Leta ikurikiranye abasaga 13 bafite Konti mu bihugu byo hanze bibiragaho amafaranga

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bumaze kohereza impapuro mpuzamahanga mu bihugu umunani zisaba itabwa muri yombi ry’abantu bakurikiranyweho kunyereza amafaranga asaga miliyari bakayahisha kuri konti zabo ziri muri ibyo bihugu.

Havugiyaremye Aimable /Umushinjacyaha Mukuru mu kiganiro n’abanyamakuru

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable yabwiye RBA ko u Rwanda rwamaze gusaba ibyo bihugu guta muri yombi abo bantu no gufatira konti zabo.Ati “Hari ingamba zo gukorana n’ibindi bihugu mu kurwanya ruswa, ubu hari n’abatoroka ku buryo nko ku rwego rw’Ubushinjacyaha hari impapuro mpuzamahanga tumaze kohereza hanze kugira ngo ibihugu abantu tuba twamenye ko bahunze baranyereje umutungo wa Leta cyangwa se harimo ruswa kugira ngo babe bafatwa noneho babatwoherereze.”
Umushinjacyaha mukuru Aimable Havugiyaremye avuga kandi ko hari ingamba zashyizweho zo gukorana n’ibindi bihugu kugira ngo ” niba umuntu afite konti hanze iyo tubashije kumenya ayo makuru tube twasaba ibyo bihugu muri rwa rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya ibyaha tubashe kubakurikirana”

Ibihugu abo banyarwanda barimo banahishemo ayo mafaranga birimo Canada, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’ibyo ku mugabane wa Afurika n’u Burayi.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari n’abandi Banyarwanda icyenda bahungiye mu bihugu bitandukanye ariko konti zabo zigasigara mu gihugu.Kugeza ubu konti zisaga 40 ziri mu gihugu zarafatiriwe zikaba ziriho amafaranga asaga miliyoni magana ane (400,000,0000Frws).

Uretse aya mafaranga yafatiriwe, hari inzu ziri mu gihugu na zo zafatiriwe zifite agaciro ka miliyoni magana ane ( 400,000,000 Frw.)
Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020 my Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, avuga ko mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu nkiko, hari abakozi bo mu rwego rw’ubucamanza bahanwe ndetse ko hari n’izindi manza ziteganyijwe muri iki cyumweru.
Agira ati “muri uru rugamba rero rwo kutajenjekera ruswa hari abakozi b’inkiko bagiye bahanirwa icyaha cya ruswa ku buryo kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2019 hari abacamanza n’abakozi bo mu nkiko 47 bahamijwe icyaha n’Inama Nkuru y’Ubucamanza noneho bafatirwa ibihano bijyanye n’amategeko. ”
Muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko hari ibikorwa biteganyijwe birimo no kuburanisha imanza zirenze ijana.

Urwego rw’ubutabera ni rumwe mu zitungwa agatoki mu bijyanye na ruswa kuko Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane Transparency International, Ishami ry’u Rwanda iherutse kwerekana ko inzego z’ubutabera ziri ku mwanya wa Kane mu kugira abazikoramo bakira ruswa ku gipimo cya 9.41%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *