Mukayiranga wigaga i Busogo yiyahuye muri Mukungwa

 

Mukayiranga Anne Marie w’imyaka 24 wigaga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza I Busogo yiyahuye mu mugezi wa Mukungwa .Amakuru Valuenews ifite nuko uyu mukobwa w’inkumi yiyahuye kubera ko ngo yari arambiwe kwangwa n’imiryango dore ko mu butumwa yasize yanditse avuga ko umuryango we wamuteze (wamutanzeho igitambo) bigatuma arwara.

Uyu mwana w’umukobwa bavuga ko ababyeyi be batuye mu karere ka Kicukiro bivugwa ko yaramaze igihe afite ibibazo byo kuba abamubyaye ngo baramutanzeho igitambo akajya asara bityo ngo  akaba yari arambiwe kubaho muri ubwo buzima bituma afata umwanzuro wo kwiyahura muri Mukungwa.Ngo yabanje kubeshya  uwo barikumwe ko agiye koga ibirenge.

Umwe mubo bari kumwe witwa Solange Ukunzwenimana avuga ko yamuhamagaye amubwira ko avuye Kigali aje kumusura kuko ngo yari amukumbuye, undi nawe amubwira ko ari karibu ntakibazo, akihagera yatangiye kumubwira iby’akababaro ke.

Solange aganira n’umunyamakuru wa Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru yagize ati”yaje kundeba  ahageze ambwira ko afite ibibazo kandi ko kubyihanganira byamunaniye, mubwira ko agomba kwihangana kuko twamusengera agakira ibisazi n’ibindi bikazakemuka arabinyemerera .ndamuherekeza tugeze kuri Mukungwa ambwira ko ashaka koga ibirenge ndamubuza arambwira ngo ntiyagenda asa nabi ndamureka abanza mu maso mbona aratinze mubajije arambwira ngo araje mbona yambuye inkweto mperuka yunamye yoga ibirenge nongeye gukebuka mbona yiroshyemo mvuza induru ngo bantabare bamurohore,  mbura untabara arinda arenga”

Nsengabihe Peter wasenganaga na Mukayiranga  avuga ko uyu mwana yagiraga ikibazo kuko yakundaga kubabwira ko imiryango imwanga ariko ntasobanure niba ari ababyeyi be.

Yagize ati”mu by’ukuri uyu mwana yarafite ababyeyi bose ariko ntawari kumenya niba koko aribo babanaga gusa yakundaga kuvuga ko ababyeyi be bamuteeze bityo bihora bimugiraho ingaruka kuko ajya arwara akitura hasi, mbese yagiraga ibibazo byinshi ku buryo bari baranamusabiye kujya yibera mu kigo kuko yaje aturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri 2018.

Yakomeje agira ati “Mbere y’uko yiyahura yampaye ubutumwa bwo kudusezera ko urugendo rwe rwo ku isi rurangiriye  kandi ko abanyeshuri basenganaga ndetse n’ikigo aribo bagomba kumushyingura ko ntawundi ubyemerewe wo mu muryango we”.

Karara Alex umwe mu bayobozi b’iri shuri uyu mukobwa yigagaho nawe wari waje gutabara avuga ko nabo bumvise ayo makuru bakaza kureba niba koko ari uwabo.

Yagize ati”twaje kureba ko uwo bavuze wiyahuye ari uwacu twasanze ariwe koko kuko yasize agakapu karimo ibyangombwa ndetse n’ubutumwa yasize yanditse nabwo buremeza ko ariwe. Dutegereje rero ko police idufasha tukaba twabona umurambo ”

Ubuyobozi bwa Police ishami rya Muhoza buvuga ko bugikurikirana aya makuru kuko butarabona umurambo kandi ko ugishakishwa baza gutanga amakuru nyuma.

Mu butumwa yagiye yoherereza abantu Mukayiranga Anne Marie kuri terefone ingendanwa yanditse abasezeraho ababwira ko arambiwe kuba mu isi kandi ko urugendo rwe rwo kuba ku isi arushoje aha avuga ko agomba kuzashyingurwa n’abanyeshuri basenganaga kandi bakazafatanya n’ikigo yigagamo kuko aribo babyeyi azi bamugiriye akamaro.

@Valuenews.info

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *