Ibihembo Minisiteri ishinzwe ibiiza yageneye Bunani byamugezeho

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Bunani Jean Claude ni umugabo wameneyekanye mu minsi mike  kubera ko yarohoye umwana wari warohamye muri ruhurura agiye gutwarwa n’amazi.

Nguwo Bunani ateruye umwana yarokoye mu mazi 

Ni igikorwa cyabaye tariki ya 01 Gashyantare 2020.Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga  batangariye ubutwari bw’uyu mugab,bamwe batangira guterateranya amafaranga ngo bazamushimire, ndetse bamwe banasaba Leta ko yagira icyo imugenera nko kumushimira ubutwari yagize  atabara uriya mwana .Hashize iminsi mike umwe mu bakozi ba Minisiteri ishinzwe ibiiza yabwiye ikinyamakuru The Newtimes ko Minisiteri iri gutegura igihembo kizashyikirizwa Bunani .

Amakuru agera kuri VALUENEWS nuko ibihembo Minisiteri yamugeneye yamaze kubishyikirizwa ,ibyo bikaba bikubiyemo  amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000Frws),ibikoresho byo mu gikoni  birimo amasafuriya , amasahane,ibikombe,ibiyiko,ibidasesa n’ibindi,ibiryamirwa  birimo matera ebyiri, amashuka,ibiringiti,imikeka  n’inzitiramibu ndeste n’ibikoresho by’isuku birimo  amajerekani,amasabune yo gukaraba  n’ayo kumesa  ndetse ahabwa n’ibikoresho by’isuku bikoreshwa n’abagore bagiye mu mihango azashyikiriza umugore we .

Mu kiganiro VALUENEWS yagiranye na Bunani kuri uyu wa mbere yagize ati “barabimpaye , bampaye ibihumbi Magana abiri (200,000Frws), bampa n’ibindi bikoresho byinshi bitandukanye birimo ibiryamirwa,ibikoresho byo mu gikoni  n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu rugo”.

Bunani avuga ko Minisiteri yanamwemereye amabati 30 yo kubaka gusa yo ngo” azayahabwa natangira kubaka.”Kubaka inzu kuri we ariko avuga ko ari “ ibintu bitari hafi bitewe n’amikoro  bisaba .”

Ibi bihembo bije byiyongera ku kazi Bunani yahawe  na Dr William Birahira ufite ivuriro ryitwa Polyclinique de l’Etoile mu Mujyi wa Kigali, akaba n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge.

We  yiyemeje  guha akazi Bunani  aho akora akazi ko gucunga umutekano  w’ibitaro akajya amenya igisohotse n’ikinjiye,akazajya amuhemba amafaranga ibihumbi mirongo irindwi by’u Rwanda (70,000Frws) buri kwezi .

Tariki ya 10 Gashyantare 2020 ni bwo Bunani yatangiye aka kazi.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *