Urupfu rwa Habumuremyi  wapfiriye ku murenge  rwavugishije abaturage ba Ruhunde

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Umunsi ubaye uwa  kane  umugabo witwa Habumuremyi Telesphore  apfiriye  ku murenge wa Ruhunde ,Akarere ka Burera , aho yari  amaze iminsi itatu afunzwe  bivugwa ko ngo yari ategerejwe kujyanwa mu kigo cy’ inzererezi cya Nemba .

Habumuremyi wapfuye ku wa gatandatu ,intandaro y’urupfu rwe ikaba itaramenyekana kugeza ubu  yagombaga gushyingurwa ku munsi w’ ejo ku wa mbere, birangira abari batabaye basubiye mu ngo zabo kuko bategereje umurambo bakawubura .

Imva yari yateguwe , bategereza umurambo barawubura (foto Pacifique)

Amakuru agera kuri Valuenews  avuga ko umurambo we ejo wavanywe mu bitaro bya Butaro ukajyanwa  gupimirwa muri Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso  .Umuvugizi w’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza  mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yahamirije  VALUENEWS  ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe I Kigali kugira ngo upimwe hamenyekane icyamwishe .Yagize ati “ nibyo koko RIB iki kibazo yakinjiyemo ubu umurambo we ukaba wajyanwe I Kigali ngo upimwe hamenyekane icyamwishe “Umvugizi wa RIB  yongeyeho kandi ko uuryango wa Nyakwigendera wabimenyeshejwe ku buryo nta kibazo  gihari.

Ku munsi w’ ejo ku wa mbere abo mu muryango wa Nyakwigendera  kimwe n’abaturage baturutse hirya no hino mu murenge wa Ruhunde  by’umwihariko Akagari ka Gashishori  bari batabaye .Bateguye imva yo gushyinguramo ,bategereza  umurambo  ko vanwa mu bitaro bya Butaro baraheba kugeza ubwo mu ma saa cyenda n’ gice abo mu muryango wa Nyakwigendera baje kwegeranya abari batabaye  bababwira ko “ amakuru aruko umurambo utari buboneke uwo munsi.

Abantu bahise bamera nk’abakubiswe n’ inkuba  batangira kujujura  . ndetse n’ ibinyobwa byari byateguriwe umuhango wo gukaraba  bahita babiha abaturage .

Mu ma saa cyenda n’igice nibwo bamenyeshejwe ko umurambo utari buboneke uwo munsi 

Bamwe bati “erega dufite amakuru ko yazize inkoni, ngo aba DASSO bamwatse amafaranga  arayabima ubundi baramudiha bamugira intere”.Ni amakuru avugirwa mu matamatama y’abaturage ariko ataragira urwego rwa Leta na rumwe ruyemeza .

Umugore wa Nyakwigendera witwa Uwamalayika Solange  yabwiye Valuenews ko  hashize igihe umugabo we akurikiranyweho  gucuruza ibiyobyabwenge  ariko ko  kuva yafungurwa atigeze yongera kubicuruza .Ati “Kuva yafungwa muri 2014 , agafungurwa ntiyongeye kubicuruza .Akiva muri gereza ya Ruhengeri yaraje arambwira ati dufate isuka duhinge ibi sinazabivamo”.

Mu cyumweru gishize ngo  nibwo uyu Nyakwigendera yatwawe na ba DASSO  nabwo bamukekaho gucuruza ibiyobyabwenge .Gusa ngo bamutwaye ubuyobozi bw’umudugudu butabizi  ajya gufungirwa ku murenge wa Ruhunde ari naho yaguye .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhunde Majyambere Didas yabwiye VALUENEWS ko ngo  bamufungiye  ku murenge bategereje ko ajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Nemba , nuko   ngo “ aza kwikubita hasi kuri sima arapfa “.

Abaturanyi bari batabaye ari benshi

K’urundi ruhande ariko abaturage ba Ruhunde bavuga ko hari amakuru bafite ko uyu nyakwigendera ngo yaba yarakubiswe na ba DASSO .

Bamwe baganiriye na VALUENEWS bati “   twamenye ko bamugejeje muri gereza bakamwaka amafaranga akayabima ,hanyuma bakamutandukanye na mugenzi we bari bafunganye bajya kumufungira ahantu ha wenyine , baramukubita bamugira intere”.

Aya makuru y’abaturage yenda kugirana isano n’atangazwa n’umugore wa Nyakwigendera kuko avuga ko  ubwo yamusuraga ku wa gatanu yasanze ameze  nabi cyane .Ati “ nabwiye gitifu  nti ko mbona ameze nabi mwarebye uko twamujyana kwa muganga , gitifu aransubiza  ngo mureke nashaka azagwemo”

Ku wa  gatandatu nibwo Uwamalayika yasubiraga kugemurira umugabo we avuyeyo mu masaha ya saa sita bumva ubutumwa bubabikira ko Habumuremyi yapfuye.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Butaro  gusa ngo ntiwatinzeyo .Umw e mu bawuherekeje yabwiye VALUENEWS  ati “baraduhamagaye , tugeze ku murenge badushyira mu modoka tujya kugura ikirago dushyiramo umurambo, tugeze I Butaro tuwukuramo  noneho muganga aratubwira  ngo nidusohoke , tumaze gusohoka hashize akanya  nk’iminota 30 aratubwira   ngo tuze dutware umuntu wacu .”

Muri iryo joro ryo ku wa gatandatu nibwo imodoka yahise ihindukira izana umurambo mu rugo kwa nyakwigendera mu kagari ka Gashishori mu murenge wa Ruhunde , akarere ka  Burera .Ni hafi n’Urugezi.

Muri iryo joro abaturage bakubise amaso imodoka izanye umurambo byabaye nko gukoza agati mu ntozi .N’ urusaku rwinshi abari batabaye  banze ko umurambo usohorwa mu modoka , bakibaza ukuntu umuntu wagiye ari muzima , agapfira mu maboko y’ ubuyobozi azanywe ari umurambo nta muyobozi n’umwe uwuherekeje .

Bamwe mu baganiriye na VALUENEWS bati “ umurambo waje uzingazinze  mu kirago bawicaje ku ntebe y’inyuma , mbese byari nk’agashinyaguro”.

Muri iryo joro  abaturage basabye umushoferi w’ iyo modoka  gusubiza umurambo aho awukuye  nyuma usubizwa mu bitaro  bya Butaro ari naho wavanywe ku munsi w’ ejo ku wa mbere ujyanwa gupimwa I Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *