Umwiherero :”Urwego uyobora si urwawe “-Perezida Kagame

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu ijambo rye atangiza umwiherero wa 17 w’abayobozi, Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi  bitiranya inzego bayobora  n’uturima twabo , avuga ko nebe abo ibyo bakora atari byo.Umukuru w’Igihugu ati “Urwego uyobora si urwawe,Minisiteri uyobora si iyawe”

Hari imikorere idahwitse Perezida Kagame yagiye atunga agatoki nubwo ateruraga ngo asobanure neza ibyo aribyo.Umukuru w’Igihugu yagiye abaza abayobozi mu nzego zitandukanye umwe ku wundi , aho bahurira n’imirimo bashinzwe.

Yahereye ku muyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu Bwana Rwangombwa amubaza niba ajya yicara akumva ko Banki Nkuru ari iye,ati “ujya wicara ukumva ko banki nkuru ari iya Rwangombwa?” Yanabajije  Umuyobozi wa Rwandair Yvonne Makolo niba ajya yumva ko Rwandair ari iye?Ageze kuri Francis Gatare uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ati”Francis amabuye y’agaciro ni ayawe?uyagabira uwo ushaka ukima uwo ushaka?”.Ageze kurii Minisitiri w’Ubutabera  Johnson Busingye ati” ubutabera ubuha abo ushaka abandi ukabihorera?”.

Muri ibyo bibazo byose yabazaga abayobozi umwe ku wundi Perezida Kagame yasoreje kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ati “Intara y’Amajyaruguru ni iya Gatabazi?”,Yongeraho ati “buriya urica ugakiza?”…
Aha Perezida Kagame yashakaga kwerekana ko hari bamwe mu bayobozi biyitirira inzego bayobora bakazifata nk’uturima twabo,maze Asoza a agira ati “urwego ukorera si urwawe.”

Yasabye abananirwa inshingano ko batandukana amahoro 

Umukuru w’Igihugu kandi yasabye Abayobozi bari mu mwiherero ko ibyo badakwiye kubirwaniramo,asaba abumva ko bananiwe inshingano bahawe gufata iya mbere bagasezera.Ati “dukwiye kuba dutandukana neza “

K’uruhande rw’abikorera Umukuru w’Igihugu nabo yababwiye ko “kwikorera bitavuze gukora ibyo wishakiye uko ubishaka kuko uba ubikorera abanyarwanda.”Ashingiye kuri izo ngero zitandukanye niho yabwiye abayobozi ko atazigera yivanga na rimwe mu buzima bwite bwabo ariko ko ibirebana  n’igihugu azajya abibabaza.

Ati ” iby’umuntu akora ku giti cye ntibindeba,simbijyamo ntabwo nzaza kukubaza ibyo mu rugo rwawe,sinzakubaza uwo mukundana,uwo musangira,…oya simbijyamo;ariko ibintu bijyanye n’Igihugu turabipfa,turaza kubipfa,imico myiza nagize nkabihorera iraza gushira .”

Umukuru w’Iguhugu yanenze umuco mubi wo guhishirana uri mu bayobozi bamwe na bamwe kugeza naho bahishira abakoze ibyaha!Ati ” ibintu bikaba mu bireba mwarangiza mu gaceceka.iyo ntabimenye ngo mbikurikirane muraceceka,igihe cyagera mukazansubiza ko mutabimenye!”Umukuru w’Igihugu ati “oya sibyo! Kandi namwe murabizi ko atari byo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *