Minisitiri uhembwa miliyoni ebyiri n’imisago yazize ibihumbi 500 bya ruswa

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Perezida wa Republika Paul Kagame ubwo yatangizaga umwiherero  w’ abayobozi ku nshuro yawo ya 17 uri kubera I Gabiro mu ishuri rikuru rya Gisirikare yavuze ko ba Minisitiri baheruka gusezera  muri guverinoma   byatewe n’imico mibi imaze kwiganza muri bamwe mu bayobozi .

Umukuru w’igihugu , umwe kuri umwe ,yagiye agaragaza impamvu zatumye aba ba Minisitiri baticaranye n’abandi mu mwiherero wa 17 watangiye i Gabiro kuri uyu wa iki cyumweru .Gusa yabanje kuvuga ko iyo uza kwigizwa inyuma gato ugatangira nko ku wa kabiri hari n’abandi  nka batatu nabo batari kuwuzamo !

Perezida wa  Republika yabanje kwisegura  ku ijambo agiye kuvuga  ati “uyu munsi  n’abantu ndabavuga amazina” .

1.Evode Uwizeyimana

Perezida wa Repubulika yahereye kuri Evode Uwizeyimana  wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko .Umukuru w’ Igihugu ntiyagiye kure y’ibyavuzwe ku iyegura rya Evode kuko nawe  yavuze ko Evode yazize imico mibi idakwiriye umuyobozi byongeye noneho uri ku rwego rwa Minisitiri.

Ati “icya mbere yaparitse imodoka ahantu hadaparikwa, arangije yanga  kunyura ahantu  abantu bose bagomba kunyura ku mpamvu z’umutekano .Umwana w’umukobwa amweretse ko anyuze ahatanyurwa ahitamo kumuhutaza aho kumva ibyo amubwira”.

Umukuru  w’ igihugu  mu mvugo ikomeye igaragaramo n’akababaro  yavuze ko atari ubwa mbere Evode akora amakosa nkayo .Ati “sibwo bwa mbere,si ubwa kabiri  niko asanzwe abigenza  kandi bamwe muri mwe murabizi mwarangiza mugaceceka “.

Aha Perezida Kagame yasaga n’ushaka kwerekana ko ingeso y’imico mibi iri mu bayobozi benshi  ari naho yahereye ababaza ati “ kuki mwemereye minisitiri ko akora inintu nkibi mu ruhame ? Ubwo murumva muri bantu ki niba mudafite imico mibi ?

Umukuru w’igihugu yagaye abayobozi  bahishira amakosa cyane cyane ashingiye kuri iki kibazo cya Evode .Ati “ iyo njye ubwanjye ntaza kubaza niba  ibyo nabonye namwe mwabibonye  mwari kubireka bigakomeza kuko byakozwe na minisitri !

2.Munyakazi Isaac  ngo yazize ruswa y’ibihumbi Magana atanu !

Perezida Kagame avuga k’uwari  umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke , abanza ndetse n’ayisumbuye yavuze ko yakoze amakosa akomeye  arimo na ruswa y’ibihumbi 500!

Umukuru w’Igihugu yagize ati “numvise ko ngo hariho uko hakorwa urutonde  rw’amashuri  rugaragaza uko amashuri arutanwa mu mikorere.Hari ishuri rimwe ryazaga mu myanya yo hejuru y’ijana  nyuma abayobozi baryo bajya kureba Munyakazi bati tworohereze ishuri ryacu rize mu ya mbere kandi turaguhemba  .Arabikora !bamuha ibihumbi Magana atanu y’amanyarwanda !”

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko iyi ari ingeso mbi ku buryo bitumvikana ukuntu umuntu wo k’ urwego rwa Minisitiri yemera kurya ruswa  byongeye ibihumbi 500 .Ati “nuwayaguhera  ubusa ntacyo wakoze wayanga ,ni icyerekana uko muri , niko gaciro kanyu “

Umukozi wa Leta uri ku rwego rw’ Umunyamabanga wa Leta agenerwa umushahara mbumbe ungana na miliyoni ebyiri, ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine n’ amafaranga magana atandatu na cumi n’atatu (2,434,613 Frws )

Aha naho Perezida wa Repubulika yagaragarije abayobozi ko iyo ataza kuba ari we uhaguruka akabyibariza bitari kumenyekana kubera imico mibi ya bamwe mu bayobozi .Ati “ nawe iyo mbyihorera  nta numwe wajyaga kumbaza  muri mwe kuko ntacyo bibatwaye .”

3 Diane GASHUMBA

Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima amakuru y’isezera rye yamenyekanye ku wa gatanu w’iki cyumweru.Perezida wa Republika yavuze  ko  nubwo Diane yazize amakosa menshi  ahora yisubiramo  iryamugamburuje ari iryo kubeshya Umukuru w’Igihugu.Yagize ati “ umuntu aranga akabeshya akabeshya n’ ibintu bifite ingaruka ku buzima bw’ abantu !”

Perezida Kagame yavuze mu gihe biteguraga kujya mu mwiherero , mu gitondo kimwe yabyutse ahamagara abayobozi mu nzego zitandukanye  ashaka kubabwira ko asanga ari ngombwa ko bajya mu mwiherero buri umwe wese amaze  gupimwa ko nta kibazo cya ya ndwara y’icyorezo Coronavirus baba bafite .Ati “ naravuze nti buriya twese badupimye tukagenda tuzi uko tumeze neza  byaba byiza. “ Aha niho Perezida Kagame avuga ko yahise atanga itegeko ko abazajya mu mwiherero bose bagomba kugenda bapimwe .Ati “ naravuze ngo twese badupime  nta numwe usigaye nanjye mumpereho”.

Ibi ngo byaje kuba ikibazo ubwo intumwa ya Perezida Kagame yabibwiraga Minisitiri w’Ubuzima  Diane Gashumba ubutumwa undi akamubwira ko ibikoresho bihari ari bike bityo ko gupima abayobozi abona atari ngombwa .

Diane ngo yavugaga ko hari ibikoresho byapima abantu 3500 bityo ko gukuramo ibikoresho 400 byo gupima abayobozi bagiye mu mwiherero byaba ari ukubyangiza kuko abona kubapima atari ngombwa kandi hari ibikoresho bike mu gihugu.

Bitewe nuko Umukuru w Igihugu yari yahamagaye abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Minisitiri w’Intebe ndetse n’abo mu nzego z’umutekano ngo hari umwe mu bayobozi bo muri uru rwego wahise ajya muri Minisiteri gukurikirana iby’icyo kibazo  gusa aza gutungurwa no gusanga ahubwo na bya bindi 3500 bavugaga nta bihari ! Nibwo yahindukiraga agatanga raporo ku Mukuru w Igihugu  mu gihe Diane yarimo akigerageza kubeshya Umuyobozi ushinzwe ibiro by’Umukuru w’ Igihugu ko ibikoresho bihari.Ngo byarangiye Perezida wa Repubulika amuhamagaye aramwibariza undi arya iminwa .

Perezida Kagame ati “ turi mu bihe numva nshaka guhangana  n’ibibazo nk’ibi.”

Nubwo yakomeje kubigarukaho ko hari abandi ba minisitiri bagombaga kutaza muri uyu mwiherero kuko bari kuba nabo barasezeye ,Perezida Kagame ntiyigeze agaragaraza abo ari bo.Gusa mu ngero ze yagendaga avuga amazina y’abantu k’uburyo byari bigoye kumenya niba ari ingero atanga gusa cyangwa niba nabo abanuganuga .Yanabwiye Minisitiri w’ Umutekano ndeste na Minisitiri w’ Ingabo ko hari indi dosiye basa n’abaziranyeho atagaragarije mu ruhame bamugombaho ibisobanuro.Ati “nizere ko namwe mutari mu nzira mugenda , mugomba kumpa ibisobanuro kandi iyo dosiye nayo Minisitiri w’ Ubuzima ayirimo .”

Umwiherero w’abayobozi  watangiye none tariki ya 16 uzarangira ku wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *