Gicumbi : Abana baranywa amata Leta ikishyura

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi irimo amakaragiro y’ amata  barishimira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guha abana bose bari munsi y’imyaka itandatu amata.

Umurenge wa Rushaki ni umwe mu mirenge 17  kuri 21 igize akarere ka Gicumbi irimo ikaragira .Abatutage b’uwo murenge bavuga ko iyi gahunda yakemuye ibibazo bibiri by’ingenzi  “Kubona isoko ry’ umukamo w’ amata wari umaze kuba mwinshi  no kurinda abana imirire bmibi bahabwa amata mu marerero.

Umwe muri abo baturage ati “Ubu ibintu biragenda neza , abana baranywa amata nta kibazo kandi Leta igahindukira ikatwishyura  amata twagemuye ku makusanyirizo “

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere tubonekamo umukamo utubutse mu Rwanda .Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamaliya Elyse avuga ko umukamo uboneka ku munsi mu Karere ka Gicumbi ungana na litiro ibihumbi  mirongo icyenda na Magana atandatu (90 ,000l)z’amata ,litiro ibihumbi makumyabiri muri zo agahabwa abana muri gahunda ya Leta  yo guha amata abana .

Mujawamaliya ariko agaragaza imbogamizi ziterwa n’ikibazo  cy’amakusanyirizo atarubakwa mu mirenge yose y’aka Karere bigatuma amata tagera ku bana bose bayakeneye .Ati “ntabwo abana bose bayakeneye bayabona muri iyo gahunda kuko hari imirenge 4 itaragira za MCC {amakusanyirizo} kandi amafaranga  Leta yishyura yishyurwa amakusanyirizo .”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko,umwe mu mirenge itaragira ikusanyirizo ry’amata   mu karere ka Gicumbi, Bwana Kayiranga  avuga ko  bataratangira  guha abana amata ngo kuko agomba gutangwa  aba yanyuze mu ikusanyirizo kugira ngo atunganywe .

Kayiranga agira ati “hano iwacu I Muko biracyagoranye kuko ikaragiro rituri hafi ni iryo mu Murenge wa Rutare kandi nabwo kuyagemurayo akaza kongera kugarurwa I Muko ngo ahabwe abana nabyo birahenze cyane .”

Bwana Kayiranga avuga ko k’ubufatanye n’umushinga RDDP hagiye kubakwa  ikusanyirizo riciriritse  ibyo bikazanakorwa no mu yindi mirenge itaragira amakusanyirizo nk’uko byemezwa n’ Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ Abaturage .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *