Burera :Abarembetsi bongeye kwibasira umutekano w’abaturage

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru ,haravugwa urugomo rukorwa n’insoresore zikoresha ibiyobyabwenge zizwi ku izina ry’abarembetsi.
Aba ni abasore bambutsa Kanyanga bayikura mu gihugu cya Uganda ngo bakayijyana mu bice bitandukanye by’Igihugu kuko byemezwa n’abaturage .

Bazwi mu mirenge itandukanye mu bice bikora ku mipaka y’u Rwanda na Uganda ,ariko cyane cyane mu bice bya Gatuna muri Gicumbi , Cyanika muri Burera na Rwempasha muri Nyagatare.
Hashize imyaka itari mike abaturage batakambira ubuyobozi ko babuzwa umutekano n’izi nsoresore .

Abaturage bavuga ko abarembetsi baza bitwaje ibisongo,amacumu ndetse n’izindi ntwaro nk’inkoni ku buryo uwibeshye agashaka kubarwanya  bamumerera nabi.

Umuturage wo mu murenge wa Kisalo mu Karere ka Rulindo ahegereye Akarere ka Gicumbi ati “abarembetsi bakwica ntihazagire numenya aho waguye.”

Aba baturage bavuga ko abarembetsi ari abantu batinyitse kandi bamaze igihe ku buryo kwishuka ngo murabarwanya muri abaturage basanzwe ari ugusa no kwiyahura.

Nubwo izina ry’abarembetsi rimaze igihe ryumvikana ndetse bakaba bari barafatiwe ingamba n’inzego z’umutekano  kuri ubu abaturage bo mu mirenge ya Cyanika,Kagogo,Butaro ,Kinyababa,Ruhunde na Gatebe muri Burera baravuga ko bongeye  kubura umutwe,ndetse bakaba baranahinduye umuvuno .

Ngo “basigaye bagenda mu kivunge cy’abantu babarirwa hagati ya 20 na 30 bitwaje ibisongo ku buryo nta muturage wabameneramo.”

Iyo uganira n’abaturage muri utu duce tuvugwamo abarembetsi ikintu cya mbere bagusaba ni ukudatangaza amazina yabo naho batuye ku mpamvu z’ umutekano wabo.
Umwe mu baturage bo mu Kidaho mu murenge wa Cyanika yabwiye VALUENEWS ati”iyo uhuye nabo mugahuza amaso uhita ubebera ugakiza amabara yawe”.

Undi muturage nawe yongeraho ati “iyo muhuye uri kuvugira kuri telefoni uhita uyikupa ukabika kuko bakumerera nabi bakeka ko aribo uri gutangaho amakuru

Abaturage bashinja bamwe mu bayobozi gukingira ikibaba abarembetsi

Bitewe n’amafaranga bakura mu biyobyabwenge kenshi ngo usanga abarembetsi batanga ruswa mu nzego z’ubuyobozi cyane cyane bwo ku midugudu kugira ngo babone inzira.
Umuturage wo mu murenge wa Cyanika yabwiye VALUENEWS ati”baba bafite abayobozi bakorana nabo ari nabo bagenda babarangira inzira zitarimo abashinzwe umutekano.”

Abaturage bavuga ko bigoye gutanga amakuru ku barembetsi mu gihe bigaragara ko bakor na ana na bamwe mu bayobozi.Bati”wamenyekanye ko wabatanzeho amakuru ubwo nukurara mu kigunda kuko iwawe bagusangayo bakakwica cyangwa bakagutemera inka.”

Ku wa mbere w’iki cyumweru mu Karere ka Burera hamenwe litiro 128 za Kanyanga.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Munyaneza Joseph avuga ko nibura mu mezi atatu bamena ibiyobyabwenge bibarirwa muri miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

K’urundi ruhande Umuvugizi wa Polisi y ‘u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana avuga ko ahubwo umubare w’abarembetsi ugenda ugabanuka bitewe n’ingufu zashyizwe mu kubarwanya no kwigisha abaturage imbibi by’ibiyobyabwenge no kwambutsa magendu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *