantu.” Biteye amatsiko gusobanukirwa n’ako kantu ako ariko, ariko aseka ati “buriya baranywa Nguvu, barajijisha bakazisuka muri Nolesi ubundi ukagira ngo nibyo banywa kandi bajijisha”. Mubajije impamvu bazinywa bazihishahisha kandi mbona azicuruza, Kagoyire (twamuhinduriye izina), ati “izo banywa ntizemewe ni inkorano!”

Kagoyire asobanura ko hari zimwe mu nzoga zisigaye ziganwa higanjemo izo mu bwoko bw’inzoga zihiye cyane zizwi ku izina rya likeri (Liqueur),zirimo zimwe zituruka hanze y’igihugu ndetse n’izikorerwa mu Rwanda kandi z’ubwoko butandukanye.

Kagoyire ni umwe mu bazikora akanazicuruza.Avuga ko muri ako gace ndetse n’ahandi hantu hatandukanye nka Gitikinyoni hakorerwa kandi hagacururizwa zimwe mu nzoga z’inkorano.

Mu zikunze kwiganwa harimo izo mu bwoko bwa Wisiki (Bond7,V&A) ndetse n’izindi nzoga z’umweru zikaze nka Konyagi, Nguvu, Coffee, Millenium, Speranza  n’izindi zitandukanye zo mu bwoko bwa likeri.

Hari n’abigana inzoga zikomeye nka Wisiki z’ubwoko butandukanye ubusanzwe zicuruzwa mu Rwanda ziturutse mu mahanga nka J&B, John Walker n’izindi.

Negereye ba bagabo duhuza ikiganiro. Bigeze aho umwe yakampereje icupa ngo nsomeho kuko ukurikije uko basangira bahererekanya icupa ninjye wari utahiwe. Agiye kumpereza icupa bombi bararebana basekera rimwe!Umwe ati “kashizemo ntabwo naguha ubusa.”.

Icyo gihe nahise nsaba Kagoyire kubongera indi nzoga, mbona azanye Nolesi n’irindi cupa ricagase rya V&A ariko ririmo inzoga y’umweru (ni Konyagi y’inkorano),abapimira mu gacupa gato arabahereza baravanga. Aha niho ikiganiro cyatangiriye cyuko inzoga ziganwa kandi bikagabanya igiciro bigafasha abafite amafaranga make nkuko babivuga.

Umwe muri bo wo mu murenge wa Gatsata agira ati “ni inzoga zikunzwe ,kandi abazinywa dufite amikoro aciriritse ntawe ukiteza byeri “

Izi nzoga, ubusanzwe zikorwa n’inganda, abazigana ngo bakoresha ibikoresho bitandukanye bakura ku isoko. Kagoyire nawe winjiye mu kiganiro ubona ntacyo yishisha abo bagabo bigaragara ko basangiye ibanga ati ‘Nka Bond7 dukoresha sipiriti (Alcool),itavangiye amazi kubera ko iba ikaze.Tuyivangira ibirungo  (products)  bituma ihindura ibara ,ndetse n’ibituma igira impumuro n’uburyohe nk’ubwiyo twiganye.”

Izi nzoga zinyiganano ngo usanga ahanini abazikora bungukira mu bwinshi bw’amazi.

“Muri litiro imwe ya arukoro dushyiramo litiro y’amazi. Amazi ariko tuyashyiramo bitewe n’ubwoko bw’inzoga ushaka gukora dore ko hari nizo bakoresha arukoro yonyine nko kuri ziriya nzoga zikaze ubusanzwe zituruka mu bihugu byo hanze”.

Ibi  ngo bitubura inzoga bakora bikanatuma babonamo amafaranga menshi. Ku ikarito imwe ya Bond 7 baba bakoze ngo ibatwara “amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30,000) mu kuyikora bamara kuyigurisha bakayikuramo hagati ya 72,000F na. 74,000F. Bati “ubundi ifaranga rimena irindi.”

Ibirungo bavangamo byaba ibikoreshwa mu guhindura ibara cyangwa guha inzoga uburyohe runaka nabyo babigura ku isoko ahasanzwe hagurirwa ibirungo nko ku mashyirahamwe no mu masoko.”Bitewe nuko birumbuka ntabwo  tugura byinshi. Litiro imwe y’ikirungo ishobora gukorera amajerekani menshi cyane kuko dushyiramo duke cyane.”

Ibirungo byo guhindura ibara ngo bakoresha ibyo bashobora kwikorera mu isukari. Naho ibiha inzoga uburyohe ndetse n’impumuro nziza, ngo bakoresha inazi, amatunda, imineke, ubuki, inanasi  n’ibindi bitewe n’impumuro bashaka.  Gusa nta gipimo bafite bashyiramo, haba kugereranya.

Kagoyire asobanura ko gukora bene izo  nzoga bidasaba uruganda  kuko bitabasaba ibikoresho bihambaye, agira ati “nkatwe dukora nkeya ducuruza mu baturage kuko bazikunda kubera igiciro gito, ariko hari abakora nyinshi amakarito n’amakarito bagapakira imodoka.”Yongeraho ko iyo ugize amahirwe ukabona ijerekani ya arukoro dore ko ngo kuyibona bigoye muri iki gihe  kubera ko itaboneka ku isoko, biba byoroshye kuzikora. Ati “nta koranabuhanga rindi bisaba”Nta ngano y’inzoga runaka bakora izwi ngo kuko byose biterwa n’isoko ufite. “Bene izi nzoga ntizitarwa igihe kirekire” kuko nyuma y’iminsi itatu gusa  ziba zageze ku isoko yemwe ngo hari nizo bahita banyweraho.

Bazipfunyika nkizivuye mu nganda k’uburyo utarabukwa

Nyuma yo kuzigana ngo hakurikiraho kuzipfunyika kugira ngo zibashe koherezwa ku isoko .Abafite amakuru bavuga ko abantu birirwa bazenguruka mu ngo no mu tubari hirya no hino  bagura amacupa atandukanye azamo inzoga ariyo  yifashishwa mu gupfunyika izo nzoga .

Basobanura kandi ko amacupa mashya badashobora kuyabona ariyo mpamvu bifashisha ayakoreshejwe .”Ku isoko ntiwabona amacupa mashya ntayo ahaba, gusa nk’imifuniko dupfundikiza yo dukoresha imishya kuko iba ihari; hari abayicuruza “

Bongeraho ko hari n’imashini zishinzwe kuyishyira ku macupa k’uburyo inzoga iba ipfundikiye nk’ivuye mu ruganda. Iyo mashini  igurwa amafaranga ibihumbi Magana atatu y’u Rwanda (300,000F),ariko ngo siko bose bakoresha izo mashini ngo biterwa n’amikoro y’abazikora. “hari n’abazipfundikira bakoresheje intoki”.

Uretse n’ibyo kandi banavuga ko hari n’abafite uburambe mu gukora ibirango by’inzoga (etiquettes) hifashishijwe mudasobwa .Ibi birango ngo bituma iyo inzoga igeze ku isoko udashobora kuyitandukanya n’iyakorewe mu nganda ndetse banazishyiraho uturango tw’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA (tax stamp).Utu turango ngo turagurwa,kandi baturangura n’abo bita abakozi ba RRA batubagurisha kuri make. “Kamwe tukagura kuri 150F”.Ni mu gihe muri RRA bakagurisha 13F.

Gusa ku ruhande rwa RRA  bavuga ko kugeza ubu nta mukozi wabo wari wafatirwa muri icyo cyaha cyo kugurisha uturango tw’imirosoro. Komiseri  wungirije ushinzwe kugenzura uburyo imisoro yinjira Richard DADA yabwiye VALUENEWS ko hari amakuru  bafite  ko hari abantu bakwirakwiza utwo turango mu buryo butemewe n’amategeko ariko  nta gihamya bafite ko dutangwa n’abakozi babo ndetse ngo abafashwe barafunzwe  “Hari abantu batatu twafashe bacuruza “tax stamps” kuri ubu bakurikiranywe n’ubushinjacyaha ariko nta makuru dufite y’uburyo naho bazikura “.

Richard akeka bumwe mu buryo utu turango tw’imisoro twaba dusohoka muri RRA. Agira ati “Hari abantu bemerewe guhabwa izo “tax stamps” bitewe n’akazi bakora , hari abatumiza inzoga mu mahanga ,iyo bamaze kuzigeza mu gihugu baba bagomba guhabwa izo stamps kugira ngo babashe kuzigeza ku isoko, ndetse hari n’abafite inganda z’inzoga imbere  mu gihugu nabo tubaha stamps bitewe n’izo basabye. Byashoboka rero ko hari abasaba nyinshi bagamije kuzikoresha mu buryo bunyuranije n’amategeko ariko ibyo turimo turabigenzura “.

Iki kigo cy’imisoro n’amahoro ngo gikorana n’urwego rwa RIB mu kugenza no gutahura ibi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu ariko cyane cyane ngo bita ku kugenzura inzoga zikomeye zitumizwa mu mahanga kuruta uko bashyira ingufu  ku zikorerwa mu Rwanda nyamara arizo ziganwa ku bwinshi.

Nta makuru dufite agaragaza ingano y’ababa barafatiwe muri ibi byaha byo kwigana no gucuruza izi nzoga kuko twagerageje inshuro nyinshi gusaba aya makuru mu rwego rw’ igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB ariko bisa n’ibyagoranye kuyabona  ku mpamvu tutamenyeshejwe kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga .

Mu nzoga ziri ku isoko harimo n’ inkorano 

Hari abaturage  bamwe nubwo bigoye kugira ngo baguhe amakuru yose  bavuga ko inzoga nyinshi zo mu bwoko bwa likeri, urwagwa, imitobe n’ibindi binyobwa nka Kambuca , ubu batakigombera  ibivuye mu nganda. Mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Kigali cyane cyane mu nkengero zawo ngo inzoga nyinshi zirakorwa kandi ntihagire ubasha kuzitandukanya n’izirangurwa mu nganda .Bemeza ko birimo inyungu nyinshi ku bazigana kuko nk’urugero ku ikarito ya Bond7 y’inyiganano  igiciro  gishobora kwikuba kabiri iyo igeze ku isoko .”Bond 7 ikarito iba iguhagaze amafaranga ibihumbi 30 ariko wayigeza ku isoko ugakuramo ibihumbi  hagati ya 72 na 74 by’ amafaranga y’ u Rwanda ”

 

Bamwe mu bigana inzoga bavuga ko nubwo kuri ubu ibikoresho byiganjemo alcool ndetse n’ ibirungo bikoreshwa  bisa n’ibyabuze ku isoko ariko ubusanzwe birimo inyungu nyinshi k’uburyo usanga ababikora bigoye kubireka bagahitamo guhora bakwepana  n’inzego z’umutekano.Gusa abazikora batanga ruswa ku bayobozi n’abashinzwe umutekano baba bashobora kubakora mu nkokora. Abayobozi bamwe bamwe badakorera ku bwoba baba babizi hari n’abatorwa bari muri iyo ‘business’ ku buryo utapfa kubinjirira”.

Ni inzoga cyangwa ni uburozi ?

Bamwe mu bakozi bo mu kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Food and Drugs Authority) bavuga ko amakuru yuko  hari inzoga ziganwa atari aya none gusa bakemeza ko atari ibintu biborohera kubigenzura .

Mukunzi Antoine wo mu ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa agira ati « buriya harimo ibice bibiri by’abigana inzoga ;harimo abazigana zigasohoka zujuje ubuziranenge ntacyo wazinengaho uzipimye , izo kugira ngo uzazitandukanye n’iz’ufite uruganda rwemewe rwakorewe ubugenzuzi ni ikibazo.Gusa hari n’abazigana ariko zigasohoka zitujuje ubuziranenge ;bene izo akenshi iyo zigeze ku isoko turazifata mu  bugenzuzi bwacu ». 

Aha abakurikirana iby’ubuziranenge bavuga ko kuri ubu hafashwe ingamba mu gutumiza hanze alcool ikoreshwa mu ikorwa ry’inzoga igatandukanywa n’ikoreshwa kwa muganga cyangwa aho bogoshera (salon de coiffures) kuko usanga kenshi ari zo bakoresha bigana izo nzoga .

Bwana Mukunzi Antoine agira ati « ubundi alcool niyo bakoresha bose ariko ubu nkeka ko  ku bigana inzoga kubona alcool bakoresha bitapfa kuborohera  kuko iyo babona ku isoko ni alukoro navuga ko ivangiye (denature ), yahinduriwe umwimerere.» Bene iyi ngo iyo uyinyoye irarura cyane k’uburyo byagorana kubona uko uyikoresha wigana inzoga  mu gihe abakora inzoga mu nganda zemewe bo baba bakoresha alcool y’umwimerere  itavangiye kandi iba yinjiye mu gihugu byemewe n’amategeko .

Mukunzi akomeza asobanura ko izo nzoga ziganwa zitandukanwa kenshi n’izakorewe mu nganda bitandukanwa n’ingano y’ubukare bw’inzoga (degre d’alcool ) kuko ziba zitapimwe. Ngo kenshi biterwa n’amakosa y’abafite inganda baba batarandikishije ibicuruzwa byabo  bigatuma baha urwaho ababyigana.

Ziteranya abaguzi n’abacuruzi

N’ubwo izi nzoga zikunze gucururizwa muri karitsiye mu tubari dukunze guhurirwamo n’abantu b’amikoro aciriritse hari n’izicuruzwa mu tubari dukomeye. Umwe mu bacuruzi akabari mu murenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge avuga ko hashize igihe abakiliya batangiye kwinubira inzoga zimwe na zimwe ndetse ngo bagakeka ko ziba zifite ikibazo.

Ati “nka bond7 mu myaka nkibiri ishize twari tugiye kureka kuzicuruza kuko twahoraga dushwana n’abakiliya”.Avuga ko iyo umukiriya amaze kuyipfundura ngo yumva itandukanye n’iyo yari asanzwe anywa bikavamo intandaro yo gushaka kutayishyura amakimbirane agatangira ubwo. Ati “gusa birangira ayishyuye kuko nta kimenyetso ko atari orijinali (orginal) tumuhaye”. Uyu mucuruzi yemeza ko nabo bazirangura batazizi ngo kuko utashobora kuzitandukanya n’amaso. Gusa ngo akenshi zipakirwa mu makarito  zikavangwa n’izindi k’uburyo n’abazirangura bazicuruza mu tubari baba batazi kuzitandukanya

Umuyobozi w’ ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa birimo n’inzoga Alex Gisagara avuga ko muri gahunda yo guhangana na bene ibyo bicuruzwa bijya ku isoko bidafite uburenganzira butangwa na FDA, bari gukora ibarura ry’ibicuruzwa biri ku isoko kugira ngo barebe ibyamaze kwiyandikisha nibitariyandikisha.

Agira ati « ikigo cyagiyeho ibintu biri ku isoko, kandi tutahita dutegeka ngo ibiriho babanze babikureho ntibyashoboka .Ubu rero turi mu bugenzuzi tureba ibicuruzwa biri ku isoko, ibyiyandikishije n’ibitariyandikisha muri FDA kugira ngo babikore. Igihe kizagera dutange itariki ntarengwa yuko buri gicuruzwa kiri ku isoko kitiyandikishije gikurwaho, bityo bizafasha mu gutahura bene ibyo byiganwe . »

Mu igenzura ryakozwe  na FDA mu gihe gito cy’ umwaka umwe  iki kigo kimaze gishinzwe  ngo basanze mu nganda 48 zagenzuwe  zikora inzoga  basanze hari izifite ibibazo byo kuzuza ubuziranenge zigomba gukosora nazo .Ngo hagiye kuzashyirwaho uburyo buri ruganda ruhabwa ibirango byarwo byihariye k’uburyo bizaba byoroshye kuba wagenzura niba inzoga runaka iri ku isoko ari iyakozwe n’uruganda uru n’ uru. Ibyo nabyo ngo bikazafasha mu kugenzura bene abo bantu bazigana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *