Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye, harakekwa ko yiyahuye

Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye 

Mu itangazo Polisi y’Igihugu yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere  yavuze ko Kizito Mihigo yiyahuye agapfa.Iryo tangazo ritagira riti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Ku wa gatanu no ku wa gatandatu Kizito Mihigo ngo yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umunyamategeko we.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuwa 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko rwashyikirijwe n’inzego z’umutekano umuhanzi Kizito Mihito, kuwa 13 Gashyantare 2020.

RIB  yasobanuye ko Kizito Mihigo “yafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.”

Kizito wari warakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka 10 muri 2015, yarekuwe muri Nzeri 2018 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Ifungurwa rye ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo we na Victoire Ingabire Umuhoza.

Ubwo yatabwaga muri yombi mu minsi ishize, RIB yatangaje ko akurikiranweho “kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya ruswa.”

Uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje kandi ko “iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Kizito Mihigo yari azwiho guhanga indirimbo zihimbaza Imana n’indirimbo z’amahoro, kugeza ubwo yaje gutabwa muri yombi muri Mata 2014 agakurikiranwaho ibyaha bikomeye birimo n’icyo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *