Uburezi :Mu myaka 15 ushobora kuzashaka umuntu ugira Meya ukamubura –Minisitiri w’Intebe

 

Ikibazo cy’ ireme ry’Uburezi mu banyeshuri biga n’abarangiza muri za Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda muri iki gihe cyateye abayobozi bakuru b’ igihugu kwibaza ku kamaro k’ubwinshi bw’izi Kaminuza mu Rwanda .

Perezida Kagame aribaza impamvu dufite  Kaminuza nyinshi kandi  zidatanga umusaruro

Mu mwiherero w’abayobozi ukomeje kubera I Gabiro ,Perezida wa Republika yagikomojeho ,avuga ko yibaza  impamvu mu Rwanda ahabona  kaminuza nyinshi ariko wareba umusaruro wazo ukawubura.

Binashimangirwa kandi na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ,we unagaragaza impungenge ko niba hatagize igikorwa “ mu myaka 15 ushobora kuzashaka uwo ugira meya ukamubura”.

Amakuru agera kuri Valuenews aravuga ko mu mwiherero urimo kubera i Gabiro  Umukuru w’Igihugu yibajije cyane  ku bwinshi bwa za Kaminuza ziri mu Rwanda ariko zidatanga umusaruro ukwiye kandi zari zikwiye kuba zifasha igihugu mu iterambere.

Magingo aya mu Rwanda habarurwa kaminuza n’amashuri makuru ya leta ebyiri mu gihe izigenga ari 29.

Iyi ngingo Perezida Kagame yayigarutseho mu kiganiro cyarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire; uw’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye na Donald Kaberuka.

Muri iki kiganiro, Impuguke Dr Kaberuka yagarutse ku buryo uburezi ari ingenzi, kandi ko ibihugu byateye imbere usanga umubare muto w’abanyeshuri ariwo ujya muri za Kaminuza aho yatanze urugero mu bihugu birimo u Budage.

Perezida Kagame yahereye kuri iyi ngingo, avuga ku bwinshi bwa Kaminuza ziri mu Rwanda, avuga uburyo yaganiriye na Prof Nshuti Manasseh usanzwe ari Umujyanama we akamubaza impamvu yashoye imari mu bijyanye na Kaminuza (aha yavugaga Kaminuza ya Kigali).

Perezida Kagame ati “namubajije nti Kuki utashoye mu kindi kintu gishobora gutanga inyungu ku gihugu kurushaho, urugero wenda nk’ishuri ry’imyuga aho kuba Kaminuza isanzwe.”

Perezida Kagame yavuze ko byagaragaye ko kugira Kaminuza nyinshi atari cyo cy’ingenzi, ahubwo ko abazishinga  bahitamo gukora ibibaha inyungu zihuse kabone  nubwo umusaruro wabyo waba ari ntawo.

Akiri kuri uyu mubare wa za Kaminuza Perezida Kagame  yagaragaje ko nubwo atazi neza umubare wa za Kaminuza u Rwanda rufite ariko hari amakuru azifiteho; ati “uwahoze ari Minisitiri w’Intebe arayifite (Christian Universty of Rwanda ), Manasseh arayifite (University of Kigali)…”

Aha Umukuru w’Igihugu  agaragaza ko  kugira ngo ishuri ryitwe Kaminuza hari ibyo riba rikwiye gushingiraho, kandi ko rigomba kuba rigaragaza  icyo rigiye gukora.Akanzura agira ati “Bigendanye n’ibyo turi gukora, ntabwo izi wazifata nka kaminuza za nyazo. Ni gute twemera ko ibi bibaho mu izina runaka mu gihe tubizi neza ko zitabikwiye?”

Perezida Kagame yavuze ko yaganiriye na Minisitiri w’Intebe, yaba uriho ubu n’abandi bamubanjirije, kuri iki kibazo cya Kaminuza zidatanga umusaruro, kugeza nubwo yabasabye urutonde rwazo mu nama y’Abaminisitiri.

Ati “Inshuro nyinshi, Minisitiri w’Intebe urabyibuka, twagiranye ibi biganiro mu nama y’Abaminisitiri. Bazanye urutonde rwa kaminuza, harimo n’indi igenzurwa n’uwari Minisitiri w’Uburezi, Prof Lwakabamba.”

Perezida Kagame ati“Bazanye urutonde rwa kaminuza mu nama y’abaminisitiri, ariko ntabwo zari zujuje 10% bisabwa kugira ngo zibe kaminuza, barangiza bakazana igitutu ngo urumva hari abana benshi…ngo urumva iriya ni kaminuza ya Kibungo, ni iy’Abapadiri, ibyo bikaza ku isonga ry’ibishingirwaho aho kuba uburezi.”

Perezida Kagame yavuze ko yahoraga abaza Minisitiri w’Uburezi impamvu atazana urutonde rwa kaminuza zikwiriye gufungwa kuko hari “izihari zidakwiye kwitwa za kaminuza.”

Yavuze ko zimwe muri izi kaminuza arizo zisubiza inyuma igihugu, ko bitumvikana n’uburyo zinanirwa kuzuza ibisabwa za kaminuza nibura zo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Impuguke Dr Donald Kaberuka yatanze inama ko “nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere kidashyize ingufu mu burezi,ashimangira ko hakwiye kubaho uburyo hagenzurwa ibyo abantu bakura mu mashuri,kandi bigakorwa  mu buryo bwose bushoboka ,hakwifashishwa  siyansi cyangwa ubundi buryo ariko ko asanga bikwiye gukorwa.”

Ikinyamakuru Igihe VALUENEWS ikesha iyi nkuru kivuga ko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente,we yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuko “mu myaka 15 iri imbere ushobora kuzasanga umuntu ugira meya cyangwa minisitiri ukamubura”.

Yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu mashuri yigisha imyuga, za Kaminuza zisanzwe zigasigara ari nke nazo ziri ku rwego rwo hejuru zunganira ya mashuri asanzwe.

Mu 2017, Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atandukanye yigishwaga muri kaminuza n’amashuri makuru 10 akorera mu Rwanda, nyuma y’igenzura ryakozwe bagasanga batujuje ibisabwa. Kaminuza zimwe zasabwe gukosora ibyo zasabwaga zarakomorewe, eshatu zitabikoze zifungwa burundu.

Ubwanditsi @VALUENEWS 

One Reply to “Uburezi :Mu myaka 15 ushobora kuzashaka umuntu ugira Meya ukamubura –Minisitiri w’Intebe”

  1. Nanjye mbona izitwa za Kaminuza ari nk’ amadini asigaye mu Rwanda wagirango ni ibyashara cyangwa ubucuruzi aho kuba ubumenyi ariko bigapfira hasi aho usanga umwana arangiza amashuli abanza atazi gusoma cg kwandika . Ni hagire igikorwa !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *