Burera :Gitifu w’umurenge na Dasso bafunzwe bakekwaho gushinyagurira umurambo

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera witwa Didas Majyambere, ndetse n’umuhuzabikorwa wa Dasso muri uwo murenge Nshimiyimana Alexis bari mu maboko y’ubutabera,aho bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo no gushinyagurira umurambo wa Nyakwigendera Telesphore Habumuremyi  uherutse gupfira ku biro by’umurenge wa Ruhunde aho yari afungiye .

Umuvugizi w’ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye VALUENEWS ko Gitifu na Dasso batawe muri yombi tariki ya 12 Gashyantare 2020 ,kuri ubu dosiye yabo ikaba yaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB avuga ko bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu  aribyo (i) gufunga umuntu binyuranije n’amategeko ,(ii) kudatabara umuntu uri mu kaga  no (iii) gushinyagurira umurambo.

Taliki ya 08 Gashyantare  nibwo  Telesphore yapfiriye ku murenge .Abaturage bo  mu Kagari ka Gashorishori Umurenge wa Ruhunde, yari atuye, bavuga ko  yafashwe na DASSO bakamushyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge nabwo bukaba bumufunze mbere y’uko bumushyikiriza Polisi. Nyuma y’iminsi itatu yaje gupfira ku murenge aho yari afungiye .

VALUENEWS kandi yamenye ko uyu Telesphore Habumuremyi yafashwe na Dasso akurikiranyweho gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga, ndetse ngo yari k’urutonde rw’ abagombaga gufatwa .

Mu mwaka wa 2014 yafungiwe icyaha nk’icyo cyo gucuruza, gusa umugore we akaba yarabwiye VALUENEWS ko ngo aho afunguriwe yari yarihannye atakigendera mu  biyobyabwenge .

Umurambo wa nyakwigendera wabanje guteza imvururu mu baturage   ba Gashishori bavuga ko ubuyobozi butabyitwayemo neza .Akimara gupfa umurambo we wajyanwe mu bitaro bya Butaro  gusa ngo ntiwatinzeyo. Umwe mu bawuherekeje yabwiye VALUENEWS  ati “baraduhamagaye, tugeze ku murenge badushyira mu modoka tujya kugura ikirago dushyiramo umurambo, tugeze i Butaro tuwukuramo  noneho muganga aratubwira  ngo nidusohoke, tumaze gusohoka hashize akanya  nk’iminota 30 aratubwira   ngo tuze dutware umuntu wacu .”

Muri iryo joro ryo ku wa gatandatu nibwo imodoka yahise ihindukira izana umurambo mu rugo kwa nyakwigendera mu kagari ka Gashishori mu murenge wa Ruhunde, akarere ka  Burera .Ni hafi n’igishanga cy’Urugezi.Abaturage bakubise amaso imodoka izanye umurambo, byabaye nko gukoza agati mu ntozi .N’urusaku rwinshi, abari batabaye  banze ko umurambo usohorwa mu modoka , bibaza ukuntu umuntu wagiye ari muzima , agapfira mu maboko y’ubuyobozi azanywe ari umurambo nta muyobozi n’umwe uwuherekeje .

Bamwe mu baganiriye na VALUENEWS bati “ umurambo waje uzingazinze mu kirago bawicaje ku ntebe y’inyuma , mbese byari nk’agashinyaguro”.Icyo gihe   abaturage basabye umushoferi w’iyo modoka  gusubiza umurambo aho awukuye  nyuma usubizwa mu bitaro  bya Butaro ari naho wavanywe  ujyanwa gupimwa I Kigali,ukaba warashyinguwe ku wa kane tariki ya 13 Gasyantare mu murenge wa Ruhunde .

Mbere yuko ayobora umurenge wa Ruhunde, Gitifu Didas Majyambere  yabanje kuyobora Umurenge wa Cyanika, uyu nawo akaba yarawujemo avuye mu murenge wa Nemba.

Hari amakuru avuga ko hari uburyo atitwaraga neza mbere y’uko ajyanwa mu murenge wa Ruhunde avuye mu murenge wa Cyanika ukora ku mupaka na Uganda cyane cyane mu kibazo cy’abacuruza Kanyanga bazwi ku izina ry’Abarembetsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *