Leta iri gukura akaboko kayo mu mishinga ihombya abanyarwanda

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Umwanzuro wa kabiri  w’umwiherero  wa 16 w’abayobozi  wo mu mwaka ushize wa 2019 usaba Guverinoma “gusesengura inyungu Leta y’u Rwanda ivana mu mishinga itandukanye ifitemo imigabane  no kwiga uburyo bwo kurushaho kuyibyaza umusaruro ku bufatanye n’ abikorera .”

Kugeza ubu ibigo byinshi n’imishinga itandukanye Leta yari ifitemo imigabane , bimwe yamaze kubivamo burundu , ibindi ikagurisha imwe mu migabane yayo ndetse hari n’indi bikiri mu nzira  nk’uruganda rwa sima CIMERWA .

Uyu mwanzuro  ujya gufatwa mu mwiherero ushize, Perezida wa Republika   yari amaze kugaragaza impungenge aterwa  no kuba hari imishinga imwe n’imwe Leta ishoramo amafaranga yayo ariko wareba ugasanga  nta nyungu ifatika izanira abanyarwanda .

Umukuru w’igihugu icyo gihe yagize ati “siniyumvisha impamvu Leta ikomeza kugira imigabane mu mishinga itungukira abanyarwanda .Nta mpamvu  n’imwe mbona yabyo .”

Umukuru w’ igihugu yongeyeho ati “Ese iyi mishinga ifasha iki Leta mu gukemura ibibazo by’ abanyarwanda ?”

Nubwo  mu ijambo rye icyo gihe yibanze ku rugero rwa CIMERWA nk’umwe mu mishinga yagaragaye ko idacyemura mu buryo bufatika ibibazo by’abanyarwanda bakeneye sima , byari no gukebura  indi mishinga  n’ibikorwa usanga biri mu gihugu ariko ntibitange ibisubizo kubyo abanyarwanda bakeneye  ahubwo ugasanga  bajya kubishakira mu bindi bihugu .

Umukuru w’ Igihugu avuga ko abanyarwanda bakwiye kwishakamo  ibisubizo  bagakora ibishoboka  byose  bakikorera ibyo bakeneye , byaba ngombwa bagasaba Leta gushyiramo amafaranga ariko bagaca ukubiri  no gushakira mu mahanga ibyo bakabaye bikorera kandi biri mu bushobozi bwabo .

Imishinga imwe nimwe Leta yamaze kuyivamo iyisigira abikorera

Hashize igihe Guverinoma itangiye kugenda igabanya ishoramari ryayo mu mishinga itandukanye  hagamijwe gufatanya n’abikorera  kugira ngo bitange umusaruro ufatika .

Duhereye kuri CIMERWA yibanzweho cyane mu mwiherero ushize , imigabane ingana na 49% Leta y u Rwanda yari ifite muri uru ruganda ubu yamaze  gushyirwa ku isoko .Gusa Guverinoma yari yihaye itariki 05 Nyakanga 2019 kuba yamaze gutanga iyo migabane , ariko kugeza nubu iracyari mu biganiro n’abashoramari   bashaka gufata iyo migabane .

Mu kiganiro Ubuyobozi bwa CIMERWA bwagiranye n’ abanyamakuru mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize  bwavugaga ko ibiganiro n’abashoramari bigeze kure kandi ko nta cyuho bizayitera mu mikorere.

Perezida wa Repubulika asaba ko imigabane Leta ifite muri CIMERWA ikurwamo yayishinjaga ibintu bitandukanye birimo kuba itabasha guhaza abanyarwanda  kuri sima bakeneye ahubwo ugasanga ishaka no kwiharira isoko idashoboye guhaza .

Umukuru w’ Igihugu yagize ati “CIMERWA ntishobora gukora sima ihagije ;reka da !kandi irahenze ,Kuba Leta ifitemo imigabane  bumva ko twabuza sima ihendutse  kwinjira mu gihugu kugira ngo bunguke ?Mbese duhagarike  sima yo mu karere ihendutse  tugumane sima ihenze ya CIMERWA!”.

Perezida Kagame agasanga ubwo nta bucuruzi bwaba burimo  ari naho yahereye asaba ko Leta yavanamo akaboko kayo  abashoramari bakirwariza batihishe inyuma y imigabane Leta ifitemo.

Ati “ntabwo tuzabarinda “.Aha Umukuru w’Igihugu yashakaga kwerurira CIMERWA ko Leta idashobora guhagarika guhangana ku masoko kwa sima  yo mu karere  kugira ngo CIMERWA yiharire isoko bigaragara ko itanashoboye .

Kugeza ubu Leta y’ u Rwanda n’ibigo biyishamikiyeho bifite imigabane muri CIMERWA ingana na 49%.Guverinoma iifitemo 16,54%,RSSB ifitemo 20,24%,Rwanda Investment Group ifitemo 11,45% naho SONARWA ikagiramo 0,76%.

Sosiyete Pretoria Portland Cement Group (PPC) niyo ifitemo imigabane myinshi igera kuri 51% ndeste akaba ari nayo ihabwa amahirwe yo kuzegukana iyi migabane ya Leta y’u Rwanda .

CIMERWA ivuga ko kuri ubu ifite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 600 buri mwaka za sima .Ni mu gihe mu mwaka wa 2018 mbere gato yuko  hatekerezwa  kuyegurira abikorera yose   mu mwaka wa 2019, yashoboraga gushyira ku isoko toni ibihumbi Magana atatu na mirongo itandatu n eshanu  (365,000) gusa, mu gihe  isoko ryasabaga izisaga  ibihumbi magana atandatu na mirongo ine na magana ane na mirongo itanu n’eshanu  (640,655 tones )

Aha niho sima zo mu karere nk’iyitwa “ Hima cement “yo mu gihugu cya Uganda yatangiraga kugaragara ku masoko , iyitwa “Twiga  cement” na “Simba cement” zo muri Tanzania nazo zitangira kuza kugira ngo zizibe icyuho cya toni zisaga ibihumbi 318 cyagaragaraga. Gusa Hima Cement yo ntikinjira mu Rwanda kubera ibibazo biri hagati y ibihugu byombi u Rwanda na Uganda .

Imirimo yo kubaka ikibuga cy’ indege cya Bugesera , Kubaka Imijyi yunganira Kigali ndetSe n’irindi shoramari  mu bwubatsi rigaragara hirya no hino mu gihugu  biri mu bituma sima ikenewe ku isoko irushaho kwiyongera .

Hari imishinga n’ibigo by’ ishoramari Leta imaze kwegurira abikorera ndeste bimwe na bimwe ikagabanya ingano y’ ishoramari yashyiragamo .Aha twavuga amakaragiro atandukanye y’ amata ,inganda zitandukanye nka BRALIRWA ,OCIR zombi,ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro  , ibigo by’ ubucuruzi  nka MTN , BK, I&M BANK,…;amasosiyete y’Ubwishingizi  n’ ibindi.

Mu minsi ishize Leta y’ u Rwanda ikaba yaragurishije imwe mu migabane yayo mu kibuga cy’ indege cya Bugesera iyiha igihugu cya Qatar ,Leta ikaba isigaranyemo 40%.Haravugwa kandi n’ibiganiro  biri gukorwa hagati ya Leta y’ u Rwanda n’ iki gihugu cya Qatar kugira ngo gifate imigabane ingana na 49% muri Rwandair .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *