Umwiherero :Kagame yasabye urubyiruko kutangizwa n’ab’imico mibi

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel

Bamwe mu batumiwe mu mwiherero wa 17 w’ abayobozi uteraniye I Gabiro kuva ku cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2020 harimo n’ urubyiruko.Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko aribo igihugu giteze amaso ,gusa akaba ahangayikishijwe nuko rushobora kwanduzwa n’ imico mibi yatangiye kugaragara mu bantu bakuze cyane cyane abayobozi .

Muri uyu mwiherero , Perezida Kagame yagarutse ku cyo igihugu kiteze ku rubyiruko, ashimangira ko ari zo mbaraga z’igihugu dore ko ari na rwo rugize umubare munini w’abanyarwanda.

Inshuro nyinshi Umukuru w’ Igihugu ahura n’urubyiruko akunze kubereka ko bafite uruhare runini mu mibereho y’ iki gihugu,akarekana ko  kuba igihugu cyaguha inshingano bidasaba kuba mukuru cyane mu myaka .Ati “ntibijya biba kare kugira ngo umuntu afate inshingano, ngo akure,  yumve imikorere y’igihugu cyacu. Kuko u Rwanda ruzashobora gukomeza kubaho ari uko gusa dukoze ibintu mu buryo bufite umwihariko ”.

Perezida asaba urubyiruko kwitandukanya n’imico mibi

Ubwo yatangizaga umwiherero ,Perezida Kagame yagarutse cyane ku myitwarire y’abayobozi ,anenga imyitwarire mibi ikomeje kuranga bamwe muri bo .Aha yasabye urubyiruko kutazagwa muri uyu mutego w’imico mibi igaragara mu bayobozi bamwe na bamwe .Ati “muzareke kwiga imico mibi y’aba bantu navugaga. Uko mukura, mufata inshingano mu gihugu cyanyu, ndabasabye mwirinde imico mibi. Hari imico mibi igira inyungu, ariko inyungu y’imico mibi ntabwo iramba. Ibaho igihe gitoy, igahinduka nyuma”.

Ibarura ry’abaturage riherutse ryagaragaje ko abanyarwanda bagera kuri 50% bari munsi y’imyaka 20 mu gihe impuzandengo y’imyaka y’abanyarwanda ari 22.

Ibi bigaragaza ko urubyiruko ari rwo rugize igice kinini cy’abaturarwanda, ari na ho Umukuru w’Igihugu ahera arusaba kwitegura gufata inshingano hakiri kare dore ko no mu buyobozi  bw’igihugu higanjemo umubare munini w’abakiri bato. Perezida wa Republika agasaba urubyiruko ko igihe ruhawe inshingano zo kuyobora igihugu, rutazasubiramo amakosa akomeye akorwa na bamwe mu bayobozi bariho muri iki gihe .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *