Icyerekezo 2050 gikeneye impinduramitekerereze y’abanyarwanda.

 

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Ishyirwamubikorwa ry’icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, niyo ngingo ihatse izindi mu mwiherero wa 17 w’abayobozi uteraniye I Gabiro mu kigo cya gisirikare kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020 .
Abasesenguzi basanga kugira imico myiza irimo ikinyabupfura,kwiyemeza no kubazwa ibyo ushinzwe gukora ari bimwe mu by’ingenzi abanyarwanda mu nzego zitandukanye bakeneye kugira ngo bazabashe kugera kuri iki cyerekezo.


Mbere gato yuko uyu mwiherero utangira, umunyamakuru wa Radio y’Iguhugu Cleophas Barore yagiranye ikiganiro n’abasesenguzi mu nzego zitandukanye ,bagaragaza igikenewe kugira ngo iki cyerekezo cy’u Rwanda kizagerweho kandi gitange umusaruro.
Zimwe mu nama batangiye muri iki kiganiro zihura neza n’iz’umukuru w’igihugu yatanze ubwo yatangizaga uyu mwiherero.
Barore yabajije abari muri iki kiganiro “isesenguramakuru” impamvu hari ibintu bihora bigarukwaho mu mwiherero,uko imyaka itashye Perezida wa Republika akabaza impamvu bidashyirwa mu bikorwa ariko bikanga bikangaruka.
Prof Bizoza asanga bipfira mu kuba ibintu bifatwa muri rusange hakaburamo kwiyemeza kw’abantu ku giti cyabo.Ati”bisaba ko byava muri rusange bikaba imyumvire y’umuntu ku giti cye”.Bizoza akomeza avuga ko niba Leta yarashoye imbaraga mu kubaka ubushobozi bw’abanyagihugu,bagombye kugaragaza ubushake na disipuline mu guharanira iterambere.Gusa ngo kenshi sibyo bikorwa.
Uyu musesenguzi ati “hari abayobozi bumva ko iyo ushyikiriye intebe y’ubuyobozi uba utandukanye n’ibintu nk’ubukene,kuba indakoreka,mbese uba ubaye undi muntu muri sosiyete udafite aho ahuriye n’abandi.”Bene aba Bizoza avuga ko byagorana kugeza igihugu ku cyerekezo nka 2050 kuko usanga barataye indangagaciro z’umuyobozi ufite icyerekezo.
Dr Nkurunziza Lyarasa ,Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta yunga murya Prof Bizoza ati”iyo izo ndangagaciro zangiritse cyangwa zitakiriho niho usanga nta kintu na kimwe abantu bagitunya, kurya ruswa bakumva ari ibisanzwe,kwica akazi bakabigira umuco n’ibindi bidashobora kutugeza ku cyerekezo”.
Mupiganyi Appolinaire ,umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane( TIR) we asanga asanga hari ibintu bikwiye gucika burundu kandi buri munyarwanda mu myumvire ye akiyumvamo inshingano zo kugeza u Rwanda kuri iki cyerekezo.Ati”umuturage niwe uzaba igipimo cyuko icyerekezo cyagezweho.ibyo rero birasaba guhindura imyumvire”.

Mupiganyi asanga hari imigirire ikwiye gucika burundu mu Rwanda nko gukora akazi ukorera ijisho.Ati”tubaye tugifite abantu basiga amakote ku ntebe kugira ngo bagaragaze ko bari ku kazi kandi badahari byaba ari ikibazo.Niba hakiri abantu bahabwa akazi bamara kukageraho bagatangira kujya bakazaho saa tatu ku mugoroba bagatanguranwa no kuzimya mudasobwa ngo batahe byaba ari ikibazo.”
Kuri depite Uwamaliya Odetta we asanga “kwanga umugayo ,gukunda u Rwanda n’abanyarwanda bikwiye kuba umuco”.
Uwamaliya ati “abanyarwanda bagomba kumva ko niba unaniwe kuzuza inshingano wahawe ukwiye kwibwiriza ugafata iya mbere ukegura bitabaye ngombwa ko ubihatirwa.“Depite Uwamaliya ati “urwo nirwo rwego rw’imyumvire ruzatugeza ku cyerekezo 2050.”

Perezida Kagame nawe yibikomojeho mu mwiherero

Mu ijambo rye atangiza umwiherero wa 17 w’abayobozi, Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi agaruka ku mico mibi no kutumva biranga  bamwe mu bayobozi.
Umukuru w’Iguhugu yibanze ku muco mubi wo guhishirana uri mu bayobozi bamwe na bamwe kugeza naho bahishira abakoze ibyaha!Ati ” ibintu bikaba mubireba mwarangiza mu gaceceka.iyo ntabimenye ngo mbikurikirane muraceceka,igihe cyagera mukazansubiza ko mutabimenye!”

Umukuru w’Igihugu ati “oya sibyo! Kandi namwe murabizi ko atari byo”.
Hari imikorere idahwitse Perezida Kagame yagiye atunga agatoki nubwo ateruraga ngo asobanure neza ibyo aribyo.Hari nko kuba hari abayobozi bumva ko inzego bayobora bazigize nk’uturima twabo.

Umukuru w’Igihugu yagiye abaza abayobozi mu nzego zitandukanye umwe ku wundi , aho bahurira n’imirimo bashinzwe. Yahereye ku muyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu Bwana Rwangombwa amubaza niba ajya yicara akumva ko Banki Nkuru ari iye,ati “ujya wicara ukumva ko banki nkuru ari iya Rwangombwa?” Yanabajije  Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Makolo niba ajya yumva ko Rwandair ari iye?Ageze kuri Francis Gatare uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ati”amabuye y’agaciro ni ayawe?uyagabira uwo ushaka ukima uwo ushaka?”.
Kuri Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye ati” ubutabera ubuha abo ushaka abandi ukabihorera?”.

Muri ibyo bibazo byose yabazaga abayobozi umwe ku wundi Perezida Kagame yasoreje kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ati “Intara y’Amajyaruguru ni iya Gatabazi?”,Yongeraho ati “buriya urica ugakiza?”…
Aha Perezida Kagame yashakaga kwerekana ko hari bamwe mu bayobozi biyitirira inzego bayobora bakazifata nk’uturima twabo,maze Asia a agira ati “urwego ukorera si urwawe.”
Umukuru w’Igihugu kandi yasabye Abayobozi bari mu mwiherero ko ibyo badakwiye kubirwaniramo,asaba abumva ko bananiwe inshingano bahawe gufata iya mbere bagasezera.Ati “dukwiye kuba dutandukana neza”. K’uruhande rw’abikorera Umukuru w’Igihugu nabo yababwiye ko “kwikorera bitavuze gukora ibyo wishakiye uko ubishaka kuko uba ubikorera abanyarwanda.”
Umukuru w’Igihugu ashingiye kuri izo ngero zitandukanye niho yabwiye abayobozi ko atazigera yivanga na rimwe mu buzima bwite bwabo ariko ko ibirebana  n’igihugu azajya abibabaza.Ati ” iby’umuntu akora ku giti cye ntibindeba,sinbijyamo ntabwo nzaza kukubaza ibyo mu rugo rwawe,sinzakubaza uwo mukundana,uwo musangira,…oya simbijyamo;ariko ibintu bijyanye n’Igihugu turabipfa,turaza kubipfa,imico myiza nagize nkabihorera iraza gushira .”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *