Intambara muri Afurika zahinduriye isura mu iterabwoba n’ihezanguni

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel

Amahoro arambye aragaragazwa  nk’inkingi y’iterambere Africa yifuza.

Bamwe mu bayobozi b’ibihugu muri Afurika bari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau (photo APO Group)

Ubufatanye hagati y’ibihugu mu kubaka amahoro bwagaragajwe nk’umusingi uzafasha Africa kubaka ubukungu burambye.
Mu nama yahuje Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, n’abandi bayobozi b’Africa igamije kwiga ku mahoro n’ubukungu birambye yari imaze iminsi ibera Addis Ababa muri Ethipia aho n’ubundi abayobozi b’ibihugu by’Africa bari bateraniye mu nama ya 33 y’Umuryango w’Africa Yunze Ubumwe ,inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gucecekesha imbunda: Gushyiraho Uburyo buzafasha Iterambere rya Africa”.
Justin Trudeau ni we uzayoboye akanama k’Umuryango w’Abibumbye kagamije kubaka amahoro ku Isi muri manda ya 2020.
Minisitiri Trudeau yasabye imiryango mpuzamahanga na za leta kubakira hamwe ubukungu butanga amahirwe y’iterambere rusange “bitari gusa mu rwego rwo kurwanya ubuhezanguni [bushobora gukomoka ku bukene] ahubwo nk’inzira yo kubaka ejo hazaza hafite ireme kandi hizewe yaba kuri buri bihugu ndetse no ku Isi muri rusange”.
Trudeau yagaragaje ko imwe mu mbogamizi Isi ifite kuri ubu ari impinduka ziri kuba ku Isi zigatuma abayituye batakariza leta zabo icyizere.
Agira ati “Muri ibi bihe by’impinduka, mu bihe ubukungu bw’Isi buri guhinduka, mu bihe nk’ibi by’amakimbirane, ibihe by’ihinduka ry’ikirere, abantu bahangayikishijwe n’uburyo bw’imiyoborere buhari butabaha agaciro ndetse butanabaha ibyo bakeneye”.
Canada isanzwe ifasha Africa mu kurwanya amakimbirane aho mu mwaka ushize yashyize miliyoni 355 z’amadorali mu kigega cya Banki Nyafuruka Itsura Amajyambere kigamije kurwanya amakimbirane.
Ibi bikazafasha iyi banki “kongera miliyari 1.2 z’amadorali mu gufasha guhangana n’amakimbirane, kubaka ubwirinzi [bw’ibihugu], ndetse no kubaka amahoro n’ubukungu birambye”, nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’iyi banki, Akinwumi Adesina.
Adesina yagaragaje ko n’ubwo intambara zagabanutse muri Africa, ishusho y’amakimbirane yahindutse ikaba ishingiye ku iterabwoba n’ubuhezanguni. Avuga ko “ubusumbane bukabije, guhezwa muri politiki, ubukene bukabije, ikoreshwa ry’umutungo kamere, ubushomeri ku rubyiruko, ihindagurika ry’ibihe n’ibindi”, ari bimwe mu bikunze guteza amakimbirane muri Africa.
Banki nyafurika itsura amajyambere  imaze gushora miliyari 3.8 z’amadorali mu mishanga igamije kurwanya amakimbirane muri Africa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *