Umwiherero:Abacuruzi bongeye gusabwa kutagabiza isoko ryabo abanyamahanga

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Umunsi wa kabiri w’umwiherero w’abayobozi wakomoje ku ngingo irebana n’ishoramari n’uruhare rw’abikorera mu kugera ku cyerekezo 2050.
Guhindura imyumvire hagamijwe gukora ishoramali rifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bizaba biriho muri icyo gihe ,ndetse no guhatana mu ruhando mpuzamahanga ni zimwe mu ngingo zagarutsweho nkuko Radio y’Igihugu yabitangaje.

Mu kiganiro yarimo abantu batandukanye bafite aho bahurira n’ishoramari ,bagarutse ku buryo abikorera barusheho kubyaza umusaruro amahirwe ahari kandi bakarushaho kwimenyereza gukoresha ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru.

Inguzanyo z’amabanki zikiri hejuru ,kudafatanya kwa za banki no guhurira ku ngwate nabyo byagaragajwe nka zimwe mu nzitizi zikwiye gukurwaho vuba kuko zibangamira ishoramari mu Rwanda .
Muri ibi biganiro abikorera banenzwe kutegereza ibicuruzwa byabo abaturage hirya no hino mu bice by’icyaro ugasanga abaturage bahisemo kwigurira ibyo mu mahanga kuko aribyo bibageraho kandi bikaza biri ku igiciro cyo hasi ugereranije n’ibikorerwa mu Rwanda.
Iki kibazo Perezida Kagame yari yakigarutseho mu mwiherero w’umwaka ushize 2019,ubwo yanengaga abacuruzi kutabyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bakora bakunguka n’igihugu kigatera imbere ,ahubwo isoko bakarigabiza abanyamahanga, bigatuma abanyarwanda bakomeza gutega amaso ibikorerwa mu mahanga.
Icyo gihe Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari n’abashoramari bo mu Rwanda bumva ko kugira ngo bakore Leta ikwiye guca Intege abashoramari bo mu mahanga kandi rimwe na rimwe ugasanga ibyo byo mu mahanga aribyo usanga bihendutse.
Umukuru w’igihugu ati”abacuruzi namwe ntabwo muri shyashya,kuko hari ibindi mwakabaye mutanga mufitiye ubushobozi,ariko ntimubikore isoko ryanyu mukarigabiza abandi;mukanabikora ku buryo butuma ibintu byanyu bihenda,abandi bo hanze bakazana ibyo mwakabaye mutanga ,mukabaha urwaho rwo guhangana namwe ku isoko mu buryo butagakwiriye”.
Muri uyu mwiherero,Perezida Kagame yatanze urugero rw’amazi akorerwa mu Rwanda ,aturuka mu Rwanda ariko akaba ahenze kurusha amazi yinjira ku isoko ry’imbere mu gihugu aturutse mu bihugu byo hanze.Ati”kubikora ni bwiza ariko se iyo abaturage banyu batabasha kubyigondera bigenda bite?birangira baguze ibyo hanze kuko aribyo bihendutse!”

Abacuruzi ngo ibibazo biri mu Karere byarabahumuye

Bamwe mu bikorera bari muri uyu mwiherero bagaragaje ko kuva aho ibibazo biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo bigaragariye byatumye bahumuka.
Urugero rufatika nko ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera ,Intara y’Amajyaruguru,hari abacuruzi gishyize hamwe begereza abaturage ibiribwa ku buryo basigaye babibona ku igiciro gito kiboroheye bigatuma batakijya kubishakira muri Uganda.Nk’ifu ya kawunga abaturage bo mu mirenge ituriye umupaka ubu barayibona ku mafaranga 450 ku kilo mu gihe ahandi mu gihugu igura 800F ku kilo!
Abaturage bishimira iyi ntambwe abacuruzi bagezeho yo kubegereza bimwe mu bicuruzwa bakenera mu buzima bwa buri munsi ariko ugasanga haracyari abitotomba bati “kawunga irahendutse ariko ikibazo nuko ari inyarwanda.”
Abakurikiranira hafi iby’iki kibazo basanga abikorera bo mu Rwanda bakwiye kurushaho kunoza ibyo bakora kandi bakabyongerera ubwiza ku buryo bitanga icyizere mu babikeneye.
Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamo agatotsi abantu bakomeje kugaragaza ko byatumye babura uko bajya guhaha,bakavuga ko ari nimwe mu ntandaro z’izamuka ry’ibiciro ku masoko cyane cyane ibiribwa.
Umukuru w’Igihugu agasanga abaturage batagakwiye kuba batekereza kwambuka imipaka bajya gushaka ibyo bagakwiye kuba babona mu Rwanda kandi ku kiguzi kibanogeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *