Mwigishe ababakomokaho kugira ubuntu -Minisitiri Bamporiki

Yanditswe na Gilbert Mwizerwa

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki arasaba ababyiruka kwiyumvamo Ubuntu no kwaguka ku muco w’ubwitange nk’ipfundo ry’aho bagana mu buzima .

Ni ubutumwa yageneye abanyamuryango n’urubyiruko babarizwa mu muryango Nzambazamariya Veneranda, witiriwe umwe mu banyarwandakazi baharaniye uburengazira bw’umugore mu muryango by’umwihariko kwishyira ukizana k’umugore wo mu cyaro kuri ubu umaze imyaka 20 apfuye azize impanuka y’indege.

Bamporiki abiheraho nk’umurage warangaga abakurambere aho umuntu yakubonagamo isura y’abantu, atari ya yindi ireberwa mu maso, ahubwo ari kumwe abandi bakwiyumvamo kandi bakanyurwa, bakaza bagusanga bakubonamo ibisubizo.
Ati : “ ni mwe bato kandi mufite umukoro wo kugendera ku migenzo myiza ariko muri mu gihugu cyabahaye umurongo uboneye aho munyuze muhasanga Ubuntu nk’inzira iboneye, ariko namwe mwongereho umwete mu byo mukora kandi mubikore mu bwitange”.
Akomeza asaba abagize uyu muryango kuba ipfundo ryo kwimakaza umurage wa Nzambazamariya cyane mu bakiri bato nk’urubyiruko bishakamo ibisubizo no kuba imbarutso kwiteza imbere bakava mu bukene no mu bibarabgaza bikabaviramo ibishuko bibicira amahitamo ari imbere bifuza.
Mu kiganiro na valuenews.info, nk’umwe mu babanye nawe agakorana na Nzambazamariya Veneranda, umuyobozi w’impuzamiryango “Profemmes Twese Hamwe”, Kanakuze Jeanne vavuzeko ko Nzambazamariya yari umuntu ureba kure wahoraga ashishikariza abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo no kwiteza imbere bakava mu bukene.
Yongeyeho ko imbuto yateye ubu ziri kwera, aho abagore benshi ubu bari mu nzego z’ubuyobozi, n’umugore akaba yarateye imbere mu Rwanda.
Uyu muryango washinzwe mu mwaka w’i 2000 nyuma y’urupfu rutunguranye ku itariki ya 30 Mutarama 2000 azize impanuka y’indege, ubwo yari avuye mu nama i Abidjan muri CÔte d’Ivoire, ufite intego yo kwimakaza umuco w’amahoro, ubutabera kuri buri wese, n’iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y’ubuntu, yagize uruhare mu iterambere ry’umugore cyane cyane uwo mu cyaro, agira n’uruhare mu ishingwa ry’imiryango myinshi y’abategarugori mu Rwanda harimo nka “Réseau des Femmes”, “Duterimbere”, “Haguruka” na “SWA Rwanda”.
Ni umwe mu banyarwandakazi bashinze Impuzamiryango Profemmes anayibera umuyobozi, ibyo bikorwa bikaba byaramuhesheje ibihembo birimo icy’ubworoherane no gukemura amakimbirane nta nabi yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Umuco n’Ubumenyi (UNESCO).
Mu mwaka w’2001 yagenewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore (UNIFEM ) igihembo cy’umugore waharaniye amahoro, muri 2006 Umuryango Nyafurika wita ku bumwe bw’abagore umugenera igihembo cyitiriwe Toumbouctou.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *