Umwiherero :Minisitiri w’Intebe yagaruye ikibazo cy’Uturere twishe iteka rya Perezida wa Repubulika

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Iki kibazo cy’uturere  dushinjwa kutubahiriza iteka rya Perezida wa Republika ni cyo cya mbere Minisitiri w’ Intebe yabwiye Umukuru w’ Igihugu mu mwiherero w’ abayobozi uteraniye i Gabiro kuva kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020.Perezida wa Repubulika yari abajije bimwe mu bintu byafashweho umwanzuro mu mwiherero uheruka  none bikaba bitarakozwe uko byagombye gukorwa .

Iki kibazo cyatangiye kuvugwa  nyuma yaho Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yandikiye abayobozi batwo abasaba ibisobanuro  tariki ya 13 Gashyantare 2020.

Ngoma,Bugesera,Karongi,Ngororero,Rutsiro,Nyamasheke,Burera,Gicumbi,NyaruguruGakenke,Nyamagabe,Ruhango,Rusizi,Kirehe na Musanze nitwo twasabwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) gutanga ibisobanuro ku mafaranga yaciwe abahinga ibishanga kuko ngo byagaragaye ko utu turere twaciye amafaranga  arenze ateganywa n’iteka rya Perezida wa Republika.

Prof SHYAKA Anastase /Minisitiri w’Ubutegetsi bw’ Igihugu

Mu ibaruwa yandikiwe utu turere tariki ya 13 Gashyantare 2020,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase yasabye utwo turere  gutanga ibisobanuro kuri aya makosa twakoze tukanyuranya n’ibiteganywa n’iteka ry’Umukuru w’igihugu.

Minisitiri Shyaka agira ati”ubugenzuzi bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu bwakozwe muri Mutarama 2020 bwagaragaje ko Akarere uyobora kaciye amafaranga arenze ateganywa n’iteka rya Perezida wa Republika.Nkwandikiye iyi baruwa ngusaba gutanga ibisobanuro kuri aya makosa yakozwe no kugaragaza uko aya mafaranga yaciwe mu buryo bunyuranije n’amategeko yasubizwa kandi ukangezaho raporo y’uko wabishyize mu bikorwa bitarenze tariki ya 15 Werurwe 2020.”

Iteka rya Perezida no 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahooro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze . Iri teka mu ngingo yaryo ya 10 rigira riti ” amahooro yishyurwa buri mwaka ku cyemezo cy’ubutaka bukorerwaho imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi bufite ubuso buri hejuru ya hegitari ebyiri ni amafaranga ibihumbi bine (4000frws)kuri buri hegitari.”

Igitutu cy’umwiherero w’abayobozi

Muri iyi baruwa ,Minisitiri Shyaka ashingira ku kuba iki kibazo ari kimwe mu cyagarutsweho mu mwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuva tariki ya 8 kugeza ku ya11 Werurwe 2019.

Uyu mwiherero wari wagifasheho umwanzuro ugira uti “kongera imbaraga mu bikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi hibandwa cyane cyane kuri ibi bikurikira :i) ibikorwa by’iyamamazabuhinzi n’ubworozi, (2) gukemura imbogamizi zose zituma ibikomoka ku buhinzi byera imbere mu gihugu bihenda kurusha ibiva hanze harimo no gusuzuma neza imisoro n’amahoro bitangwa mu rwego rw’ubuhinzi…”
Minisitiri Shyaka yandikiye abayobozi b’utu turere kuri iki kibazo hasigaye iminsi 4 gusa ngo hatangire umwiherero wa 17 w’abayobozi!

Bamwe bayobozi b’ Uturere bemera amakosa bakoze 

Ikinyamakuru  Kigali Today cyabashije kuvugana n bamwe mu bayobozi b’ uturere  bagira icyo bavuga kuri aya makosa bashinjwa .

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, Ayinkamiye Emerance, yabwiye umunyamakuru Sylidio Sebuharara ko bashyizwe mu makosa n’abakozi b’akarere.

Ayinkamiye avuga ko hari aho bacaga ibihumbi ijana na mirongo itanu kuri hegitare bitewe n’uko ubutaka bwera.

Yagize ati “Twari twarabyitiranyije na wa musoro w’ubutaka usanzwe, gukodesha byo byajyaga byemezwa na njyanama tugashyiraho igiciro abaturage bacu bashobora kwishyura, hari aho bishyuraga ibihumbi 200, ahandi bishyura ibihumbi 160 ku mwaka bitewe n’uko ahantu hera, ni confusion (kubyitiranya) yari yajemo, twemeje ko tugiye gusubiza abaturage amafaranga mu mwaka umwe, kuko byari bimaze imyaka myinshi natwe twabisanzeho ahubwo icyo twakoze ni ukongera amafaranga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko ibwiriza batangiye kuryubahiriza n’ubwo batinze kurishyira mu bikorwa kubera impamvu zinyuranye.

Ngo ikibazo bagize “ni uko abaturage bari bafite amasezerano bakoreraho arangirana n’ukwezi kwa Mutarama 2020, mu kwezi kwa Werurwe igihembwe cyo gusora (Saison) gitangiye bagatangirana n’amasezerano mashya”. Ngo ni yo mpamvu batanga ku mpamvu yo kutubahiriza iryo bwiriza.

Yasobanuye uburyo mbere y’iteka  gusoresha ibishanga byakorwaga, agira ati “Mbere uko byakorwaga, abahinzi cyangwa abakoresha ibishanga bakodeshwaga n’akarere, ariko akarere kagakoresha abayobozi b’imirenge akaba ari bo bakira uwo musanzu.”

Avuga ko batangiye kubikosora aho ubu umusoro ujyanye n’amategeko agenga ibwiriza ryo mu mwiherero ati “Rwose twatangiye kubikosora, ibisobanuro turi gutanga ni uko twatinze gushyira mu ngiro iryo bwiriza aho twazitiwe n’ayo masezerano, ubu twatangiye kubahiriza iryo bwiriza turi gusoresha atarenze ibihumbi bine”.

Kuri icyo kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, na we yavuze ko amakosa yabaye kandi ko bihutiye kuyakosora.

Agira ati “Batwandikiye, ni byo koko twarasuzumye dusanga harabayeho amakosa, icyo twakoze ni uguhita tuyakosora kandi twatangiye gushyira mu ngiro iryo bwiriza”.

Meya Nuwumuremyi avuga ko hashobora kuba harabayeho kurangara ati “Bikorwa sinari mpari, ndakeka ko habayeho kurangaraho gato bagakoresha itegeko ryari rihari ubushize, ariko twatangiye kubikosora”.

Kuri icyo kibazo kandi Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias yavuze ko ku ruhande rumwe na Kampani ishinzwe gusoresha yagiye ibigiramo uruhare, aho bagendaga bandika ibinyuranye n’umusoro ukwiye gutangwa.

Ati “Abantu bo muri Ngali dukoresha hari aho bagiye bandika nabi, aho bandikaga gusoresha ibishanga kandi atari byo, bagaca n’amafaranga atari yo aho hari aho bavuganaga n’abasoreshwa rimwe bakabaca ibihumbi bine ubundi bikarengaho bikaba bitanu, bitandatu.”

Akomeza agira ati “Ikibazo ni icya Ngali, ariko hashobora kuba hari na bake mu mirenge bagiye basoresha, twari twandikiye n’imirenge. Turabikosora turayasubiza, ubu twatangiye kubahiriza ibwiriza aho ubu dusoresha ibihumbi bine bitarengaho”.

Bamwe mu basesenguzi bagaragaza ko iyi baruwa nta kindi igamije uretse gusa n’utanga umugabo.Umwe muri bo ati”bene izi baruwa ntituzimenyereye ku mbuga nkoranyambaga,kuba iri gucicikana birasa naho Minisitiri yayanditse kubera igitutu cy’umwiherero uzatangira ku wa mbere tariki ya 17 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020.”
Mu nama yahuje inzego zitandukanye zirimo n’iz’ibanze yabaye tariki ya 28 Werurwe 2019 Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard  yari yasabye Uturere ko tugomba kubahiriza iyi ngingo ya 10 y’iri teka rya Perezida wa Repubulika.

Nubwo utu turere twandikiwe dushinjwa kutubahiriza ibikubiye muri iri teka , hari abahinzi bo mu karere ka Gatsibo baherutse kubwira VALUENEWS ko bishimiye cyane iki cyemezo cy’Umukuru w’ igihugu cyo kwishyura amafaranga ibihumbi bine kuri hegitari  imwe buri mwaka , bakavuga ko ari kimwe mu byatumye abahinzi bagira ubwisanzure bwo lugana ibishanga  hagamijwe kongera umusaruro.

One Reply to “Umwiherero :Minisitiri w’Intebe yagaruye ikibazo cy’Uturere twishe iteka rya Perezida wa Repubulika”

  1. Nibyo hitabwe ku iyubahiriza ry’amategeko, gusa minister anagaruke kumisoro yitwa ibirarane kubaturage bayibarirwa aho bayibariwe mumyaka batari baramenyeshejwe ko bagomba gusorera ubutaka bwabo aho byanagaragariraga kubyangombwa biriho umusora wa 0/100, 2015 bagatangarizwa ko barimo umwenda ugeretseho inyungu n’ibihano kubukererwe batahawe integuza yabyo. Mubutaka rwose bahiteho kuko services zihatangirwa ziracyari inyuma mukongera ibigande mukudatanga amakuru nyayo kubutaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *