Abanyeshuri ba GS APAPEC MURAMBI  mu  icumbi rishya nyuma y’inkongi y’umuriro

 

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Nyuma y’uko inkongi y’ umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri bo muri GS APAPEC MURAMBI mu Karere ka Rulindo , Intara y’ Amajyaruguru mu kwezi kwa cumi ,umwaka ushize wa 2019,rigakongokana n’ibyari birimo byose , kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020 , hatashywe icumbi rishya ry’abanyeshuri basaga 250 b’abahungu .

Icumbi rishya ry’abahungu  muri GS APAPEC MURAMBI 

Ni icumbi ryubatswe mu gihe cy’amezi abiri gusa  , ryuzura ritwaye akayabo ka miliyoni zisaga 85 z’amafaranga y’ u Rwanda (85,000,000Frws) .Ryubatswe  ku bufatanye bw’ababyeyi barerera muri iki kigo , Minisiteri y’Uburezi  ndetse n’Akarere ka Rulindo.

Mu muhango wo  kumurika iri cumbi ry’ abanyeshuri , Umuyobozi w’iki kigo DUNIA Jean Marie Vianney yagarutse ku bibazo ishuri ryatewe n’inkongi y’umuriro yaryibasiye , ashimira ubufatanye bw’inzego  zitandukanye zabigize ibyazo .Ati “inzego zitandukanye zihutiye kudutabara  buri wese aduha icyo afite ariko ubuzima bw’ abanyeshuri burakomeza  dore ko twari mu bizamini kandi  babikoze neza nta kibazo.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bataha icumbi ry’abanyeshuri 

Ubu bufatanye bw’ inzego kandi bunashimangirwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage madamu GASANGANWA Marie Claire nawe wari witabiriye uyu muhango.Kuri we  asanga ubufatanye bw’ababyeyi mu iterambere ry’ibigo barereraho ari inkingi ya mwamba ku ireme ry’uburezi .Ati “byagaragaye ko ababyeyi dufite uruhare rukomeye   mu bibera ku mashuri abana bacu bigiraho , tubishatse ireme ry’uburezi ryatera imbere.Ababyeyi muri iki gikorwa bagize uruhare rukomeye  ndetse n’abana babyitwaramo neza kuko barahumurijwe bakomeza ibizamini kandi barabitsinda.”

Mu izina rya Minisiteri y’Uburezi ,Umuyobozi mukuru ushinzwe inyubako Engeneer Nsengiyumva Emmanuel wari umushyitsi mukuru yashimye ubwitange bwabayeho inyubako ikabonekera igihe ndetse abavuga ko ibikoresho Minisiteri yatanze byakoreshejwe neza bigatanga inyubako yahuje ubuziranenge.Uyu muyobozi kandi yijeje ubufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi mu gushyigikira imishinga iteza imbere ikigo nk’uko bikorwa n’ahandi.

Umuyobozi wa Komite y’ababyeyi barerera muri GS APAPEC Madamu Nyirahabimana Jeanette nawe ashimira ubufatanye bw’ inzego zatabaye igihe icumbi rishya ariko nanone n’ uruhare bagize mu kubaka irindi cumbi rishya .Ati  “ ni ibintu byabaye bidutunguye ,ariko kubera ko ababyeyi babyumvise vuba  ndetse n izindi nzego zikatuba hafi  byadufashe amezi abiri gusa kugira ngo iri cumbi rishya ribe ribonetse “ .

Nyirahabimana asaba ababyeyi gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’ikigo  kugira ngo  gikomeze gutera imbere mu nyungu z’abana babo.

GS APAPEC MURAMBI  ni ishuri ryashinzwe n’ababyeyi mu w’1991, nyuma riza kuba irya Leta ku bw’amasezerano mu w1997 .Riherereye mu Ntarabana y’Amajyaruguru mu murenge wa Murambi ,Akarere ka Rulindo ,Intara y’Amajyaruguru ahazwi nko mu Buliza,mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu ryigwamo n’abanyeshuri  basaga 873 barimo abahungu 413 n’abakobwa 460  mu myaka yose kuva mu wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu ,kandi bose biga bacumbikirwa.Uretse icyiciro rusange (O’level),hari amashami ya MCE,MPC ,MPG,MEG,HEG na HEL

Ubwo inkongi  y’umuriro yibasiraga icumbi ry’abanyeshuri mu mwaka ushize wa 2019

Hanashimiwe inzego zitandukanye zagize uruhare muri iki gikorwa .Aha intumwa ya Minisitiri w’ Uburezi yakiraga ishimwe.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *