Ibyo bamwe bita ibibazo by’imipaka njye mbibonamo amahirwe –Kagame

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga abanyarwanda badakwiye kubona ko kuba  imipaka y’ u Rwanda na Uganda ifunzwe  byarateje ibibazo  ahubwo ko bakwiye kubibonamo ibisubizo (opportunity).

Perezida Kagame atangiza umwiherero wa 17 w’ abayobozi 

Mu mwiherero w’abayobozi uteraniye I Gabiro watangiye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare ,Umukuru w’igihugu yagarutse kuri bimwe mu bibazo  n’amahirwe u Rwanda rwagize mu myaka ibiri ishize uwa 2018 na 2019.Yagize ati “umwaka wa 2018 na 2019 u Rwanda rwayigizemo ibyiza pe ! u Rwanda rwagizemo amahirwe cyane cyane 2019  kandi ndizera ko 2020 bizanarushaho”

Umupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda 

Zimwe mu ngero Umukuru w’Igihugu yatanze harimo ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse hejuru ya 10%. Ati “Kuba byaragenze neza  kandi niyo mipaka ifunze njye mbibonamo amahirwe”

Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda  anavuga ku bibazo bimwe  abanyarwanda batewe n’abanya Uganda .Ati “ibyo twatewe n’abanya Uganda bashaka ko tubaho uko bo babishaka bagomba kumva ko gutegeka Uganda atari ko gutegeka u Rwanda.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “turaziranye , baratuzi natwe turabazi , baziko bidashoboka.”

Kagame asanga  ko nubwo Uganda isaba ko u Rwanda rufungura imipaka  atari ikibazo cy’u Rwanda .Ati “nibo bayifunze”.

Umukuru w’Igihugu avuga ku mibereho y’abanyarwanda muri Uganda  yagize ati “ uko bafata abanyarwanda baba muri Uganda sitwe tubigena .“ Kagame avuga ko yagiye muri Uganda inshuro nyinshi kuganira nabo kuri iki  kibazo , akagerageza kubereka umurongo w’uko ibintu byagenda ariko bakanga .Ati “nageze aho ndabibarekera mbabwira ko igisubizo kimwe mfite ari ukubuza abanyarwanda kwishora muri Uganda mu bantu batabakunda “

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku banyarwanda bamwe na bamwe birirwa bavuga ko babuze uko bajya muri Uganda , ati ‘abo bicwa n’agahinda ko kutajya muri Uganda  ni gahinda ki ?”Yavuze ko kenshi aka gahinda bagaterwa na bamwe mu bayobozi batuzuza inshingano zabo .Ati “kenshi usanga abana babo ariho biga , niho bavurirwa , niho bagurira ibi n’ ibi nyamara bari bakwiye kuba babifite hafi yabo

Kuri iyi ngingo Perezida wa Republika yanenze abayobozi mu nzego za Leta ndetse n’abikorera   kuko bategereje abanyarwanda ibyo bakeneye kare , bigatuma bumva ko bagomba kujya kubishaka mu bindi bihugu. Ati “ abikorera benshi  bakorera muri Kigali gusa , mu bindi bice by’ igihugu ntibahikoza”

Inzego zabonye ko arizo zifite ikibazo zitangira kubikemura

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma yaho akomeje kugaragariza abanyarwanda ko Uganda atariyo ibatunze , mu gihe yo yahoraga isa n’itega iminsi u Rwanda ko ruzasonza mu gihe gito, inzego zitandukanye zahagurukiye gushaka ibisubizo by’ikibazo

Ati “Byatumye inzego zihaguruka , abikorera batangira gutekereza icyakorwa , inzego za Leta  bireba zubaka amashuri , zubaka amavuriro  batangira gutwara ku mipaka ibyo bakagombye kuba  barakoze kera  nyamara kandi byabaga biri no mu ngengo y’ imari ariko ntibakore ibiteganijwe muri iyo negngo y’Imari “

Perezida Kagame avuga ko gusubiza ibintu mu buryo , abantu ntibongere kwambuka imipaka bajya muri Uganda ari ubukungu ubwabyo.Ati “abashatse kutugirira nabi nibo bahombye  kuko bahombye hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 300 z’ amadorali, kandi amwe muri ayo yagarutse iwacu.”

Umukuru w’Igihugu  yasoje avuga ko kwegereza abaturage ibyo bakeneye  ku buryo batumva ko ibisubizo by’ibibazo byabo bazabibonera Uganda biza gushyirwamo ingufu gusa ati “nizere ko nabyo tutazabirwaniramo “

One Reply to “Ibyo bamwe bita ibibazo by’imipaka njye mbibonamo amahirwe –Kagame”

  1. Ndemeranya na we pee ! Kuki abayobozi batakubaka amashuli no gushyiraho system ya education , ubuvuzi bwiza abantu ntibagombe kujya hanze cyane cyane Uganda ! Ibindi byo wahahirana n ‘ abandi nubundi ” habana abakize ” kandi Havana abashaka !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *