Rulindo :Abayobozi babiri bari mu maboko ya RIB bazira amasoko

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Urwego rw’igihugu ushinzwe ubugenzacyaha RIB baravuga ko bufunze kuva ku wa gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 ,abayobozi babiri bo mu Karere ka Rulindo bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga nabi amasoko ya Leta.
Abafunzwe ni Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange muri aka karere(Division Manager) Muhanguzi Godfrey na Kanamugire Ernest ushinzwe amasoko.
RIB ivuga ko imwe afungiye kuri station ya Polisi I Remera undi afungiye Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza avuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’icyaha cya ruswa.

Mu mwaka wa 2017 aka karere kitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) ku isoko ryo gukora umuhanda rya miliyoni 527 ryateje ibibazo.

Muri uwo mwaka ubushinjacyaha bwasabwe gukurikirana dosiye ya rwiyemezamirimo wahawe isoko rya miliyoni 527 Frw muri aka Karere nyuma bikaza kugaragara ko ibyangombwa yatanze byari ibihimbano agafungwa igihe gito akarekurwa, akaza gutoroka.

Mu 2015, aka Karere katanze isoko ryo gukora umuhanda w’igitaka Kiyanza-Kiri-Murambi, ritsindirwa na Sosiyete EBS Group Ltd kuri miliyoni 527 Frw.

Mu masezerano uwo rwiyemezamirimo yasinye, yagombaga kurangiza imirimo mu mezi atandatu. Isoko yararikoze igihe yahawe kirangira ibyo yiyemeje atarabirangiza.

Nyuma Akarere kafashe umwanzuro wo gusesa isoko rihabwa undi kuko uwa mbere byagaragaraga ko yananiwe. Ryasheshwe rwiyemezamirimo wa mbere amaze kwishyurwa miliyoni 271 Frw.

Hatanzwe irindi piganwa, rwiyemezamirimo wa kabiri asaba akarere miliyoni 620 Frw ngo arangize imirimo uwa mbere yari yasize acumbitse.

Hashize amezi atatu rwiyemezamirimo wa mbere yambuwe isoko, haje kugaragara ibimenyetso ko n’ibyangombwa yari yaratanze byose ari ibihimbano, arafatwa arafungwa ariko nyuma y’igihe gito arafungurwa ahita atorokera ahantu nanubu hataramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *