Leta yatangaje urutonde rw’ahagomba guturuka amafaranga yunganira mitiweli .

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 13 Gashyantare 2020 yatangaje iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza.Ni iteka rigaragaza ahagomba guturuka inkunga yunganira amafaranga atangwa n’abaturage buri mwaka ,rikanagena uburyo yishyurwa ndetse n’ibihano ku bagombaga kuyishyura bakayakereza.
Ibi byose bigamije kureba uko ibibazo bivugwa ko biterwa bishingiye ku mafaranga adahagije cyangwa ntiyishyurirwe Igihe cyakemuka .

Muri iri teka ryasohotse kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2020 umutwe waryo wa II ugaragaza ko inkunga zunganira mitiweli zituruka ahantu hatatu :”inkunga ya Leta,inkunga ituruka mu bigo by’ubwishingizi bw’indwara,n’inkunga itangwa n’ibigo n’amasosiyete by’ubucuruzi bw’itumanaho n’bakomoka kuri peteroli.
Ku nkunga ya Leta ,uretse miliyari 6 aturuka ku ngengo y’imari ya buri mwaka Leta itanga mu kunganira mitiweli iri teka rya Minisitiri w’Intebe rinagaragaza ahandi hazajya hava bene aya mafaranga.

Harimo ibihumbi bitatu (3000f) Leta yishyurira abatishoboye uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe,yishyurwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi;50% by’amafaranga yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti n’ibikoresho byo mu buvuzi yishyurwa na Minisiteri y’Ubuzima,100% by’amafaranga yishyurwa n’abakora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima yishyurwa na Minisiteri y’Ubuzima,10% by’amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe,yishyurwa na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano,50% by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga yishyurwa na Polisi y’igihugu,10% by’amafaranga acibwa abatwara ibinyabiziga bakoze amakosa mu mihanda yishyurwa na Polisi y’Igihugu.

Hari kandi 100% by’amafaranga acibwa abantu bacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge yishyurwa n’Ikigo gifite ubuziranenge mu nshingano ,100% by’amafaranga ava ku mahooro yakwa kuri parikingi z’ibinyabiziga kuri buri saha imwe bihagaze yishyurwa n’Umujyi wa Kigali.

Mu nkunga ya Leta kandi hagaragaramo 0.5% by’umushahara umukozi atahana yishyurwa n’umukoresha,10% by’amafaranga yinjira akomoka ku bukerarugendo agenerwa Uturere bireba yishyurwa na RDB,amafaranga ibihumbi 20 ava ku ihererekanya ry’imodoka n’amafaranga ibihumbi 10 ava ku ihererekanya rya moto yishyurwa na RRA.

Hazaho kandi amafaranga ibihumbi bine yishyurwa kuri buri hegitari imwe y’ubutaka bw’igishanga, ibihumbi bitanu kuri hegitari imwe y’ubutaka bw’imusozi,ibihumbi bibiri yishyurwa kuri hegitari imwe y’amaterasi ndinganire yishyurwa n’Akarere bireba.

Inkunga ituruka ahandi batari muri Leta

Buri kigo gitanga ubwishingizi bw’indwara gikorera mu Rwanda gitanga 5% y’imisanzu yose kinjije mu mwaka,uretse Ikigo cya Leta cy’ubwishingizi gitanga 10% by’imisanzu yose yinjiye mu mwaka.
Buri sosiyete y’ubucuruzi bw’itumanaho yishyura inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ingana na 2.5% y’ingano yibyacurujwe mu mwaka wose,mu myaka ibiri ya mbere uhereye ku itangazwa ry’igazeti ya Leta naho ku mwaka wa gatatu arazamuka akagera kuri 3%.
Naho buri sosiyete y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli yishyura amafaranga 20 kuri buri litiro igurishije.Iyi nkunga ishyikirizwa RURA nayo ikayigeza ku rwego rushinzwe mitiweli bitarenze tariki ya 15 y’ukwezi gukurikira uko inkunga yishyuriwemo.

One Reply to “Leta yatangaje urutonde rw’ahagomba guturuka amafaranga yunganira mitiweli .”

  1. Murakoze kuri iyi nkuru ituma abaturage basobanukirwa neza ibibakorerwa hamwe n’uruhare rwabo kugira ngo serivisi z’ubuzima zitangwe neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *