Breaking news:Minisitiri w’Ubuzima Dr Gashumba Diane yeguye

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, yeguye kuri uyu mwanya we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 .Iri tangazo rikomeza rivuga ko Dr Diane Gashumba yeguye kubera amakosa akomeye n’imiyoborere idahwitse yakomeje kugaragaza.

Minisitiri Diane yeguye nyuma yuko inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2020 yatangaje iteka rya Perezida ryemerera Dr Nyemazi Jean Pierre wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima,guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Iyi nama kandi yanemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Dr Ndayisaba Gilles Francois wari Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC kubera amakosa akomeye mu kazi.

Diane Gashumba ni muganga w’abana by’umwuga.Tariki ya 04 ukwakira 2016 nibwo yabaye Minisitiri w’Ubuzima.Ni umwanya yagiyeho nyuma yuko yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kuva tariki ya 26 Werurwe 2016.

Ubwanditsi 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *